RFL
Kigali

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yagize ibyago, umugore we yitabye Imana azize Cancer

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/08/2017 23:49
12


Inkuru ibabaje imenyekanye ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 6 Kanama 2017 ni urupfu rwa Therese Kunda, umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel, witabye Imana azize uburwayi nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.



Kwizera Emmanuel ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba ari na we uyobora umuryango nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).

Umwe mu nshuti za hafi za Ev Kwizera Emmanuel yabwiye Inyarwanda.com ko nyakwigendera Kunda Therese yazize indwara ya Cancer yari amaze igihe gito yivuza dore ko ngo muri uyu mwaka wa 2017 ari bwo yatangiye kurwara, gusa mbere yaho akaba yarajyaga yumva afite umunaniro mwinshi. Iyi ndwara ya Cancer nyakwigendera Kunda Therese yayivurije mu Rwanda mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abaganga baho bamusaba kujya kwivuriza mu Buhinde nyuma yo gusanga arwaye Cancer. Yaje kujya mu Buhinde inshuro ebyiri, abantu babona yakize.

Kunda Therese

Nyakwigendera Kunda Therese

Muri iyi minsi ishize ngo yongeye kuremba ajya ku bitaro bya King Faisal, gusa ngo nubwo byari bikomeye, abantu bumvaga azakira. Urupfu rwa Kunda rwashenguye imitima ya benshi na cyane ko asigiye umugabo we Kwizera Emmanuel abana bato cyane ukongeraho no kuba iyi ndwara yari ayimaranye igihe kitari kinini. Ku wa Kane tariki 10 Kanama 2017 ni bwo nyakwigendera azashyingurwa i Rusororo, kuri ubu ikiriyo kikaba kiri kubera mu rugo rwa Kwizera i Gikondo mu mudugudu wa BNR irihande rwa Association Umwana ukundwa.

Kwizera Emmanuel

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel

Kwizera Emmanuel

Nyakwigendera Kunda hamwe na Ev Kwizera Emmanuel

Kwizera Emmanuel

Nyakwigendera Kunda Therese asigiye Ev Kwizera abana bato cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Carla6 years ago
    Yooo ndababaye pe, courage evangelist kwizera na famille yose, Imana yonyine ibakomeze
  • Teddy Ndayambaje6 years ago
    Pole sana Mukozi w'Imana.Imana imuhe iruhuko ridashira.
  • Fefe 6 years ago
    Mana tanga ihumure
  • KWIZERA Benjamin6 years ago
    Ihangane Imana imukunze kukurusha gusa izagushumbusha undi kd mwihangane turi mwisi dufashe igihe ki nini muntambara.
  • JANET6 years ago
    Mana we ndababaye!!!!.Imana nyirihumure ryose ihumurize uyu muryango
  • JK6 years ago
    Nyagasani akwakire Kunda... ntamagambo yasobanura agahinda abakuzi bose bafite..... Nyagasani akomeze abawe
  • 6 years ago
    Manaweee.biragoye kubyumva ariko Kwizera mukomere Imana wakoreye igukomeze
  • Espe6 years ago
    Ayi weee! Urupfu ntirugira isoni koko! Imana ikomeze kwizera n abana
  • uwamahoro josiane6 years ago
    Ayiweeee! Kunda aragiye koko? Mana weeee! Mbega inkuru mbiiii! Kunda, igendere Imana ikwakire mu bayo. koko NGO abeza ntibarama! ayiiiiiiiii
  • Gisèle6 years ago
    MBEGINKURU YAMBABAJE WEEEEE, EVANGELISTE WIHANGANE RWOSE UWITEKA YISUBIJE, TURAGUKUNDA KANDI TUGUFASHE MUMUGONGO KOMERA TURIZEYE KW'IMANA IBAKOMEZA N'UMURYANGOWAWE CANECANE ABOBANA
  • 6 years ago
    Pole sana brother Ev.Kwizera
  • sandra6 years ago
    Mana weeeeeee ibi nibiki koko?Kwizera apfushije umugore.. biragoye kubyumva.jye umugore we simuzi ariko KWIZERA NAMUHAMIRIZA NI UMUKIRANUTSI CYANE.. NDAHAMYA KO NUMUGORE WE ARIKO YARI AMEZE .. ARIKO MANA WEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE KUKI WEMEYE KO INI BIBAHO KOKO. rip





Inyarwanda BACKGROUND