RFL
Kigali

Urubyiruko rwa Bethesda Holy church rwateguye igiterane cy'iminsi 7 cyo gutegura urubyiruko ruzi Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2017 13:47
1


Urubyiruko rwa Bethesda Holy church rwateguye igiterane ngarukamwaka (Youth week) kizamara icyumweru cyose. Kizatangira taliki ya 12 kugeza 15 Ukuboza 2017 ndetse no kugeza ku Cyumweru bazaba bakiri muri gahunda y'urubyiruko. Iki giterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye.



Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti:'EQUIPING THE NEXT GENERATION' (Gutegura urubyaro ruzakurikiraho) ikaba iboneka mu Abacamanza 2:10 hagira hati "Hanyuma ab'icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza. Abo bakurikirwa n'ab'ikindi gihe bakura batazi Imana, haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli."

Olivier Rwandenzi umuyobozi w'urubyiruko rwa Bethesda Holy church yavuze ko impamvu bahisemo iyi nsanganyamatsiko ari uko, basanze hari ikibazo gikomeye, iyo uganiriye n'abakuru bakubwira ko bafite ubwoba y'uko ibyabaye mu gihe cya Yosuwa bishobora kuzongera kuba no mu Rwanda, ndetse no ku isi. Bafite impungenge ko nko mu myaka mirongo itatu cyangwa mirongo ine iri imbere bazaba batabona itorero ry'Imana kubera ibyo babona byugarije isi ndetse n'uburyo abantu babaye banyamwigendaho ndetse banikubira cyane (selfish).

Image result for Bishop Rugamba Albert amakuru

Bishop Rugamba Albert umuyobozi mukuru wa Bethesda Holy church

Ikindi babona gishobora gutera kubura urubyaro ruzakurikiraho ruzi Imana, ni uko na none abakuru ntacyo bari gukora muri iyi minsi kugira ngo bategure urubyaro ruzakurikiraho. Gutegura urubyaro ruzakurikiraho kandi ruzi Imana, ngo bihera mu muryango, mu itorero ndetse n'igihugu. Abantu bazitabira iki giterane bazigishwa amahame yafasha abakuru gutegura urubyaro ruzakurikiraho kandi ruzi Imana, ndetse n'urubyiruko ruzigishwa icyo rusabwa kugira ngo rube urubyaro ruzagirira isi umumaro kuko izo mpande zombi zikenewe kugira ngo haboneke urubyaro ruzakurikiraho kandi koko ruzi Imana.

Olivier Rwandezi

Olivier Rwandezi umuyobozi w'urubyiruko rwa Bethesda Holy church

Intego y'iki giterane ngo ni ukugira ngo abantu batazasohorwaho n'ibyabaye mu gihe cya nyuma ya Yosuwa ndetse n'abakuru bakoranaga nawe, ubwo bari bamaze kugera i Kanani mu gihugu cy'amasezerano. Muri iki giterane hazaba hari abigisha b'ijambo ry'Imana barimo: EV kwizera Emmanuel, Pastor Senga Emmanuel, Hategekimana S. Hubert na Rev Pastor Rwibasira Vincent. Kwinjira ni ubuntu. 

Bethesda Holy church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akineza Chantal 6 years ago
    Ndabasabye niba mwamamaza umurimo wa kristo mujye mushyira mu kinyarwanda cg se mundimi 3 kko uwutazi ikinyarwanda nasoma icyo cyapa ntazagira inyota yo kuza kko atazi intego yacyo.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND