RFL
Kigali

Uwera Karen yashyize hanze indirimbo nshya ya Pasika 'Hallelujah to the Lord' ayitura abakristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2017 8:03
0


Umuhanzikazi Uwera Karen ubarizwa muri Noble Family church na Women Foundation Ministries yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Hallelujah to the Lord’ yageneye abakristo kugira ngo bazayifashishe kuri Pasika mu kuramya no guhimbaza Imana bizihiza izuka rya Yesu Kristo.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Uwera Karen yagize ati “Hallelujah to the Lord, ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana kubwa pasika, iraramya Yesu kuko yatwitangiye, agasiga icyubahiro cye akaza kuduha agakiza. Nyisohoye kubera turi mu gihe cya pasika tuyifashishe kuramya Imana.”  Uwera Karen ashyize hanze iyi ndirimbo nshya ‘Hallelujah to the Lord’ nyuma y’izindi aherutse gushyira hanze zigakundwa n’abatari bacye ari zo: Hassana, Hoza ayandi majwi, Mama Rwanda na I surrender.

UMVA HANO 'HALLELUJAH TO THE LORD' INDIRIMBO NSHYA YA UWERA KAREN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND