RFL
Kigali

Uruzinduko rwa Papa muri Kenya rwahinduye ibintu runahesha abaturage ikiruhuko - AMAFOTO

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:26/11/2015 9:42
0


Umushumba wa Kiliziya Gaturuka ku isi yose, Papa Francis, mu ruzinduko rwe mu bihugu bya Afrika, yahereye mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015 aho abaturage b’iki gihugu bamwishimiye bidasanzwe, ndetse kuri uyu wa Kane ni umunsi w’ikiruhuko mu gihugu.



Papa Francis wageze mu mujyi wa Nairobi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yabonanye na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ndetse anagira ubutumwa ageza ku baturage n’abayobozi ba Kenya mu nzego zitandukanye, ibiganiro bikaba byabereye mu ngoro ya Perezida wa Kenya, gusa uruzinduko rwe nyirizina rukaba ruteganyijwe kuri uyu wa Kane aho aza kurusoza yerekeza mu gihugu cya Uganda mu masaha y’umugoroba.

Papa Francis yakiranywe urugwiro mu gihugu cya Kenya

Papa Francis yakiranywe urugwiro mu gihugu cya Kenya

pope

pope

pope

pope

Papa Francis imbere y'imbaga y'abayobozi batandukanye muri Kenya

Kenya iheruka gusurwa na Perezida Obama mu mezi macye ashize, n’ubwo Obama yakiranywe urugwiro n’ibyishimo bidasanzwe, ntabwo higeze hatangwa umunsi w’ikiruhuko ariko kuri iyi nshuro Leta yemeje ko kuri uyu wa Kane nta kazi gakorwa muri iki gihugu, bitewe ahanini n'impinduko zikaze haba mu gukaza umutekano, gufunga imihanda imwe n'imwe, kuba abaturage benshi barahiye kubonana na Papa n'ibindi byatumye ibintu bihindura isura Leta ikiyemeza gutanga umunsi w'ikiruhuko.

pope

pope

pope

Perezida Uhuru Kenyatta yeretse Papa ko bamwishimiye cyane muri Kenya

pope

pope

Abayobozi batandukanye muri Kenya bari bitabiriye umuhango wo kwakira Papa

Kibaki wigeze kuyobora igihugu cya Kenya nawe yari ahari

Kibaki wigeze kuyobora igihugu cya Kenya nawe yari ahari

Abihaye Imana ba Kiliziya Gaturika bari benshi kandi bishimiye kwakira uyu mushumba

Abihaye Imana ba Kiliziya Gaturika bari benshi kandi bishimiye kwakira uyu mushumba

pope

pope

pope

pope

pope

pope

pope

pope

pope

pope

pope

pope

Abantu batandukanye bifashe amafoto y'urwibutso na Papa Francis

Biteganyijwe ko Papa Francis aza kubonana n’abantu batandukanye muri iki gihugu barimo abepisikopi n’abandi bihaye Imana batandukanye, ariko akaba aza kugira n’umwanya wo kuganira n’abaturage basaga miliyoni mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, uyu ukaba wabaye umunsi udasanzwe muri iki gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND