RFL
Kigali

Urusengero rwa ADEPR Gikondo/SEGEM rwafashwe n'inkongi y'umuriro rurashya rurakongoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2018 17:00
2


Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018 urusengero rwa ADEPR Gikondo/SEGEM rwafashwe n'inkongi y'umuriro. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageze kuri uru sengero asanga rwakongotse.



Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bakristo ba ADEPR SEGEM umunyamakuru wacu yasanze kuri uru rusengero, intandaro yo gushya kwarwo ni 'Sound proof' bari barimo gushyiramo aho bari barahaye ikiraka uwitwa Nkurunziza Gedeon dore ko kuri ubu insengero zidafite 'Sound proof' zirimo gufungwa n'inzego z'ibanze za Leta kubera urusaku rukabije izo nsengero ziteza iyo abakristo barimo gusenga.

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Rev Pastor Antoine Rebero umushumba wa ADEPR Gikondo ntitwabasha kumubona kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa. Nkurunziza Gedeon wari urimo gushyira 'Sound proof' muri uru rusengero, yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu nawe atari yamenya icyateye iyi nkongi y'umuririmo. Yagize ati: "Nanjye si nari mpari, nari nagiye gushaka ibikoresho, kugeza ubu sindamenya icyabiteye." 

AMAFOTO AKWEREKA UBURYO URUSENGERO RWAHIYE RUGAKONGOKA

ADEPR SEGEM

Urusengero rwahiye rurakongoka

ADEPRADEPRADEPRADEPRADEPRADEPRADEPR

Inkongi y'umuriro yangije ibintu byinshi cyane

ADEPR SEGEMADEPR SEGEMADEPR SEGEMADEPR SEGEM

AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro6 years ago
    ariko Mana watabaye itorero ryawe koko,umwanzi atwishime hejuru kugeza ryari Papa?
  • Ddidu6 years ago
    Yesu wee turi mubihe byanyuma koko





Inyarwanda BACKGROUND