RFL
Kigali

Hari inshuti iramba ku muntu ikamurutira umuvandimwe we-Dinah mu ndirimbo 'NSHUTI'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2017 15:57
1


Umuhanzikazi Uwera Dinah ubarizwa mu itorero rya Healing Centre nyuma y'igihe kinini yari amaze acecetse, yamaze gusohora amashusho y'indirimbo ye 'Nshuti' yakunzwe n'abatari bacye na cyane ko iri mu zo yahereyeho mu muziki.



Uwera Dinah wari umaze igihe acecetse, nyuma yo kugaruka agakora igitaramo cyakoze ku mitima ya benshi ndetse agatangaza ko hari indi minshinga myinshi ateganya,kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Nshuti' yakunzwe cyane na cyane ko iri mu ndirimbo yahereyeho. Muri iyi ndirimbo Dinah yibukije abantu ko ineza yabo ari yo ibatera gukundwa abasaba kurangwa n'urukundo mu byo bakora byose. Yumvikana aririmba aya magambo;

Umutima unezerewe ucyesha mu maso, amaso acyeye anezeza umutima, hari inshuti iramba ku muntu ikamurutira umuvandimwe we. Ineza y'umuntu ni yo imutera gukundwa aho ari hose bakanezerwa, umuntu naho yaba ari umwana amenyekanira ku byo akora.Ibirenge by'uzanye inkuru nziza ni iby'igiciro ku musozi akazana iby'agakiza akamamaza amahoro.

Uwera Dinah

Uwera Dinah yatangiye kuririmba cyera akiga mu mashuri yisumbuye ndetse ni umwe mu bafite abakunzi benshi kubw'ibihangano bye biherekejwe n'ubuhanga mu miririmbire ye. Uwera Dinah yaje kumara igihe kinini atagaragara mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kugaruka ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bari gukora cyane by'akarusho akaba ari gutanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Uwera Dinah amaze gukora indirimbo eshanu z'amajwi ari zo;Nshuti, Have mercy, Shimwa,Icyo umbwira, Says the Lord n'indirimbo imwe y'amashusho ari yo Inshuti. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NSHUTI' YA DINAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mck6 years ago
    She is amazing





Inyarwanda BACKGROUND