RFL
Kigali

Umwaka wa 2016 urangiye Solly Mahlangu atagarutse mu Rwanda, ikosa ni iryande hagati ye na PEACE PLAN?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2016 18:57
0


Umwaka wa 2016 urangiye umuhanzi w’icyamamare Solly Mahlangu ataje mu Rwanda ku butumire bwa Peace Plan yari yijeje abanyarwanda ko izamugarura nyuma y’igihe gito yari amaze ahavuye mu gitaramo cya Patient Bizimana aho benshi bari bamwishimiye. Umwaka wa 2016 urangiye uyu muhanzi atagarutse.



Tariki ya 22 Nyakanga 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru ni bwo Musenyeri Birindabagabo Alex umuyobozi mushya wa PEACE PLAN, yatangaje ko Rwanda Shima Imana y’uyu mwaka wa 2016 yihariye cyane kuko bari bayitumiyemo umuhanzi w;icyamamare Solly Mahlangu, aho yari kuzafatanya n’abaririmbyi bagera kuri 700. Byaje kurangira uyu muhanzi ataje muri iki giterane kubera impamvu ziswe iz’uburwayi.

Umuhanzi Solly Mahlangu ufite abakunzi batari bacye mu Rwanda

Bishop Vuningoma Dieudonne wo muri Zion Temple akaba umwe mu itsinda ryateguye Rwanda Shima Imana mu mwaka wa 2016, yabwiye Inyarwanda.com ko Pastor Solly Mahlangu yari arwaye mu nda akaba ariyo mpamvu atabonetse. Yijeje abanyarwanda ko mu gihe cya vuba Solly Mahhangu azaza kubataramira kuko bafitanye amasezerano bivuze ko bari baramwishyuye itike izamuzana. Ati: "Pastor Solly yagize ikibazo mu nda, yagize akabazo ntiyaza ariko azaza ubutaha kuko dufitanye contract nawe (amasezerano) nta kibazo kandi twarabyujuje".

Mu giterane Rwanda Shima 2016 cyabereye i Remera kuri Sitade Amahoro tariki 7 Kanama 2016, Musenyeri Birindabagabo yatangarije imbaga y’abantu bari bacyitabiriye ko Solly Mahlangu atabashije kuboneka kubera uburwayi bwamutunguye. Icyo gihe Musenyeri Birindabagabo yiseguye ku bakunzi b’uyu muhanzi atangaza ko azaza mu Rwanda mu mpera za 2016 bakifatanya mu gusoza umwaka. Ibyo yabitangaje ubona akomeje nyuma y'ubwitabire bucye yabonaga kuri sitade bitewe n'abenshi bataje kubera Solly Mahlangu na we ntawuhari. Yashimangiye ko PEACE PLAN yumvikanye n’uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Afrika y’Epfo ko mu mpera za 2016 azaza bakifatanya gushima Imana banasoza umwaka wa 2016.

Musenyeri Birindabagabo

Musenyeri Birindabagabo Alex uyobora Peace Plan

Umwaka wa 2016 urangiye Solly Mahlangu atagarutse mu Rwanda ku butumire bwa PEACE PLAN yari yijeje abanyarwanda ko izamuzana mu gihe cy’iminsi mikuru na cyane ko ngo yari yamaze guhabwa ibyo yari yabasabye byose.  Ubu twandika iyi nkuru ni ku munsi wa nyuma w’umwaka wa 2016 (tariki 31 Ukuboza), Peace Plan ikaba itarigeze itangaza impamvu  umwaka wa 2016 urangiye Solly Mahlangu ataje.

Kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 nta gikorwa cyigeze gitegurwa na Peace Plan ngo by’umwikane ko wenda Solly Mahlangu azakizamo, nabyo ubyibajijeho usanga ibyari byatangajwe nta shingiro bifite. Amakuru yageraga ku nyarwanda mu mezi yashize, avuga ko impamvu Solly Mahlangu ataje muri Rwanda Shima Imana ari uko batari bamuhaye byose yari yabasabye (amafaranga). Inyarwanda.com tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru tubagezeho tubagezeho icyo Solly Mahlangu avuga ku gutumirwa na Peace Plan bikarangira ataje.

Rwanda Shima Imana

Sitade Amahoro yari yambaye ubusa mu giterane cyari cyatumiwemo Solly Mahlangu bikarangira ataje

Ibyo bibaye nyuma y’aho muri 2016 amafaranga yakoreshejwe muri Rwanda Shima ari ay’abanyarwanda gusa dore ko nta faranga na rimwe rya Pastor Rick Warren ngo ryari ririmo nk’uko Musenyeri Birindabagabo yabitangarije abanyamakuru. Ubundi ibiterane bikomeye Solly Mahlangu aba yatumiwemo agerageza kubimenyesha abakunzi be akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Igiterane cyo mu Rwanda bivugwa ko Solly Mahlangu yari yatumiwemo ntaho yigeze abyandika kugeza ku munsi wa nyuma ubwo hatangazwaga ko atakije kubera uburwayi. Nubwo bigoye kumenya uri mu ikosa hagati ya Peace na Solly Mahlangu,hagati yabo uko ari babiri harimo ufite ikosa, gusa ntabwo byoroshye kumenya niba koko uyu muhanzi yari yaratumiwe na Peace Plan ndetse niba koko yari yarishyuwe ibyo yari yasabye byose bikarangira atagarutse mu Rwanda n’ukuntu yahavuye yahakunze ndetse akavuga ko azagaruka vuba.

Solly Mahlangu ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo Wahamba nathi, Obrigado, Mwamba mwamba, Pokeya Sifa n'izindi. Solly Mahlangu aheruka mu Rwanda mu ntangiriro za 2016 aho yari yatumiwe na Patient Bizimana mu gitaramo "Easter Celebration" cyabaye tariki 27 Werurwe 2016 kikabera i Gikondo kuri Expo Ground. Solly Mahlangu yarishimiwe cyane ndetse benshi bari aho kimwe n’abatari babonetse bamukunda, bifuza ko yazagaruka.  

Patient Bizimana yakoze igitaramo cy’amateka yatumiyemo icyamamare Solly Mahlangu-AMAFOTO

Solly Mahlangu na Patient Bizimana baherutse guhurira mu gitaramo cy'amateka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND