RFL
Kigali

Uwera Dinah amaze imyaka 12 mu muziki, ubu ari gutanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2017 11:14
1


Uwera Dinah ubarizwa mu itorero rya Healing Centre riyoborwa na Pastor Ntayomba Emmanuel, ni umuhanzikazi watangiye kuririmba cyera akiga mu mashuri yisumbuye, gusa kuri ubu ni bwo ari gukora cyane ndetse akaba ari gutanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.



Uwera Dinah yabwiye Inyarwanda.com ko indirimbo ye ya mbere yayikoze mu mwaka wa 2005 akayita Inshuti. Intego ye mu kwandika indirimbo avuga ko ari ukuramya no guhimbaza Imana. Kugeza ubu Uwera Dinah amaze gukora indirimbo zitandukanye harimo: Inshuti, Have mercy, Shimwa,Icyo umbwira, Says the Lord n’izindi ziri kwishimirwa n’abantu benshi bakunda umuziki wa Gospel.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dinah Uwera yabajijwe igihe yatangiriye umuziki ndetse n'intego ye, adusubiza aya magambo: “Kuririmba nabitangiye kera, ariko nagiye muri studio bwa mbere ndi muri secondary school muri 2005 ubwo nakoraga iyitwa Inshuti ariko nayo ubu nayisubiyemo” Yakomeje agira ati:

Nsengera muri Healing Centre i Remera, umushumba wanjye ni Ntayomba Emmanuel ndi umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo zanjye, nanjye ubwanjye tugamije kuramya no guhimbaza Imana.

Uwera Dinah

Uwera Dinah avuga ko akora ibihangano mu ntego yo kuramya no guhimbaza Imana

Kuri ubu Dinah Uwera yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Says the Lord yakozwe na producer Bob. Iyi ndirimbo ye yishimiwe cyane na benshi mu babashishije kuyumva. Bamwe mu bahanzi basanzwe bakora umuziki wa Gospel hano mu Rwanda, batangaje ko Dinah atanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel. Ubuhanga bwe mu ijwi buhuzwa n'ubuhamya bwe bwiza mu murimo w'Imana bamwe bakavuga ko bimugira kuba umwe mu bahanzi beza Imana ihagurukije muri iki gihe. 

Umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki Gospel, yabwiye Inyarwanda.com ko yari asanzwe azi Dinah kuva kera nk'umuhanzi w'umuhanga, gusa akaba ashimishijwe cyane no kuba yongeye kumwumva yagarutse. Uyu muhanzikazi Dinah kuri ubu ari kwigaragaza cyane mu muziki wa Gospel nyuma y'igihe kinini yari amaze atumvikana, gusa akaba yarahugiye mu masomo ajyanye n'umuziki.

UMVA HANO 'SAYS THE LORD' YA DINAH UWERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Carmen6 years ago
    Yoo uyu mukobwa disi yajyaga adusura mubiterane kwishuri Akaturirimbira. Yaririmbaga neza live twizereko nibu aruko Ndamwishimiye imana imushyigikire.





Inyarwanda BACKGROUND