RFL
Kigali

Twarayisenze watomboye Moto muri Gisenyi Miracle Festival ngo Imana yari yarabimubwiye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2017 18:08
3


Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo hasojwe igiterane cy’ibitangaza ‘Gisenyi Miracle Festival’ kimaze iminsi 3 kibera i Rubavu. Muri iki giterane hanabereyemo tombola y’ibintu bitandukanye.



Ibyatomborwaga ni telefone, Radiyo igezweho, mudasobwa na moto, gusa moto yatombowe ku munsi wa nyuma mu gihe ibindi byanatomborwa mu minsi ibiri yabanje. Umugabo witwa Twarayisenze Eric ni we wasekewe n'amahirwe atombola moto mu giterane Gisenyi Miracle Festival. Yashyikirijwe iyi moto imbere y'abantu ibihumbi n'ibihumbi bari bitabiriye igiterane ndetse nabo bitabiriye tombola dore ko buri wese yabaga yemerewe gutombola aho uwinjiraga wese bamuhaga itike y'ubuntu. Mu gutomba, amatike yose bayashyiraga hamwe, bahamagaraga umwana umwe, agafata itike imwe, ikintu abantu bose bishimiye bakavuga ko byakozwe mu mucyo.

Tombola

Rev Baho Isaie Uwihirwe ni we wari uyoboye iki gikorwa

Ku mugoroba w'uyu wa 15 Ukwakira 2017 ubwo hasozwaga iki giterane kimaze iminsi 3 kibera mu Mujyi wa Rubavu, Twarayisenze Eric ni we watomboye moto ifite agaciro ka miliyoni imwe n'igice y'amanyarwanda. Mbere yo kuyitombora ariko, babanje gufata itike imwe basoma imibare iriho kugira ngo nyirayo ahabwe moto, birangira bamubuze kuko ngo yari yatashye. Twarayisenze Eric ni we waje gusekerwa n'amahirwe kuko itike yindi bafashe basanze ari iye. Twarayisenze watomboye iyi moto, ni umugabo w'umugore umwe ndetse bakaba baranabyaranye, gusa umubonye ku maso, wabona ari umusore utari wagira n'igitekerezi cyo gushaka kuko ubona asa nk'ukiri umwana. Eric Twarayisenze atuye mu mudugudu wa Dufatanye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu. 

Gisenyi Miracle Festival

Meya wa Rubavu ni we washyikirije Twarayisenze moto yatomboye

Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com Eric Twarayisenze yavuze ko bari baramuhanuriye ko azetombola moto dore ko asanzwe ari n'umukristo usengera muri ADEPR umuduhudu wa ADEPR Rukoko mu murenge wa Rubavu ndetse na papa we akaba ari umupasiteri uyobora ADEPR Rutagara mu murenge wa Rubavu. Eric Twarayisenze yabwiye Inyarwanda ko ubwo yari mu masengesho, hamanutse ubuhanuzi buvuga ko agiye kubona moto ndetse akayikura mu giterane 'Gisenyi Miracle Festival'. Yabanje kubishidikanyaho, nyuma arabyizera kuko ngo iyo Imana yavuze ko nta kabuza irabisohoza. 

Pastor Ndagizi Esron uyobora ADEPR Rutagara, uyu akaba ari umubyeyi wa Twarayisenze Eric watombole moto, yabwiye Inyarwanda.com ko umuryango wose wishimiye moto umuhungu we watomboye ndetse ngo iyi nkuru yamaze kwamamara mu karere kose ka Rubavu na cyane ko iyi moto yayishyikirijwe na Meya wa Rubavu ari we Murenzi Janvier. Yakomeje avuga ko uyu munsi tariki 16 Ukwakira 2017 ari bwo bahawe ibyangombwa by'iyi moto, gusa hakaba hari ibindi basabwe kuzafatira i Kigali birimo na puraki yayo. Twarayisenze Eric avuga ko iyi moto izamufasha kwiteza imbere. 

Tombola

Twarayisenze yahise yurira moto yatomboye

Igiterane Gisenyi Miracle Festival cyaberaga mu Mujyi wa Rubavu mu Kibuga cya ADEPR Gacuba ya Kabiri. Iki giterane cyatambukaga imbonankubone (Live) kuri Facebook ya Baho Global Mission aho umuntu wese ufite interineti yashoboraga gukurikirana iki giterane aho yaba ari hose ku isi. KANDA HANO Ni igiterane cyateguriwe umuvugabutumwa w'umunyamerika Jennifer Wilde, kitabirwa n'abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo Aime Uwimana, Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Guy Badibanga, Aline Gahongayire, Stella Manishimwe n'abandi.

Jennifer Wilde

Umuvugabutumwa Jennifer Wilde

Kuki iki giterane cyabereyemo Tombola, aho si ubucuruzi?

Inyarwanda.com twaganiriye na Rev Baho Isaie Uwihirwe umuhuzabikorwa w'igiterane 'Gisenyi Miracle Festival' tumubaza impamvu bashyize tombola mu giterane cy'ivugabutumwa, ibintu bitamenyerewe mu ivugabutumwa rikorerwa hano mu Rwanda, adutangariza ko tombola yabo atari ubucuruzi ahubwo ko ari uburyo batekereje bwatuma haza abantu benshi bagatahana inkuru nziza ya Yesu Kristo ndetse akaba n'amahirwe yahindura ubuzima bw'abantu. Yagize ati: 

Ikijyanye na tombola twabajije ikibazo ngo ni iki twakora kugira ngo umuntu udakunda ibintu byose bya gospel aze muri ibi biterane? Igisubizo cyabaye ngo keretse harimo tombola, tombola rero ni uburyo butuma haza abantu benshi kandi abantu twifuza guha ubutumwa, Bibiliya iravuga ngo kwizera kuzanwa no kumva ijambo ry'Imana, kugira ngo umuntu ahinduke bisaba ko yumva ,rero ntiyakumva ataje. Ni yompamvu harimo tombola.Si ubucuruzi ahubwo ni ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bw'abantu mu mwuka no mu buzima busanzwe.

Rev Baho Isaie

Pastor Baho Isaie umuhuzabikorwa w'iki giterane

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA NYUMA W'IGITERANE GISENYI MIRACLE FESTIVAL 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon6 years ago
    Ariko nibarize kandi sindikubapinga ahubwo ndigusobanuza Imana ibavugisha ite ibibabwira ite konumva aramayobera
  • Piter6 years ago
    Nshuti ubajije ikibazo kiza pe iyo wizeye yesu christo nkumwami numukiza ntacyatuma imana yomwijuru dusenga itakuvugisha, kdi niba ugirango ndakubeshya kizwa wakire yesu nkumwami numukiza umaramaje wirinde icyaha nigisa ntacyo kdi ukunde gusenga uzareba umuntu imana izakuvugisha kdi ukayumva pe
  • Piter6 years ago
    Nshuti ubajije ikibazo kiza pe iyo wizeye yesu christo nkumwami numukiza ntacyatuma imana yomwijuru dusenga itakuvugisha, kdi niba ugirango ndakubeshya kizwa wakire yesu nkumwami numukiza umaramaje wirinde icyaha nigisa ntacyo kdi ukunde gusenga uzareba umuntu imana izakuvugisha kdi ukayumva pe





Inyarwanda BACKGROUND