RFL
Kigali

Uwagaba Caleb wabaye umujyanama wa Papa Emile yasezeranye kubana akaramata na Sabine bamaze imyaka 3 bakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2018 17:08
0


Umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb wabayeho umujyanama w'umuhanzi Papa Emile (Emile Nzeyimana) wamamaye mu ndirimbo 'Mbayeho', yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Mucyo Sabine bamaze imyaka itatu bakundana.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 ni bwo Uwagaba Cale Joseph na Mucyo Sabine bakoze ubukwe basezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Bethesda Holy church aho aba bombi basengera. Mbere y'aho ariko mu masaha ya mu gitondo habanje kuba imihango yo gusaba no gukwa. Tariki 1 Werurwe 2018 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku murenge wa Gisozi.

Caleb Uwagaba

Caleb hamwe n'umugore we Sabine

Usibye kuba yarabaye umujyanama wa Papa Emile, Uwagaba Joseph Caleb ni umwe mu bakunze gufasha cyane abahanzi ba Gospel mu bikorwa byabo by'umuziki by'umwihariko mu bitaramo bategura aho abafasha nk'umuhuzabikorwa. Ev Uwagaba Caleb akoze ubukwe nyuma y'amezi ane yemerewe na Mucyo Sabine ko bazabana ubuziraherezo dore ko tariki 20 Ukwakira 2017 ari bwo yateye ivi mu birori byabereye ku Kimihurura kuri Kings Guest house. 

REBA HANO UBWO UWAGABA CALEB YATERAGA IVI

Ubukwe bwa Caleb Uwagaba Joseph na Mucyo Sabine bwitabiriwe na bamwe mu bantu bazwi mu muziki wo kuramya bo guhimbaza Imana barimo; Tonzi, Patient Bizimana, Papa Emile, Diana Kamugisha, Dina Uwera, Deo Munyakazi, Aline Gahongayire, Janvier Muhoza, Stella Manishimwe, Producer Camarade, Biran Blessed, Eddie Mico, Albert Niyonsaba n'abandi bazwi cyane muri Gospel yo mu Rwanda barimo Bishop Dr Masengo Fidele uyobora Foursquare Gospel church, Alain Numa ukorera MTN Rwanda, Miss Bellange Muhikira, Ev Mucyo David, Pastor Boniface, Kibonke (Clapton) uzwi muri filime Seburikoko, Chris Mwungura n'abanyamakuru batandukanye.

Ubukwe bwa Caleb na Sabine

Byari ibirori bibereye ijisho

Dj Spin usanzwe ari n'umunyamakuru kuri Tv 10 ni we wavangavangaga imiziki, bituma benshi mu bitabiriye ubu bukwe basusuruka na cyane ko imvura yari irimo kugwa kuva ubukwe butangiye (Reception) kugeza burangiye. Mc Philos umaze kubaka izina mu kuyobora ubukwe ni we wayoboye ubukwe bwa Caleb na Sabine aho yanyuzagamo agasetsa abantu mu kinyarwanda benshi batapfaga kwisobanurira.

Papa Emile wakoranye cyane na Caleb Uwagaba, yaririmbiye abageni indirimbo ye 'Mbayeho', gusa akora agashya abanza kuyiririmba yicaye abantu batamubona, nyuma aza guhaguruka ajya imbere y'abageni barushaho kwizihirwa. Utundi dushya twabereye muri ubu bukwe ni uko Caleb na Sabine babyinnye umuziki kakahava. Umunyamakuru Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro RTV Sunday Live yatunguriwe muri ubu bukwe yifurizwa isabukuru y'amavuko. Undi watunguwe ni umuhanzi Patient Bizimana wasigiwe igifunguzo na Caleb Uwagaba.

Uwagaba Caleb Joseph yahoze ari umuraperi nyuma aza kubivamo ahakura n'igikomere

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Joseph Uwagaba watangiye kuririmba akiri muto ndetse akaba yaranabaye umwe mu bayobozi ba Asaph y’i Rwamagana muri Zion Temple, yahishuye ko muri 2009 yari afite impano yo kuririmba ndetse ngo yakoze indirimbo zigera kuri 12 azijyana kuri Radiyo nk’abandi bahanzi bose, indirimbo ze zakirwa neza n’abanyamakuru, gusa ategereza ko zikinwa araheba, ahita ava gutyo mu muziki ariko ahakura igikomere. Izo ndirimbo yari yazikoreye muri studio yari ikomeye icyo gihe yitwa The Focus production dore ko yahuriyeyo na Dream Boyz na Kitoko nabo baje kuhakorera indirimbo zabo 'Bella'.

Icyo gihe Uwagaba Caleb yakoze indirimbo zigera kuri 12, azijyana kuri Radiyo ya Gikristo yitwa Authentic, barazakira, ariko ategereza ko bazikina araheba. Izo ndirimbo ze ngo zari mu njyana zitandukanye harimo Rnb, Hiphop n’izindi, gusa ngo injyana yiyumvagamo cyane ni Hiphop. Nubwo hari amakuru avuga ko CD yajyanye kuri Radiyo bahise bayivuna kuko bari banze indirimbo ze, Uwagaba Caleb yabinyomoje. Aragira ati:"Ntabwo bazivunnye ahubwo ntizakinywe cyangwa gucurangwa sinzi impamvu."

Caleb Uwagaba

Caleb na Sabine barebana akana mu jisho

Uwagaba Caleb Joseph yakomeje avuga ko yaje gusanga kuririmba atari yo mpano akwiriye gukuza cyangwa kwagura ahubwo ngo yivumbuyemo indi mpano yo gufasha abahanzi mu kwagura impano zabo. Yahamije ko adateganya kongera kuba umuhanzi ukundi kubera igikomere yatewe n’abanyamakuru ubwo yabashyiraga indirimbo zigera kuri 12 ntibazikine ntibanamubwire impamvu. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Mucyo Sabine umugore wa Caleb Uwagaba ashaka komora umugabo we igikomere yatewe, aho kuri ubu ashaka kumusubiza mu muziki na cyane ko Mucyo Sabine ari umuhanga cyane mu gucuranga no kuririmba.

MU MAFOTO: Incamake y'urugendo rw'urukundo rwa Caleb na Sabine

Sabine

Iyi ni yo foto yabanje kujya hanze nka 'Save the date'

Caleb Uwagaba

Uwagaba Caleb

Ubwo Caleb yateraga ivi mu mpera za 2017

Uwagaba Caleb

Barahoberanye batangira gutyo urugendo rw'urukundo

Mucyo Sabine

Sabine yahise aririmbira umukunze we Caleb

REBA HANO UBWO UWAGABA CALEB YATERAGA IVI

Caleb Uwagaba

Caleb na Sabine barahiye imbere y'amategeko ya Leta ko bagiye kubana nk'umugabo n'umugore

Caleb Uwagaba

Caleb na Sabine mu muhango wo gusaba no gukwa

Caleb Uwagaba

Abageni mu rusengero rwa Bethesda Holy church

Caleb Uwagaba

Basezeranye kubana akaramata

Caleb UwagabaCaleb UwagabaCaleb UwagabaCaleb UwagabaCaleb UwagabaCaleb UwagabaCaleb Uwagaba

Abasore bambariye Uwagaba Joseph Caleb

Caleb Uwagaba

Bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Caleb

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ni umwe mu batashye ubu bukwe

Caleb Uwagaba

Aline, Juliet, Jacky na Mama Kenzo (umufasha wa nyakwigendera Kanyamibwa Patrick)

Masengo

Bishop Dr Masengo Fidele na madamu we bitabiriye ubu bukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND