RFL
Kigali

Urubyiruko rwa ADEPR Cyahafi mu giterane cyo gusaba Imana kubigisha kubara iminsi yabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2015 16:41
1


Kuva kuwa mbere tariki ya 3 Kanama 2015 kugeza kuwa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015 mu itorero ADEPR umudugudu wa Cyahafi hari kubera igiterane ngarukamwaka cyateguwe n’urubyiruko rw’iri torero rufatanyije n’ubuyobozi bw’itorero umudugudu wa Cyahafi.



Turikumana Erineste umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR Cyahafi na Minani Alexis ushinzwe ubujyanama muri uru rubyiruko bavuga ko muri iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya kane, kizarangwa n’ibihe bidasanzwe mu gusabana n’Imana. Ikindi ni uko hari udushya mu ikoranabuhanga rizatuma buri wese abasha gukurikirana ibizakorwa muri icyo giterane kabone n’iyo yaba yari ari hanze y’urusengero mu gihe ruzaba rwuzuye.

Iki giterane cyatumiwemo amakorali atandukanye ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo aho byibura buri munsi hazajya haririmba korali imwe yavuye ku rindi torero ndetse n’umuririmbyi ku giti cye. Ayo makorali n’abahanzi bakazajya bahinduranya ku buryo abaririmbye uyu munsi batazongera kuboneka ku munsi ukurikiyeho.

Bamwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane bazagabura ijambo ry’Imana muri iki giterane ni Madame Esther Mafubo na Munezero Jean. Amakorali akunzwe azaboneka muri iki giterane harimo Korali Sayuni yo mu Cyahafi, Korali Betifage yo mu Cyahafi, Korale Jehovanisi nayo yo mu Cyahafi, Korale y’urubyiruko ya Cyahafi, Korale Bethesda ya Murambi, Korale Shekinah ya Rwimbogo, Korale Penuel ya Rukurazo,Korale y’abanyeshuri ya Paruwase ya Nyarugenge.

Urubyiruko rwa Cyahafi

Hari nanone korale y’abanyeshuri ya Cyahafi, Korale Ganza Kristo na Korale Betesida ya Cyahafi na korale y’urubyiruko y’umudugudu wa Nyakabanda. Mu baririmbyi ku giti cyabo hari Mukazayire wo mu itorero rya Cyahafi, Maombi wo mu Cyahafi, Erineste wa Cyahafi na Gishyitsi. Muri iki giterane kandi hazagaragaramo amatsinda azobereye mu kuramya Imana nka Worship team ya Cyahafi.

Ibiterane bitegurwa n’urubyiruko mu mudugudu wa Cyahafi byatangiye mu 2012 kugeza iki giterane kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kane. Igiterane cyo muri uyu mwaka bagihaye insanganyamatsiko igira iti:“ Utwigishe kubara iminsi yacu” ikaba iboneka muri Zaburi ya 90 : 12.

Iki giterane cy’urubyiruko rwa ADEPR Cyahafi kizajya kiba buri munsi kuva i Saa cyenda kugeze i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, naho kuwa gatandatu akaba ari nawo munsi wo kugisoza, kizatangira i Saa saba z’amanywa kugeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    turashimira uru rubyiruko rwacu Imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND