RFL
Kigali

''Nshima Imana iteka ko yankunze ntari uwo gukundwa,...Reka mbeho ni we wabivuze''-Aline Gahongayire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2018 17:03
0


Aline Gahongayire umwe mu banyuze mu bigeragezo bikomeye, akabicamo neza nk'uko nawe akunze kubyitangiramo ubuhamya, kuri ubu akomeje guhumuriza abantu binyuze mu ndirimbo ze ndetse no butumwa anyuza ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi.



Kuri uyu wa mbere tariki 20/08/2018 Aline Gahongayire ukunze kuvuga ko ari 'umugore mushya' (New woman) yatanze ubutumwa bw'ihumure ku bantu bamukurikira kuri Facebook ari naho yanyujije ubu butumwa, abaha ubuhamya bw'uko Imana yamukunze atari uwo gukundwa, ikamusezeranya urukundo ruhoraho. Yabwiye abari mu bigeragezo ko n'ubwo bimeze gutyo, Imana ibari hafi kandi ikaba yiteguye kubatabara. Yagize ati:

Ntakiruta urukundo. Nshima Imana iteka ko yankunze ntari uwo gukundwa, insezeranya urukundo ruhoraho. Ibyo bintera gushikama nkunva nyuzwe nkumva nuzuye. Ibyo iyo mbitekereje imiraba n'imiyaga bimbera akayaga kankiza ubushyuhe (aseka cyane). Yandemeye umunezero mu kimbo cy'amakuba, ampanaguza amarira ibishura bye byera. Reka mbeho ni we wabivuze. Nubwo nari mu ivata nigaragura yantegekeye ubuzima. Nawe rero n'ubwo bimeze uko bimeze, Baho. Mutangabugingo yabitegetse. Uzirinde kubaho utabayeho, n'ubwo bimeze uko, BAHO. Ibikuruhije, ibikugoye n'ibibazo, birashaje. Ibishaje biriyenza. Iyumvire uburyohe bw'ibishya n'urukundo rwa YESU rudasaza kandi ntirupfe. BAHO BAHO BAHO. LOVE U ALL (Ndabakunda mwese).

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire akunze kuvuga ko ari 'umugore mushya'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND