Rev Pastor Simon Ngirabatware watangije itorero AEBR(Association des Eglises Baptiste Au Rwanda) ndetse akaba ari nawe wabaye umuvugizi wa mbere w'iryo torero, kuri uyu munsi tariki ya 27 Kamena 2015 nibwo yatabarutse.
Uwavuga ko Itorero AEBR risigaranye icyuho kinini kubera urupfu rwa Reverend Pastor Simon Ngirabatware waritangije avuye muri Congo mu 1964 atangiriye ahitwa mu Byahi ho mu Karere ka Rubavu,akaza no kuribera umuvugizi mukuru wa mbere. Simon Ngirabatware Simon assize umugore nawe utakibasha kugira akantu na kamwe amenya n’umuryango mugari w’abana,abuzukuru n’abuzukuruza,ariko umuryango mugari asize ni Itorero AEBR,ribuze umubyeyi waryo.
Nk’uko bisanzwe ntakintu cyangwa abantu, bitagira itangiriro n' iherezo, ibi byavuzwe n'umwe mu banditse Bibliya Ijambo ry'Imana mu gitabo cy' Umubwiriza 3:1-8. Muri ibyo bihe rero haba mw'itangira, hagati no mu gihe giheruka, ibi bihe byose ni amateka, ubuzima cyangwa ukubaho kw’ikintu cyangwa umuntu.Usanga nanone ibi bitifiye umumaro umuntu kuko ari ishuri umuntu atangira atijwe ukubaho n’Imana akazarisoza igihe cye kigeze hatitawe ngo umaze igihe kingana gute mu ishuri.
Kubariho ibi bibabera isomo k’urugero rwiza bakurikiza n’urugero rubi bakwirinda bivuye muri ayo mateka. Reka turebe gato ku mateka ya Rev.Pasteur NGIRABATWARE Simon watangiye urugendo rw’ishuri (Ubuzima) akaba yarangije amashuri ye kuri uyu wa Gatandatu 27 Kamena muri 2015, mu gitondo hafi saa 4:30. Rev. Pasiteri Simon Ngirabatware ni umunyarwanda kavukire mwene Bavugirije na Nyina Mandwayinda Sara . Yavutse mu mwaka wa 1928 avukiye ahitwaga i Rukanga, Bumba ahitwaga mu Kanage (ubu ni mu Karere ka Rutsiro), ahigira amashuri ye abanza mu Itorero Presbyterian yitwa Rwankuba.
Nyakwigendera Rev Pastor Simon Ngirabatware watangije itorero AEBR
Kuva mu bwana bwe yakuriye i Bumba ari naho yashakiye umufasha we Melaniya Ntamabyariro ariko nyuma ababyeyi baza kubimukana muri Congo ahitwa Masisi muri Sheferi Bahunde Bigiri. Yaje kwakira Yesu neza kubw’inyigisho zamunyuze z’ijambo ry’Imana abamisiyoneri b’Ababatista bigishaga.
Nyuma y'igihe kitarengeje Umwaka amaze gusezerana n’umufasha we, nibwo yasezeye ku Itorero Presbyterian, kuko yari amaze guhitamo irindi Torero yiyumvagamo , abyumvikanaho n’umufasha we, maze Ababatista bongera kubabatiza mu mazi menshi i Gatare ya Masisi igihe yari amaze kwimukira i Goma.
Nyuma y'igihe kirekire Ubuyobozi bw'Itorero bumaze kumushima mu myitwarire, imico n'imyifatire, babona kumutuma i Masisi , yatangiriye i Kinyangutu, Muhondo nyuma yaho hakurikiraho Tunda, Rwashi, yabanje gukora ari mwarimu wa Gatigisimu, maze ahabwa ubu Pasitoro, 1952, Mu 1964 Imana yamuhagurukije muri Congo aza mu Rwanda atangiza Itorero AEBR aho yahereye ahitwa mu Byahi ho muri Rubavu aza kwagura Itorero aza no kuribera umuvugizi mukuru waryo,akaba avuye ku isi AEBR ikorera mu gihugu cyose aho rifite ibikorwa byinshi bitandukanye. Pascal Habimana
TANGA IGITECYEREZO