RFL
Kigali

Urutonde rw’abagore 20 batangije amatorero mu Rwanda agakomera kurusha ay’abagabo batari bake

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/02/2016 11:12
6


Mu gihe hari bamwe mu bakristo bavuga ko nta mugore ukwiye kuba umupasiteri no kuba umuyobozi w’itorero, kugeza ubu mu Rwanda hari amatorero menshi yatangijwe n’abagore amaze gukomera ndetse hari n’ayamaze kwigwizaho abayoboke benshi kurusha amatorero menshi yatangijwe n’abagabo.



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abagore 20 batangije amatorero hano mu Rwanda ndetse kugeza uyu munsi ayo matorero akaba amaze kuyobokwa cyane kurusha ayatangijwe n’abagabo ndetse menshi muriyo akaba adakunze kuvugwamo ubuyobe nk’uko hari aho buvugwa cyane mu yatangijwe n’abagabo.

Bamwe muri abo bagore batangije amatorero ya Gikristo hano mu Rwanda, hari bamwe mu nsengero zabo batangijemo za gahunda zifitiye akamaro abakristo n’umuryango nyarwanda mu gihe hari abagabo bagipfundapfundikanya nta terambere bazanira itorero ryabo ndetse n’igihugu mu gihe cyose bamaze.

Abagore 20 bafite amatorero amaze gukomera

1 Pastor Josephine Ngabirano Mukamazimpaka Ni umuyobozi mukuru w’itorero Rwanda Victory Mission Church rikorera i Kanombe. Ni we mugore wa mbere watangije itorero rya Gikristo hano mu Rwanda ndetse aherutse kubihererwa igihembo cya Sifa Rewards kubw’igikorwa cy’indashyikirwa yakoze mu ivugabutumwa rya hano mu Rwanda.

Pastor Mukamazimpaka Josephine umushumba mukuru wa Rwanda Victory Mission

Pastor Josephine Ngabirano Mukamazimpaka ni umwe mu batinyuye abagore benshi barushaho kwigirira icyizere cyo gukorera Imana. Azwiho gufasha cyane urubyiruko akarugira inama ndetse by’umwihariko akaba ari inshuti y’abahanzi n’abaririmbyi.

2 Bishop Joly Murenzi Niwe watangije itorero Life Givers Christian Centre (LGCC) ryahoze ryitwa Shining Light Church ariko kuri ubu rikaba rikuriwe n’umugabo we Apotre Charles Murenzi. Bishop Joly Murenzi ni we watangije mu Rwanda gahunda yo kubwiriza kuri Radio, icyo gihe benshi baramututse bakavuga ko yahaze ko afite umwanya wo gupfa ubusa, ariko magingo aya benshi baramugarukiye ndetse hari n’abagabo benshi basigaye babwiriza ku maradiyo.

Bishop Joly Murenzi

3 Apotre Alice Mignone Intumwa Mignone Alice Kabera ayobora itorero Noble Family church ariko akaba azwi cyane nk’umuyobozi wa Women Foundation Ministries, umuryango uharanira guteza imbere abagore mu buryo bw’umwuka no mu buzima busanzwe ndetse ukarangwa cyane n’ibikorwa by’urukundo bitandukanye birimo gufasha,gusura no guhumuriza imfubyi, abapfakazi n’abatishoboye.

Mignone

Apotre Mignone Alice ufatirwaho icyitegerezo n'abatari bake

4 Apotre Jane Karamira Intumwa Jane Karamira niwe mugore wa mbere mu Rwanda wabaye Intumwa y’Imana(Apotre).Ayobora Itorero ryitwa Faith Evangelical Church bakunze kwita Muvuduko rifite icyicaro mu Gatsata mu mujyi wa Kigali.Umugabo we Karamira ni umupasiteri usanzwe. Apotre Jane Karamira azwiho kugira ijambo rifite amavuta ndetse benshi mu bamuzi bavuga ko ahora mu bihe byo gusenga Imana. Mu gihe cya vuba, agiye kuzuza urusengero rw’icyitegerezo mu Gatsata.

Intumwa Jane Karamira ari kumwe na Pastor Ntambara Saturday bari bavanye muri Israel

5 Apotre Sarah Speciose Muhongerwa Intumwa Muhongerwa ayobora itorero Inkuge y’Amahoro (Ark of Peace) ndetse ni nawe waritangije. Iryo torero rifite icyicaro gikuru i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Itorero rye rimaze igihe kitari gito rikorera mu Rwanda ndetse rifite abayoboke batari bake. Inyigisho ze akenshi zivuga ku byahesha abantu kuba mu mahoro.

Apotre Muhongerwa washinze itorero Inkuge y'Amahoro

6 Pastor Liliose Tayi Ni we watangije itorero Omega Church ryahoze rikorera mu nyubako ya Rubangura ariko kuri ubu rikaba rifite icyicaro gikuru i Kagugu mu mujyi wa Kigali. N’ubwo itorero rye rikomeye ndetse rikaba rimwe mu matorero afite abayoboke benshi hano mu gihugu, Pastor Liliose Tayi ntabwo yigeze akunda kuba yakwitwa andi mazina nka Bishop cyangwa se Apotre, ahubwo kuri we avuga ko kwitwa Pasiteri bimunyuze.

Mu gihe gishize aherutse gusezeranya abakristo bose bo muri Omega Church babanaga nk’umugabo n’umugore ariko batarigeze basezerana imbere y’Imana. Ibyo yabikoze agamije ko bakora indahiro imbere y'Imana n'abakristo.

7 Apotre Margaret Abatoni Intumwa Abatoni ni umuyobozi mukuru w’Itorero Umugeni wa Kristo ndetse akaba ariwe waritangije hano mu Rwanda. Azwiho kuba yarabaye Intumwa y’Imana atarigeze aba Pasiteri ariko akaba ahamya ko yabihamagariwe n’Imana.Umugabo we Rudasingwa Justin ni umu pasitori usanzwe muri iryo torero rya Apotre Margret.

Iburyo: Apostle Abatoni Margret uyobora ritegura umugeni wa Kristo,Ibumoso ni umugabo we

Apotre Abatoni hamwe n'umugabo we Pastor Rudasainzwa

8 Pastor Julienne Kabanda Kabirigi Ni umuyobozi mukuru w’itorero Jubilee Revival Assembly rikorera i Remera mu mujyi wa Kigali. Pastor Julienne Kabanda wahoze ari umuririmbyi mu ndirimbo zisanzwe mbere yo gukizwa, ni umwe mu bafite ijwi ryiza cyane ndetse kuri ubu afite indirimbo nyinshi zihimbaza Imana. Mu itorero rye hakunze gutangirwa ubuhamya bw’abantu bafite ibitangaza bitandukanye bakorewe n'Imana nyuma yo kwakira agakiza bakizera izina rya Yesu.

Pastor Julienne Kabanda

9 Apotre Mukamulindwa Annociatha Intumwa Mukamulindwa ni umushumba mukuru w’itorero Dorcas International Ministries rifite icyicaro i Kicukiro. Mu buhamya bwe avuga ko yaretse akazi keza yari afite mu muryango w’Abibumbye agahitamo gushinga itorero kubwo kunyoterwa kwamamaza ubutumwa bwiza no guhumuriza imitima ya benshi.

dorcas

Intumwa Mukamulindwa Annociata avuga ko hari benshi yafashije bari barihebye babitewe no kwandura agakoko gatera SIDA ndetse ngo hari abashomeri benshi babonye akazi, urubyiruko rwinshi ruva mu biyobyabwenge kubera inyigisho ze.

10 Apotre Mukabadege Liliane N’ubwo itorero rye muri iyi minsi bitameze neza nyuma y’aho umugabo we Bizimana Abraham bashwanye ndetse bakaba bari hafi gutandukana burundu buri umwe akajya umwe n’undi ukwe, uyu mugore ni umwe mu bapasiteri bayobotswe na benshi.Apotre Mukabadege yahoze muri ADEPR aza kuyivamo ajya gutangiza irye aryita Umusozi w’Ibyiringiro.

Intumwa Mukabadege Liliane ahabwa inshingano z'ubwa Apotre

11 Pastor Olive Murekatete Esther Niwe watangije itorero Shiloh Prayer Mountain Church rifite icyicaro i Nyabugogo ariko rikaba ryarahoze mu Gakinjiro muri Nyarugenge. Iri torero mu myaka itari mike rimaze kuva ritangijwe, kuri ubu rifite abakristo benshi bagera ku bihumbi 5 nk’uko umushumba waryo abitangaza ndetse rikaba rikora amateraniro abiri buri ku cyumweru. Mu nzozi n'iyerekwa bafite ni ukuva mu bukode bakubaka urusengero rugezweho kandi bakaba bizera kubigeraho mu gihe cya vuba.

Pastor Olive Murekatete Esther

12 Apotre Uwamahoro Chantal Intumwa y’Imana Uwamahoro Chantal akuriye itorero Chritian Life Opportunity Centre riherereye muri Kicukiro, nawe akaba ari umugore umaze guhindurira benshi gukiranuka akaba afite ubunararibonye mu murimo w’Imana.

Intumwa Uwamahoro Chantal

13 Apotre Claire Mukamusoni Apotre Mukamusoni yahoze muri ADEPR nyuma aza kujya gutangiza itorero rye aryita Bethel Revival Church International rikaba rifite icyicaro gikuru i Nyamirambo.

Intumwa Mukamusoni Marie Claire

14 Pastor Ingabire Marie Aimee Ayoboye itorero ryitwa The Power of Trinity riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Mbere yo kuba Pasiteri, Ingabire Marie Aimee yahoze ari umuhanzikazi ndetse yigeze no kumurika alubumu ye ya mbere ikubiyeho indirimbo ze.

Pastor Ingabire Marie Aimee

15 Pastor Musoni Josiane Deborah Uyu mukozi w’Imana ayoboye itorero ryitwa Eagle Ministry rikorera Nyagatare. Mbere yo kuba umushumba, Deborah Musoni yabanje kuba umuririmbyi ndetse yanaririmbanye na Aline Gahongayire muri Azafu ya Zion Temple, ariko kuri ubu akaba amaze imyaka ibiri ari umupasiteri.

Pastor Debora Musoni

Pastor Deborah Musoni

16 Pasiteri Ntawukinanimana Illumine Ntawukinanimana Illumine bakunze kwita Mama Tumukunde  ni umushumba mukuru w’itorero Ikidendezi rikorera i Kanombe hafi y’ikibuga cy’indege akaba arangwa n’ubuhanuzi kandi akaba abakristo batari bake mu gihe gito amaze akora umurimo w’Imana.

kanombe

Pasiteri Ntawukinanimana Illumine

17 Bishop Shumbusho Trice Ni umuyobozi mukuru w’Itorero West Windy ribarizwa i Kicukiro. Ni umugore wamaze kubaka amateka dore ko afite n’amatorero hanze y’u Rwanda akaba afite byinshi yibukirwaho dore ko ari mu batumiye umuhungu w’uwahoze ari Perezida Mubutu, Intumwa y’Imana akaba n’umuhanuzi Mobutu Seko Buaza.

shumbusho west wind

Bishop Shumbusho Trice

Hari abandi bagore batangije imiryango ya Gikristo ikunzwe kwitwa amatorero ikaba ikora ibikorwa biruta iby'amatorero amwe n'amwe

18 Pasitori Nyiraneza Theresa Ni we washinze Umuryango Ministeri Itabaza ry’amahanga ukora nk’itorero ariko ukaba ufite umwihariko wo gukora  ivugabutumwa mu rubyiruko cyane cyane mu bakinnyi b’umupira w’amaguru. Asengera amakipe atandukanye nka AS Kigali, Kiyovu Sports, Police Fc ndetse anavuga ko yasengeye ikipe y'igihugu "Amavubi" y'abatarengeje imyaka 17 yagiye mu gikombe cy'Isi.

Mu mpuguro n’amasengesho ye ku bakinnyi b'umupira w'amaguru, Pastor Theresa Nyiraneza asaba abakinnyi kutijandika mu byaha birimo ibiyobyabwenge no kutajya mu bapfumu bakagirwa inama yo kutizera gutsinda kubwa Feye (amarozi) ahubwo ko itsinzi bayibona bayihawe no kubaha Imana.

19 Pastor Rose Ngabo Ubusanzwe ni umuhanzikazi ndetse akaba n'umunyeshuri mu ishuri rya Bibiliya. Muri iyi minsi Rose Ngabo ari gukora umurimo w'Imana mu muryango Asante Ministries rifite ibikorwa bitandukanye byunganira Leta nko gufasha abana b'imfubyi, kubarera no kubakundisha Imana.

20 Pastor Jackie Mugabo Ayoboye umuryango Sisterhood in Christ International Ministries ukora nk’itorero. Umuryango we mu mezi macye umaze utangijwe, ufite abayoboke bagera hafi ku 1000. Baterana buri ku cyumweru nimugoroba ndetse na buri wa gatanu. Bakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye.

Jackie Mugabo watangije umuryango Sisterhood in Christ International Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    ariko abo ba bishop bose , harya ngo ninde wabibahaye ?
  • Blaise8 years ago
    Mwibagiwe Apotre Mary washinze itorero Intama za Yesu rikorera Kicukiro-Sonatubes, nawe arakataje da.
  • ddd8 years ago
    mbega amatorero,Imana iturinde naho ubundi birakabije
  • 8 years ago
    ni agahinda binateye isoni kubona umuntu abyuka yabura icyo akora ngo ashinze itorero.ese ubundi kuki babyita itorero? umuntu akabyuka ngo mbaye Apotre?undi ngo mbaye Bishop?ni agahinda gusa ntakindi
  • Bagga8 years ago
    Isi irashaje ndagassss!
  • Ian8 years ago
    Mwibagiwe Nyakwigendera Jane Kanyange watangije itorero prayer palace church n'ubu rirahari i Kimironko, abo bose mwavuze sinibwira ko hari uwamutanze gushinga itorero, y'ubatse ubuzima bwa benshi avana indayi, mayibobo, abasinzi n'abandi mu mabi.....mwibuke ko yitabye Imana afite abakristo barenga 2,000 mu gihe kitari kinini cyanee yari amaze!





Inyarwanda BACKGROUND