RFL
Kigali

Urubyiruko rwa Bethesda Holy church rwatumiye Healing worship team mu gitaramo cyo guhimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2016 11:17
1


Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2016 mu Gakinjiro ka Gisozi ku rusengero Bethesda Holy church hazabera igitraamo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe n’urubyiruko rw’iryo torero. Ni igitaramo cyatumiwemo Healing worship team imwe mu matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda.



Olivier Rwandenzi umuyobozi w’urubyiruko rwa Bethesda Holy church, yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cyabo bakise “Secret of Divine”, insanganyamatsiko yacyo ikaba iboneka muri Yosuwa: 1: 8 havuga ku Ibanga ry’uwumana ryo guhirwa. Yakomeje avuga ko bazaba bari kumwe na Healing worship team n'andi makorali yo kuri Bethesda Holy church arimo Light Gospel choir n'ayandi. Avua impamvu bagiteguye, yagize ati:

Twifuza kubwira abantu ibanga ry'ubumana ryo guhirwa, kuko hari ibyo isi yita guhirwa ariko ataribyo, turifuza rero kubwira abantu ibanga ry'ubumana ryo guhirwa. Igihe kinini usanga abantu bitiranya guhirwa icyo ari cyo ndetse ikiremwa muntu aho kiva kikagera cyifuza guhirwa, ariko se koko bose babigeraho, abo twita abahiriwe se koko baba barahiriwe koko?

Ubundi ibanga ry'ubumana ryo guhirwa n'irihe (secret  of divine success) ni imibanire myiza umuntu abana n'Imana binyuze mu ijambo ryayo kandi bikamushoboza gusohoza mission ye ndetse n'umukoro we (assignement) Imana yamuhaye hano ku isi. Kuko isi ivuga ko guhirwa ari ugutunga, ubukire, kumenyekana n'ibindi byinshi .....Yes nibyo ariko birenze ibyo ndetse n'abafite ibyo bose ntibivuga ko bahiriwe. Twifuza kubwira urubyiruko ko guhirwa guhera imbere kugana inyuma. Uzabona ko umuntu yahiriwe koko mu isoza ry'urugendo rwe hano ku isi.

Olivier Rwandenzi

Umuvugabutumwa Olivier Rwandenzi

Ev Rwandenzi Olivier akomeza avuga ko Imana yagennye ibanga ryo guhirwa hano mu isi ugasohoza icyo waremewe ndetse ikirenze kuri ibyo ukazaba no mu bwami bw'ijuru, ugasoza urugendo rwawe nk'umuntu wahiriwe uvuga nka Pawulo intumwa uti"Narwanye intambara nziza yo kwizera igisigaye mbikiwe ikamba ry'ubugingo..... (2 Tim 4:7).

Ni nyuma yaho hari abantu bitwa ko bahiriwe hano ku isi nyamara abenshi bagasoza urugendo rwabo hano ku isi bicuza impamvu babayeho, abandi biyahuye,abandi bicuza ku byo bagezeho, abandi bicwa n'ibiyobyabwenge. Kuko batamenya mission yabo hano ku isi ndetse n'umukoro(assignement) wabo Imana yabahaye hano ku isi.

Image result for Healing worship team inyarwanda

Diane na bagenzi be bo muri Heali worship team bategerejwe muri Bethesda Holy church

Healing Worship team

REBA INZIRA Z'IMANA  YA HEALING WORSHIP TEAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Happy7 years ago
    wao!!! amavuta y Imana abe kuri mwe,nkunda uru rubyiruko rwa Bethesda.Uwiteka akomeze abagure turahari tuzaza kwifatanya duhimbaze Imana.be blessed





Inyarwanda BACKGROUND