RFL
Kigali

Urutonde rw’abaririmbyikazi 20 bo muri Gospel bafite amajwi meza n’ubuhanga mu miririmbire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2016 14:17
33


Mu muziki w’indirimbo zahimbiwe Imana wa hano mu Rwanda niho dusanga abahanzikazi benshi n’abaririmbyikazi bafite amajwi meza cyane ndetse b’ubuhanga mu miririmbire kurusha abakora umuziki usanzwe(Secular Music) ariko ikibazo kikaba ukutabyaza umusaruro uko bikwiiye izo mpano.



Muri aba bahanzikazi n’abaririmbyikazi 20 tugiye kugarukaho,muri bo hari abafite amajwi meza nk’impano bavukanye ndetse hari n’abayabonye nyuma yo kwinjira mu buhanzi no muri za korali. Burya abantu bafashwa mu buryo butandukanye, hari abahamya ko mbere yo kumva no gufashwa n’ibiri mu ndirimbo, babanza kumva ubwiza bw’ijwi nyiri kuririmba afite bityo ijwi ryaba ari ryiza, hakaba ubwo ubwaryo ribafasha. Haba harimo ubutumwa bwiza bikaba akarusho ni ukuvuga bakarushaho gufashwa cyane.

Muri iyi nkuru turabagezaho abaririmbyikazi 20 baza imbere y’abandi nyuma y’ubushakashatsi twakoze nka Inyarwanda.com. Abo tugiye gutangaza twagendeye ku bari kugaragara cyane mu bikorwa by’umuziki muri iki gihe yaba ku bakora ku giti cyabo ndetse no mu matsinda akomeye mu gihugu. Uru rutonde kandi tukaba twararukoze twifashishije abakunzi b'umuziki na bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel batifuje ko amazina yabo atangazwa.

Icyitonderwa; Uko bakurikirana mu nkuru, ntabwo ariko barushwanwa mu majwi n’ubuhanga ahubwo twahereye ku bazwi cyane mu muziki basanzwe bakora. 

1 Gaby Irene Kamanzi

Ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba azwiho cyane kugira ibihangano byuje ubuhanga mu ijwi rye ryiza ndetse hari n’aberura bakavuga ko ariwe uza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu bahanzikazi b’abahanga banafite ijwi ryiza. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye “Amahoro”, ariko kuri ubu akunzwe muri "Arankunda".

2 Diane Nyirashimwe

Ni umuririmbyikazi ubarizwa mu matsinda abiri akomeye hano mu Rwanda ariyo True Promises na Healing Worship Team.

Diane ni umwe mu batera indirimbo muri ayo matsinda yombi akaba ayabereye umuyobozi w’indirimbo. Abamuzi cyane bavuga ko ijwi rye ryiza yarivukanye ndetse nawe ubwe aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ijwi rye ari impano Imana yamuhaye akiri muto, kugeza ubu benshi bakaba batangaza ko bafashwa cyane n'iryo jwi rye.

3 Aline Gahongayire

Ni umuhanzikazi mu ndirimbo z’Imana, yakunzwe cyane mu zitandukanye nka Hari impamvu pe n’zindi. Ni umukristo muri Zion Temple Gatenga, akaba umwe mu bagize itsinda The Sisters. Aline Gahongayire nawe aza mu baririmbyikazi bafite amajwi meza n’ubuhanga mu miririmbire yabo.

4 Liliane Kabaganza

Ni umuhanzikazi ku giti cye akaba umukristo muri Restoration Church Kimisagara. Ubuhanga bwe n'ubwiza bw'ijwi rye byumvikanira mu mu bihangano bye bikunzwe n'abatari bake mu Rwanda no hanze. Yabaye kandi umuririmbyi ukomeye wa Rehoboth Ministries nyuma aza kuyivamo.

5 Pastor Julienne Kabanda

Ni umuyobozi w’itorero Jubilee Revival Assembly rikorera i Remera akaba n’umuhanzikazi. Ni umwe mu bafite ijwi ryiza n’ubuhanga mu miririmbire ye.

Nubwo adakunze kugaragara cyane mu bikorwa by’ubuhanzi, Pastor Julienne Kabanda ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga dufite mu Rwanda ndetse amakuru atugeraho n’uko ari hafi gushyira hanze alubumu ye ya mbere.

6 Utembinema Germaine (Chorale de Kigali)

Utembinema Germaine

Ni umwe mu baririmbyi bagize Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gaturika ikaba ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda na cyane ko imaze imyaka 50 itangijwe. Utembinema  Germaine afite ijwi ryiza cyane rinyura benshi bakurikirana indirimbo z’iyi korali ndetse ni n’umuhanga cyane mu miririmbire ye.

7 Uwera Sarah (Ambassadors of Christ choir)

Uwera Sarah

Ni umuririmbyikazi muri Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Uwera Sarah uvukana n’umunyarwenya Ndahiro David uzwiho cyane kwigana ijwi rya Perezida Paul Kagame, ni umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse afite ijwi ryiza cyane nk’uko benshi bakurikirana indirimbo z’iyi korali babihamya. Mu ndirimbo z’iyi korali akunze kuyobora twavuga nk'iyitwa “Dukwiriye gushima” aho agaragaza cyane ubuhanga bwe.

8 Phanny Gisele Wibabara

Ni umuhanzikazi ubarizwa no mu itsinda The Sisters. Ni umukristo muri Zion Temple Gatenga ndetse akuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana muri urwo rusengero.

Phanny Gisele Wibabara ni umuhanga mu miririmbire ndetse anafite ijwi ryiza cyane. Kuva atangiye ubuhanzi ku giti cye, yashyize hanze indirimbo “This Is my time”iri gufasha benshi ndetse ikaba iherutse guhabwa igihembo cy'indirimbo nziza y'amashusho muri Groove Award y'umwaka ushize.

9 Neema Marie Jeanne

Ni umuririmbyikazi muri Korali Iriba y’i Butare yo mu itorero rya ADEPR. Neema ni umwe mu bakunze gutera indirimbo z’iyi korali, ndetse azwiho gutoza amajwi andi makorali n'abahanzikazi. Ubuhanga bwe n’ubwiza bw’ijwi rye byaragaragariye cyane mu ndirimbo “Witinya” benshi bakunze kwita “Yakobo”, iyi akaba ari indirimbo Korali Iriba yamenyekaniyeho.

10 Aline Bintu (Alarm Ministries)

 Christine Shusho

Ni umwe mu bagize itsinda Alarm Ministries rimaze kwamamara mu karere ndetse ni umwe mu bakunze gutera indirimbo zayo aho twavuga nka “Uraganje” n’indi yitwa “Mutima wanjye shima Imana” n’izindi nyinshi. Usibye kugira ijwi ryiza, Aline Bintu umwihariko we ni ukuririmba ibintu ubona bivuye mu mutima we aho kurira akarira, aho kwishima naho akabigaragaza nk’uwishimye(Deep worshiper).

11 Tonzi

Uwitonze Clementine wamenyekanye ku izina rya Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bagize itsinda The Sisters, akaba afite ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga mu myandikire n’imiririmbire y’ibihangano bye. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Humura, Wambereye Imana, Witinya n’izindi.

12 Simbi Ndizihiwe Yvette (Chorale de Kigali)

Simbi Yvette

Ni umuririmbyikazi muri Korali de Kigali, nawe akaba akunze kuyobora indirimbo z’iyi korali. Yvette ni umwe mu banyarwandakazi bahimbaza Imana bafite ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga mu miririmbire yabo.

13 Diana Kamugisha

Ni umuhanzikazi ku giti cye ndetse kuri ubu abarizwa no mu itsinda Women of Faith riherutse gutangizwa n’abahanzikazi bishyize hamwe. Diana Kamugisha ugaragaza ubuhanga mu miririmbire ye ndetse bigaherekezwa n’ijwi rye ryiza, kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo Haguruka,Impamba n’izindi.

14 Mbabazi Milly (Ambassadors of Christ Choir)

Mbabazi Milly

Mbabazi Milly ni umwe mu baririmbyi ba Korali Ambassadors of Christ ndetse akunze kuyobora indirimbo zayo aho yagaragaye cyane mu yitwa “Mureke mukunde”. Bamwe mu bakurikirana indirimbo z’iyi korali, bavuga ko ari umuhanga ndetse akagira n’ijwi ryiza cyane.

15 Dorcas Asiimwe (The Blessed Sisters)

Ni umwe mu bagize itsinda The Blessed Sisters ry’abakobwa batatu bavukana, akaba ari umukristo mu itorero Angilikani. Ukurikiranye indirimbo z’iri tsinda, nibwo wumva ubuhanga bwa Dorcas mu miririmbire ye ndetse n’ijwi rye ryiza riryoheye amatwi.

16 Gogo

Uwamahoro Gloria wamenyekanye cyane nka Gogo ku izina ry’ubuhanzi akunda gukoresha, ni umwe mu bashyirwa mu majwi mu kugira ijwi ryiza. Bamwe mu bakunzi be,ababyeyi be bo mu mwuka n'abandi bamuzi neza bavuga ko ubuhanga bwe no kwicisha bugufi bizamugeza ku rwego mpuzamahanga. Gogo azwi mu ndirimbo Ndahari, Nturakizwa n’izindi.

17 Vanessa Simbi Ni umuramyi ubarizwa mu itorero Evangelical Restoration Church rya Kimisagara ndetse akaba ariwe muyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu myaka yashize, yabaye umuyobozi wa Singiza Music akiga muri Kamunuza y'u Rwanda i Butare.

Kuva Vanessa Simbi yinjiye mu buhanzi, amaze gushyira hanze indirimbo “Wowe Mwiza” yakoranye na Patient Bizimana. Ni umwe mu bafite ijwi ryiza ndetse akaba n’umuhanga mu myandikire n’imiririmbire ye.

18 Favour Genevieve

Ni umuhanzikazi ku giti cye, akaba umwe mu bantu bashyirwa mu majwi mu kugira ijwi ryiza.  Favour mbere yo gukizwa yahoze akora umuziki usanzwe ndetse hari n’indirimbo yakoranye na Diplomate bayita “Indebakure” nayo yumvikanamo ubwiza bw’ijwi rye.

19 Precious Mugwiza

Ni umuhanzikazi utari washyira hanze ibihangano bye byinshi ariko akaba umwe mu bafite ijwi ryiza cyane nkuko bigaragarira mu bitaramo n’indirimbo afashamo abahanzi bagenzi be. Precious Nina Mugwiza abarizwa  mu itorero Agape Community Church rya Kabeza, akaba afite indoto zo kugera kure mu buhanzi bwe.

20 Rachel Rwibasira

Ni umwana wa Pastor Rwibasira Vincent wo mu itorero Bethesda Holy Church. Rachel Rwibasira ni umwe mu bagize itsinda Women of Faith akaba afite ijwi ryiza iyo ukurikiranye ibihangano bye ndetse no mu matsinda abarizwamo.

Abandi babiri biyongereye kuri uru rutonde hari

21 Rucogoza Liliane (The Worshipers)

Ni umwe mu bagize itsinda The Worshipers rizwiho kuririmba rikoresheje amajwi y’umwimerere nta byuma bya muzika bikoreshejwe. Liliane kuri ubu uri kwiga mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, ni umwe mu baririmbyikazi bafite ijwi ryiza n’ubuhanga mu miririmbire yabo.

22 Big Tonny

Alice Mutoni bakunze kwita Big Tonny aje kuri uyu mwanya kuko nawe ni umwe mu bafite ijwi ryiza cyane rikunze kwifashishwa n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zabo. Big Tonny azwi mu ndirimbo “Ndemeye” agaragazamo ubuhanga bwe n’ubwiza  bw’ijwi rye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nziza8 years ago
    Nimugakabye, Ese mwaba mwarize byibura umuziki? Ese muzi icyo bita ijwi uko rigomba gusoka naho rigomba kugarukira. Niba mubizi: ni nde muri aba mwavuze aha haruguru uretse Germaine wa Chrale de Kigali washobora gutera icyo twita "Solo" mu majwi atandukanye, cg washobora kuyahinduranya ku buryo butandukanye mu ndirimbo byibura zirenze 20 zo kwisi yigana ba badage, abafaransa, tujya tubona mu mafirimi? Abandi ni uguherekeza gusa. Situziranye, ariko mwazashiraho irushanwa tukareba uko barushanwa, naho ubundi byaba ari symphatie.
  • vivine8 years ago
    wowe wakoze uru rutonde hari abo witiranije ubu stars no kumenya kuririmba siniyumvisha ukuntu wafata Aline ukamushyira imbere ya Kabaganza, Tonzi na Neema nabandi benshi ese aririmba ibiki???hahahah icyakora wagerageje da.
  • nyandwi joseph8 years ago
    Mwibagiwe uwitwa Bosebabireba
  • Pascal Mwene Nyilindekwe8 years ago
    Hashingiwe kuki kugira ngo twemere ko ibi byakorewe ubushakashatsi bwimbitse?
  • FILS FILEWO8 years ago
    HARI UWO MWIBAGIWE uwo bita gaga grace wasubiyemo indirimbo bita halleluaahh nawe afite ijwi ryiza rwose mwumve iyo ndirimbo ye yasubiyemo muraryumva thanks
  • Louise8 years ago
    Ubu bushakashatsi nkunze ko ntaho bubogamiye. Kndi aba bari b'u Rwanda in byo koko barararirimba. Congratulations Germaine and Isimbi #choral de Kigali
  • Sangwa8 years ago
    nabonye Muri Serena uriya mukobwa Germaine wo muri Chorale de Kigali, ateye ubwoba narumiwe uriya niwe wambere muri iki Gihugu ahari pe, nabo bandi narabarebye ahatandukanye ariko uriya womubanyagatorika arenze ukwemera. muzabategurire igitaramo bose bahuriremo nabariya bazabimwibwirira. ntabwo nzongera gusiba concert arimo nubwo ntasengerayo.
  • Zu 8 years ago
    Sinzi umu Catholic ariko uriya Germaine arabarusha bose haba mu bunga bwa music ndetse no mwijwi ryiza , abo bandi baza Inyuma ye rwose.
  • Habimana8 years ago
    mwibagiwe abaririmbyi babiri bingezi kandi ndahamya ko ntawe ubarusha ni Cecile Umubyeyi wanahimbye Hymn ya East African Community ndetse na Grace bo muri Choeur international et ensemble instrumentale de Kigali
  • Olive8 years ago
    Aba bahanzikazi bose barabizi ariko nshimishijwe cyane na bariya bakobwa bo muri chorale De Kigali barabizi peeeee! nagiye muri concert yabo ariko umuziki bakora urimo ubuhanga butangaje! Imana ibahe umugisha
  • Sangwa8 years ago
    uriya Gaby ndamukunda pe aramfasha Imana imwuzurize. bose buriya uwabavuze yagize ibyo agenderaho ariko barabizi hari nabo ntajyaga menya amazina yabo. tks inyarwanda.com.
  • Mucyo8 years ago
    uyu munyamakuru arakoze. Ariko Mubakobwa maze kubona ntawurusha abakobwa baririmba muri Choeur international ndahamya ko nandi ma group aririmba ntayibarusha kuko bo baririmba ibintu bitangaje nagiye muri concert yabo nza kumenya ko na Germaine ariho yabyirukiye none Yayivuyeno aguma gusa muri chorale de Kigali ariko bafite umukobwa witwa Grace yakoze ikosora kabisa sinzi impamvu mutamushyizemo
  • nelly 8 years ago
    Sinzi icyo mwashingiye ho ariko ntibi noze! Tonzi ntagira ijwi ry umwimerere, aranwigira buriya, gusa mwagerageje, ariko se wamugani gaga (queen), arihe, chance alarme arihe? Nabandi ariko Tonzi rwose njye simwemera !!
  • Emile 8 years ago
    None c ko nta mugabo cyangwa umuhungu mbonamo bo ntibazi kuririmba???
  • Bwiza8 years ago
    Njye nkoze urutonde Sarah wo muri Ambassadors of Christ namushyira ku mwanya wa mbere uriya mujeune arabizi pe!!!
  • uuuuuuu8 years ago
    sha tonzi ninyakatsi wapi kabisa
  • Jd8 years ago
    Kuba nsanze muri urwo rutonde mwakoze habuzemo nibura umwe wo muri Jehovah Jireh choir ( ULK) nukuntu bazi kuririmba neza ndetse bakanagira amajwi meza. Bitumye nemera ko ari ibintu mwitekereje. Ubwo rero ndumva mwareka kubyita ubushakashatsi mubeshya abantu ahubwo bukabyita ibitekerezo byanyu.
  • dudu8 years ago
    Njyewe sindi umugatorika , ariko nagize ahirwe yo kwiga umuziki. mumahanga ! atiko uriya mukobwa Germaine wa Choral de Kigali Ararenze peeeee : ntabwo ushobora kubona umuntu uririmba nkawe byakugora ! ashobora guhinduranya ubwoko bwajwi burenze 20 : eheeeee. Cong's Germaine ntunzi ariko imana irakuzi njye ningaruka mugitaramo nzaguha gift yanjye uko yaba ingana ivuye kumutima
  • 8 years ago
    hari uwitwa Gikundiro Rehema i rubavu muri chorale Evangelique muzaze mwumve nabo muntara barabizi sana
  • K8 years ago
    Mujye mushiraho ibitekerezo byose biba bayatanzwe.





Inyarwanda BACKGROUND