RFL
Kigali

Urubanza ruregwamo ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, hatanzwe ikirego cy'indishyi y'akababaro

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/01/2018 17:56
5


Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018 hari hateganyijwe urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Mutesi Maggie, gusa uru rubanza rwaje gusubikwa rwimurirwa undi munsi ku busabe bwa musaza wa nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie.



Uru rubanza rwagombaga kubera ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, gusa birangira rusubitswe. Ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza. Tariki 3 Ugushyingo 2017 ni bwo Mugisha Drake yaherukaga kuburana mu rubanza yari yajuririyemo urukiko ku minsi 30 yari yakatiwe yo gufungwa by'agateganyo. Mugisha Drake yajuriye kuko atemeranya n'ibyo ashinjwa byo kwica umugore we Pastor Mutesi Maggie, ahubwo we akavuga ko ari akagambane.

Mu rubanza rw'ubushize, Mugisha Drake yasabye urukiko ko yarekurwa, akajya kwita ku bana be kuko ngo bataye ishuri, urukiko rwanzura ko akomeza gufungwa nyuma y'aho urukiko rukuru rwasanze ubusabe bwe nta shingiro bufite, hemezwa ko akomeza gufungwa akajya aburana afunzwe. Kuri uyu wa 9 Mutarama 2018 ni bwo hagombaga kuba urubanza ruregwamo Mugisha Drake, gusa rwaje gusubikwa, rushyirwa tariki 26 Mutarama 2018. 

Urubanza rwasubitswe, umuryango wa Pastor Mutesi Maggie watanze ikirego cy'indishyi y'akababaro

Icyabiteye byose kugira ngo uru rubanza rusubikwe, byatewe n'ikirego cy'indishyi y'akababaro cyatanzwe na musaza wa nyakwigendera Mutesi Maggie ari we Murara Arthur. Iki kirego cyoherejwe mu Bushinjacyaha kikaba kigomba guhuzwa n'ikirego cya mbere na cyane ko bifitanye isano, ibi bikaba biri mu byatumye urukiko rusubika urubanza rwari kuba kuri uyu wa Kabiri. Murara ni we wasabye ko uru rubanza rushyirwa ku wundi munsi. Babajije Drake icyo abitekerezaho avuga ko bakomeza bakaburana dore ko ibyo Murara avuga by'indishyi y'akababaro, biri mu nyungu ze bwite bikaba bitareba Mugisha Drake.

Babajije abunganira Mugisha Drake dore ko uyu munsi yari yazanye babiri, bose bahuriza ku gukomeza kuburana bitewe nuko ibyo Murara avuga basanga ari ugushaka gutinza urubanza ndetse bikaba nta shingiro bifite. Drake Mugisha yasabye ko akeneye kuburanywa n'abacamanza batatu aho kuba umwe. Yaje kubaza umushinjacyaha icyo yabivugaho, we avuga ko icyifuzo cya Murara Arthur cyakubahirijwa ariko niba nabyo bitabangamiye Drake. Urukiko rwaje gufata umwanzuro wo gusubika urubanza rwimurirwa kuwa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 isaa mbiri za mu gitondo.

Drake Mugisha

Mugisha Drake ubwo yari imbere y'urukiko mu mpera za 2017

Pastor Mutesi Maggie yavutse mu 1980, yitaba Imana tariki 10 Nzeri 2017, ashyingurwa kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017. Ibizamini bya muganga byagaragaje ko Pastor Maggie yishwe anizwe. Umugabo we Mugisha Drake ni we ukekwaho iki cyaha cyo kwica Pastor Mutesi Maggie, gusa we arabihakana akavuga ko ari akagambane. Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie yari umuyobozi muruku w'umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru).

Pastor Mutesi Maggie yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda. Aya masengesho y'abayobozi b'amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel. Urupfu rutunguranye na Pastor Mutessi Maggie rwashavuje benshi by'akarusho abo mu muryango we babwiwe ko yishwe anizwe.

Mutesi Maggie

Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie wishwe anizwe

UMVA HANO UBWO MURARA YAVUGAGA BYINSHI KU RUPFU RWA MUSHIKI WE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Janice6 years ago
    Ariko uru rubanza rurasekeje. Uyu Pastor Maggie yarafite ubwandu bwa Sida. Anywa neza imiti igabanya ubwandu kuburyo CD4 wazipimaga zikamera nkaho ari izumuntu udafite ubwandu, kubera yayifataga neza. Hama aratangira ngo yakize Sida, arangije akajya mu masengesho akiyiriza. Sha muzasome neza Umuntu uri murizo condition apfa amarabira. Uyu mugabo arazira imitungo family yumugore ishaka kwifunga
  • 6 years ago
    Ndemera ko uzi ubuzima bwe pe. ariko se kunigwa no gupfa amarabira wabihuza ute? Ariko nyuma y'ibintu nkibi haba harimo ukuri kutazwi.
  • annet6 years ago
    ark akarengane kabaho koko nkuyumugabo bamuhoye iki koko nigute wambwira ngusanze umuntu yapfuye noneho banamunize ahoguhamagara ubuyobozi akaba aribwo bubikurikirana ukajyana intumbi kwamuganga icyo nikinyoma rwose
  • annet6 years ago
    Ahubwose kuki banga kobasubiramo ibizamibyo kwamuganga niba ataribinyoma bahimbahimba nibareke bisubirwemo ukuri kuge ahagaragara ibaze nawe ko muganga yasohoye raporo kabiri kandi zitandukanye ark abantu bazabeshya bagezehe koko nihahandi ukuri kuzagaragara imana ntirenganya
  • annet6 years ago
    uwo mutesi. yagiraga irwara harigihe yasibaga guhwera bakamujyana kwamuganga hagashira nkunsi agahembuka none iramuhitanye umugabo we abide ganiyemo kubera family yamutesi yifuza imitungo ubundise muribaza komuzayibona koko mukure amaboko mumifuka mukore mureke kwifuza ibyo mutakoreye





Inyarwanda BACKGROUND