RFL
Kigali

Uwatumwe nakwibuka bazakwitiranya-Ev Asiimwe Fred

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2018 6:01
1


Yohana 9:8-11 "Abaturanyi be n'abamubonaga kera ahora asabiriza barabazanya bati “Uyu si we wicaraga asabiriza?” 9.Bamwe bati “Ni we.”Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.”Na we arabasubiza ati “Ni jye.” 10.Baramubaza bati “Mbese wahumutse ute?”



11.Arabasubiza ati “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo, akansÄ«ga ku maso arambwira ati ‘Jya i Silowamu wiyuhagire.’ Nuko ndagenda ndiyuhagira, ndahumuka.” (Silowamu bisobanura uwatumwe). Nifuje ko tuganira kuri iri jambo si ubwa mbere nari ndisomye, gusa hongeye kuba hashya ndasaba Imana ngo yongere ku kuganiriza ku magambo wari uzi ikubwireho ibindi bintu.

Kristo yaravuze ngo "Nkwiriye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. Nkiri mu isi ndi umucyo w'isi.” Ndagira ngo nkubwire gato ko 'Uri umwe mu mirimo yazanye Kristo mu isi kandi umucyo we ugomba kugaragara mu buzima bwawe ni ba umufite muri bwo'

Kristo kandi yaje gukiza abantu ububata bw'ibyaha, guhindura amateka no kubaha amahoro yo mu mutima. Abantu benshi bibwira ko amateka y'imiryango, indwara za karande bidakorwaho ariko ngo ibasha gukora cyane ibirenze ibyo twibwira, ibinaniye abantu kuri yo birashoboka.

Ijambo Imana y'abazima Kristo yakundaga kurisubiza abantu rigufashe

Abantu benshi twibwira tuzagororerwa ubugingo buhoraho ari nabwo murage ukomeye twifuza kubana n'Uwiteka iteka ryose ariko ibaze ko ari Imana y'abazima kuki itahindura amateka yawe ukiri muzima. Gutunga, izina ryiza, kwamamara, ubwenge kumenya no kujijuka byose biri mu biganza bye kandi iyo arambuye ikiganza ahaza kwifuza kw'ibyaremwe.

Hari ibyo nize muri icyo cyanditswe, ni ibi bikurikira:

1.Abantu babona umuntu mu ishusho y'amateka ariko Imana yo ibona aheza ikujyanye abantu batabona.

2.Kutanyurwa ndetse no kutemera ko Imana yavana umuntu kure ni byo bitera abantu kumushidikanyaho iyo byabaye nyamara ibiturwanya ni ibiremwa ariko uturwanirira ni umuremyi.

3. Nuhura n'uwatumwe ni ngombwa ubuzima bwawe buzahinduka kuko nawe agufitiye ubutumwa ikibyica n'uko tukibonera Imana mu bantu. Gira inyota yo guhura nayo maze ihure n'ibigubangayikishije. Ibyo wibaza irabizi itinze itunganya icyiza kigukwiriye nk'uko umugambi wayo uri ku muntu yiremeye imukunze.

4.Ntikorera mu nkuba n'ibindi bintu bikomeye nkuko benshi tubitekereza. Hano yatobye akondo igasiga ku maso utarabonaga arahumuka. Ubuzima bwawe nawe yabwigaragarizaho ikoresheje ibisanzwe kandi biri hafi yawe igikomeye ni uguhura nayo naho inzira n'uburyo bikwiriye abisobanukiwe kurusha undi wese.

5 .Uwakize amaze kwakira ubuzima yatangiye umurimo wo guhamya uwamukijije bitandukanye natwe iyo Imana iduhaye umugisha tujya kure yayo. Imana iguhe umugisha.

ASIIMWE Fred, Umukristo wa Foursquare Gospel Church Kimironko

E-mail: asimwekf@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Liliane muhorakeye4 years ago
    Ijambo ry'Imana ridutsinda burimunsi...nongeye kwibukako nkwiye kwizerako ishoboye byose kd ko kunsubiza bidasaba ibivuye kure yanjye ndetse ko icyo nsabwa arukuyegera kd nasubizwa sinyijye kure..Asiimwe Fred Imigidha myinshi igwire kuri wowe





Inyarwanda BACKGROUND