RFL
Kigali

Serugo Jacques wari umaze imyaka 5 aba i Burayi yasohoye indirimbo nshya 'Ntirugereranywa' yakoreye i Kigali-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2018 20:13
0


Serugo Jacques ni umusore mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wari umaze imyaka itanu aba i Burayi, gusa muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda aho ahamaze ibyumweru bitatu.



Serugo Jacques yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2017, kugeza ubu amaze gukora indirimbo eshatu ushyizemo n'iyi nshya yise 'Ntirugereranywa' yakoranye n'umusore witwa Frank. Iyi ndirimbo 'Ntirugereranywa' yakorewe i Kigali itunganywa na producer Nicolas, umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi. 

UMVA HANO 'NTIRUGERERANYWA' YA JACQUES FT FRANK

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Serugo Jacques yadutangarije ko amaze ibyumweru bitatu mu Rwanda, nyuma y'imyaka itanu yari amaze i Burayi mu gihugu cy'u Buholande. Twamubajije uko yabonye u Rwanda nyuma y'imyaka itanu yari amaze hanze, adutangariza ko yasanze u Rwanda rwarateye imbere cyane anashimira Imana kuba yarasanze umuziki wa Gospel nawo warateye imbere mu buryo bushimishije. 

Serugo Jacques

Serugo Jacques yakoze mu nganzo aririmba urukundo rwa Yesu

Ku bijyanye n'indirimbo ye nshya yise 'Nturugereranywa', yasabye abazayumva bose gushinga imizi muri Yesu kuko urukundo yabakunze rutagereranywa. Muri iyi ndirimbo, Jacques yumvikana aririmba ko urukundo rw'Umwami Yesu Kristo rutagereranywa. Jacques asaba amajwi yose gutuza kugira ngo aririmbe urukundo rwa Yesu wamukunze atari uko yakoze ibikorwa ahubwo akamukunda kubw'ubuntu. 

UMVA HANO 'NTIRUGERERANYWA' YA JACQUES FT FRANK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND