RFL
Kigali

Uwera Karen yashyize hanze amashusho ya ‘I Surrender’ isengesho buri wese yasenga akanesha satani-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/03/2017 10:25
0


Karen Uwera ni umuhanzikazi ubarizwa mu itorero rya Noble Family church i Kagugu ndetse akaba umwe mu bahanzikazi bagize umuryango ‘The Voice’ wahoze witwa All in One Gospel Ladies. Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘I Surrender’.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Karen Uwera yadutangarije ko amaze imyaka myinshi mu muziki dore ko yawutangiye afite imyaka 8 y’amavuko. Kuva atangiye kuririmba ku giti cye, kugeza ubu amaze gukora indirimbo 11 z’amajwi ndetse n’eshatu zigaragaza amashusho.

Karen Uwera abajijwe na Inyarwanda.com ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ‘I Surrender’ yashyize hanze, Karen yadutangarije ko ari isengesho buri wese yasenga akiragiza Imana kugira ngo ashobore kunesha satani. Tubibutse ko iyi ndirimbo ye iri mu rurimi rw’icyongereza, mu mashusho yayo hakaba hagaragaramo Kibonke uzwi nk'umukinnyi wa Filime ndetse n'umunyarwenya. Karen yagize ati:

Indirimbo (I surrender) ubwayo ni isengesho, ubutumwa burimo ni uko ibyo ukora byose ugomba kwiragiza Imana (surrender) kugira ngo ushobore kunesha satani , kuko akunda kwigaragaza n’ibisubizo bishamikiyeho imitego myinshi, ariko if you surrender, Imana iraseruka ugasubizwa kandi utavuye mu Mana.

Ku bijyanye no kuba ari kuririmba mu rurimi rw’icyongereza, Karen Uwera yabwiye Inyarwanda.com ko Umwuka Wera arin we wamuyoboye akayihabwa iri muri urwo rurimi. Yagize ati “Mwuka Wera yayimpaye iri mu cyongereza” Yakomeje avuga ko uyu mwaka uwa 2017 ateganya gukora izindi ndirimbo ebyiri zigaragaza amashusho.

REBA HANO 'I SURRENDER' YA KAREN UWERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND