RFL
Kigali

Urubyiruko rugize itsinda J Walkers rwateguye igitaramo ‘Wabanye natwe’ kigamije gushima Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/01/2017 21:00
2


Urubyiruko rugize itsinda J. Walkers rwateguye igitaramo cyo gushima Imana yabanye narwo mu myaka itatu ishize kuva iri tsinda rishinzwe. Iki gitaramo kizaba tariki 6 Mutarama 2017 kibere i Remera kuri Healing Centre kuva saa cyenda n’igice z’amanywa kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose.



Iki gitaramo bagiye gukorera kuri Healing Centre i Remera ni cyo gikorwa cyabo cya mbere bateguye. J.Walkers ni itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza, rikaba rimaze imyaka igera kuri 3 ritangiye. Imwe mu ntego urwo rubyiruko rufite ni ukwamamaza Yesu Kristo binyuze mu gutegura ibitaramo,akaba ari muri urwo rwego bateguye igitaramo bise”Wabanye natwe” kizarangwa no gushima Imana.

Ndamage Elsa Chelsea umwe mu bagize iri tsinda J Walkers rigizwe n’abantu 12,ariko we akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  yabwiye Inyarwanda.com ko mu gutegura iki gitaramo bari bafite intego yo gushima Imana, bakaba barishingikirije icyanditswe kiri mu gitabo cy’Abefeso 5:19-20. Yakomeje avuga ko icyo gitaramo kizitabirwa na Gisubizo  Ministries, Arsene Tuyi ndetse n’itsinda rihimbaza Imana rikoresheje ingingo ari ryo Shekinah Drama Team Kimisagara,naho umuvugabutumwa akaba ari Rev.Canon Dr Rutayisire Antoine.

Abajijwe icyo J.walkers bisobanuye n’impamvu bahisemo kwitwa iryo zina, Ndamage Elsa Chelsea yavuze ko J.walkers bisobanura mu magambo y’icyongereza ‘Jesus walkers’ bivuze kugendana na Yesu (walking with Jesus) cyangwa se abagendana na Kristo. Yakomeje agira ati: "Icyaduteye kwitwa iryo zina nuko imyaka tumaranye nk’itsinda nta numwe watuvuyemo tubona ari iby’igiciro kinini cyane ko koko Kristu agendana natwe turebeye kubyo agenda adukorera ndetse n’ukuntu band yacu yayikomeje nta kindi kiyikomeje uretse amasengesho. Twagurana  mu buryo bw’umwuka."

J WalkersJ Walkers

Bamwe mu bagize itsinda ry'abiyemeje kugendana na Yesu (J Walkers)

J Walkers

Iki ni cyo gitaramo cyateguwe na J Walkers

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Personna Inconito7 years ago
    Ifiriti na Mayonnaise sibintu!
  • Eric7 years ago
    salut mwamfasha mukanyobora ahantu iyi healing church iba thx 0788425875





Inyarwanda BACKGROUND