RFL
Kigali

Umwanditsi w’indirimbo za Gikirisitu Eliazar Ndayisabye yashyize hanze indirimbo ‘Gloria’.-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2018 10:03
2


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo za Gikirisitu ubimazemo igihe kinini, Ndayisabye Eliazar yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Gloria’ bisobanura Imana nisingizwe mu Ijuru.



Eliazar amaze iminsi ari gutegura alubumu ye nshya yise ‘Rwanda Singiza Imana’. Amaze imyaka myinshi ari umwanditsi w’indirimbo z’amakorali yo muri Kiliziya Gatorika. Yabwiye INYARWANDA ko yatangiye urugendo rushya rw’umuziki yatangiranye no gushyira hanze indirimbo yise ‘Gloria’.

Yavuze ko yiteguye gufatanya n’abandi bahanzi, gukorana n’amakorali n’ibindi agamije kuzamura urwego rwe rw’umuziki. Yagize ati “Ubu natangiye urugendo rushya rw’umuziki. Uretse ko nzakomeza kubifatanya no kwandika indirimbo zifashishwa n’amakorali, ndetse n’abanyamuziki batandukanye.”

Ndayisabye

Eliazar Ndayisabye yashyize hanze indirimbo yise 'Gloria'.

Uyu muhanzi avuga ko yamenyeye umuziki mu Iseminari nto n’inkuru.Yize umuziki muri Petit Sémimaire Saint Aloys Cyangugu kuva muri 1998 aho yatangiriye amashuri yisumbuye.Yabikomereje muri TTC Mururu aho yize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye .Yaje kunononsorera umuziki byimbitse yiga mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi aho yarangije mu ishami rya ‘Philosophie’. Aha yahahimbiye indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi zikaba ziririmbwa hirya no hino mu misa zifasha abakirisitu gusenga.

Eliazar kandi ni umucuranzi n’umuririmbisha w’Amakorali ubu akaba anahagarariye Ihuriro ry’Abanyamuziki Gatolika mu Rwanda, rigamije guhuriza hamwe abanyamuziki bakagera ku bikorwa by’ingenzi mu muziki, batanga amahugurwa mu muziki, kunoza imiririmbire, amashuri ya muzika n’ibindi.

Uyu muhanzi ubu ahugiye mu gutegura umuzingo w'indirimbo zisingiza Imana yise “Rwanda Singiza Imana”, ugizwe n’ndirimbo zigera ku 10 zibimburiwe n'iyitwa“Gloria”. Iyi ndirimbo nshya yatunganyirijwe kwa Producer Emmy ukorera mu nzu itunganya muzika, Universal Records.

UMVA HANO INDIRIMBO 'GLORIA' YA ELIAZAR NDAYISABYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Louis5 years ago
    Komerezaho rwose,indirimbo zawe turazikunda.Kandi kuririmbira Uwiteka ni iby'agaciro.
  • Nigena cyprien1 year ago
    Turamushigikiyw





Inyarwanda BACKGROUND