RFL
Kigali

Vatican: Papa Francis I yanditse ibaruwa isaba imbabazi abakisitu ba Kiliziya Gatolika

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/08/2018 14:42
0


Papa Francis yasabye imbabazi ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana byapfukiranwe kuva mu myaka myinshi ishize.



Bwa  mbere mu mateka, mu ibaruwa ifunguye yandikiwe abakilisitu bose ba Kiliziya Gatolika basaga miliyoni 2 ku isi yose, Papa FRANCIS yanditse ati "Ndemera ko ububabare abana bato bagize biturutse ku ihohotera rishingiye ku gitsina, imbaraga zo kubangiza  zagizwe n'abapadiri bacu ariko igihe kirageze ko twe gukomeza kubihishira"

Papa Francis yatangaje ko afite agahinda n'isoni kuba ntacyo Kiliziya Gatolika yakoze  ku byaha by'ihohotera byagaragaye ku bihayimana bayo. Papa FRANCIS avuga ko  Kiliziya Gatolika yatereranye abana bayo bangizwaga n'abakababereye urugero. Atangaje ibi nyuma y'aho abapadiri 300 bo muri Leta ya Pennyslvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabo bashinjwe gufata ku ngufu abana. Aba biyongera kuri benshi mu bihugu bitandukanye bagiye banahamwa n'ibi byaha nyuma bakaza gukingirwa ikibaba na Kiliziya.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND