Itsinda USEI Ministries ryamenyekanye cyane mu ndirimbo”Uri Imana yumva gusenga”muri iyi minsi rishyize imbere ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye. Mu minsi ishize, iri tsinda ryafashije abatishoboye 70 b’i Musanze ribaha ubwisungane mu kwivuza.
Si ubwa mbere USEI Ministries ikora ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye kuko iherutse mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera aho yatanze amatungo magufi ku miryango itishoboye. USEI Ministries yahoze yitwa USEA Ministries nyuma iza guhindura izina yitwa USEI Ministries.
Abahawe imfashanyo bishimiye cyane iki gikorwa cyateguwe na USEI Ministries
Bamwe mu bagize USEI Ministries itsinda rizwi mu ndirimbo Uri Imana yumva gusenga
Benshi mu bahawe ubu bwishingizi mu kwivuza yaba ab’i Ngoma ndetse n’ab’i Musanze mu gikorwa cyabaye kuwa 26 Nzeri 2015 ku bufatanye bwa USEI Ministries n’ubuyobozi bw'itorero Methodiste Libre rya Musanze, abafashijwe bishimiye cyane iki gikorwa ndetse bifuza ko n'abandi bakozi b'Imana barebera kuri USEI Ministries bakajya bakora ibi bikorwa by’urukundo kuko bikora ku mitima ya benshi.
Ubwishingizi mu kwivuza buba bwabonetse, buhita butangwa ako kanya ku bantu baba batoranyijwe
Abagize amahirwe yo gufashwa barashima Imana yumvise amasengesho yabo ikaboherereza USEI Ministries
Umuyobozi w’itsinda USEI Ministries, Gafurama Wilson yasobanuye ko ibikobwa nk’ibi biri muri gahunda bihaye yo kuzenguruka ibice bitandukanye by'igihugu cy’u Rwanda bakora ivugabutumwa ariko bakanibanda cyane ku gufasha abatishoboye.
Gafurama Wilson umuyobozi akaba n'umuvugizi wa USEI Ministries
USEI Ministries muri iyi minsi iri mu myiteguro yo gushyira hanze Alubumu y’amajwi ya gatatu, ikazajya hanze ikurikiye izindi zakunzwe cyane aho twavuga Ururimi ndetse n’indi yitwa Uri Imana yumva gusenga.
Ibikorwa nk'ibi USEI Ministries itegura, byitabirwa n'abantu benshi baba baje kumva ubutumwa bwiza
Iki gikorwa kirangwa no guhimbaza Imana bagacinya umudiho
Ubuyobozi bwa Leta bw'aho USEI Ministries iba yakoreye iri vugabutumwa buyishimira cyane ku gikorwa nk'iki cy'urukundo
TANGA IGITECYEREZO