RFL
Kigali

Amerika:Rwandan Christian Convention 2018 iregereje, Musenyeri Rucyahana na Apotre Mignonne bari mu batumiwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2018 11:15
1


Buri mwaka abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika mu giterane 'Rwandan Christian Convention'. Igiterane cy'uyu mwaka wa 2018 kiregereje, mu batumiwe hakaba harimo Musenyeri John Rucyahana na Apotre Alice Mignonne.



Ni ku nshuro ya kane iki giterane kigiye kuba. Muri uyu mwaka wa 2018 ntibisanzwe dore ko kizabera ahantu habiri. Ahantu ha mbere kizabera ni mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Toronto kuva tariki 29 Kamena kugeza tariki 1 Nyakanga 2018. Ahandi kizabera ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, D.C, kuva tariki 24 Kanama kugeza tariki 26 Kanama 2018.

Rwandan Christian Convention

Igiterane kigiye kubera muri Canada

Emmanuel Gatorano, umuyobozi wa Rwandan Christian Convention yabwiye Inyarwanda.com ko imyiteguro y'igiterane Rwandan Christian Convention cy'uyu mwaka igeze kure cyane cyane muri Canada aho kizatangirira, ibintu byose bikaba biri mu buryo. Yavuze ko abaririmbyi ndetse n'abavugabutumwa bose bazitabira iki giterane kizabera muri Canada bamaze kumenyekana. Aha ni ho Emmanuel Gatorano yahereye adutangariza ko Musenyeri John Rucyahana (wabayeho umuyobozi w'Itorero Angilikani mu Rwanda, EAR) na Apotre Alice Mignonne Kabera uyobora Noble Family church na Women Foundation Ministries bari mu bazitabira iki giterane.

John Rucyahana

Musenyeri John Rucyahana yatumiwe muri iki giterane

Abaririmbyi bazaba bari muri iki giterane ubwo kizaba kibera muri Canada, harimo: Bky Amis, Rehema Antoinette, Krystaal Gospel music. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka mu giterane kizabera muri Canada, iboneka muri Yeremiya 33:6 hagira hati: "Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye." Chantal Mudahogora ni we uri gukurikiranira hafi ibintu byose bijyanye n'iki giterane kigiye kubera muri Canada.

Image result for Apotre Mignonne amakuru inyarwanda

Apotre Mignonne ni umwe mu batumiwe muri iki giterane

Nyuma ya Canada iki giterane kizakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva tariki 24 Kanama kugeza tariki 26 Kanama 2018. Hano insanganyamatsiko bazaba bagenderaho iboneka muri Zaburi:33:12 hagira hati: "Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we."  Abavugabutumwa ndetse n'abaririmbyi batumiwe muri iki giterane, kugeza ubu ntabwo baratangazwa, gusa ngo bazatangazwa vuba. 

Rwandan Christian Convention

Igiterane kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Inyarwanda.com twabajije Emmanuel Gatorano umusaruro umaze kuva muri iki giterane gihuza buri mwaka abanyarwanda baba mu bahanga, adutangariza ko ibyo bamaze kugeraho ari byinshi cyane. Yagize ati: "Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi cyane kuko buri giterane uko abantu baza ntabwo ari ko basohoka, habaho gukira mu mitima y'abantu, harimo no gukizwa mu ijambo ry'Imana, abantu bakakira agakiza." Yunzemo ko muri iki giterane bibutsa abanyarwanda kumenya agaciro kabo bakamenya ko ari abanyarwanda kuruta ibindi byose ndetse bakishimira kuba abanyarwanda.

Ikindi bakora ni ugukebura amatorero n'amadini bakayasaba gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe ariko ikiruta byose bagakomeza gukunda igihugu cyabo cy'u Rwanda. Ati: "Urabona ko mu matorero harimo intambara mu bakristo,tubasaba gushyira hamwe kuko dukwiriye gusenyera umugozi umwe, kandi ikiruta byose tugakomeza tugakunda igihugu cyacu cyatubyaye."

Emmanuel Gatorano arashimira cyane Ambasade y'u Rwanda ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba ikomeje kubatera inkunga mu buryo butandukanye muri iki gikorwa cya Rwandan Christian Convention. Yibukije abanyarwanda ko intego y'iki giterane ari ukwimakaza Ubumwe, Ubwiyunge n'Urukundo mu banyarwanda. Iki giterane kimaze imyaka itatu kibera ku mugabane wa Amerika aho buri mwaka cyitabirwa n'imbaga y'abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye. Kuri ubu iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya kane, kikazabera muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hano ni mu giterane cyabaye umwaka ushize wa 2017

Rwanda Christian Convention

Hano ni mu giterane cyabaye mu mwaka wa 2016

Image result for Rwanda Christian Convention amakuru

Muri 2016 iki giterane cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Alex Romario 5 years ago
    Umuntu ushaka kuza kwifatanya namwe ari bwo bwa mbere ya nyurahe? Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND