RFL
Kigali

UMUSOMYI: Kuko Imana ari yo yaremye umuziki, abawukora bose bagomba gukora Gospel-Igice cya 1

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/04/2017 18:17
0


Kuba Imana ari yo yaremye umuziki, umusomyi wacu akaba n’umuvugabutumwa Mugabo Joshua avuga ko abakora umuziki bose bagomba kuwukora kubw’icyubahiro cy’Imana. Ni igitekerezo cye yagejeje ku Inyarwanda kugira ngo tugisangize abasomyi bacu.



Uyu mukozi w’Imana Mugabo Joshua uyobora umuryango w'ivugabutumwa Godly Living Conference Association (GLCA) avuga ko kuri we abakora umuziki bose bari bakwiye gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko ari yo ntego Imana yari ifite irema umuziki, gusa yemera ko hari umuziki usanzwe wagirira akamaro sosiyete, uwo na wo akaba awushyigikiye.

Reka tubagezeho igitekerezo cye cy’uko abakora umuziki bawukora mu buryo bukwiye. Yatangiye agira ati:

Umuziki ni ikintu kigira uruhare runini mu buzima bwa sosiyete yaba mu buryo bwiza cyangwa mu buryo bubi, ibyo bigatuma abanyamuziki baba abantu bagira uruhare runini mu myitwarire y’abatuye isi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Nubwo indirimbo nyinshi kw’isi uyu munsi usanga zigira uruhare mu kwangiza sosiyete siko umugambi w’uwaremye umuziki ari we “Imana” wari uri, Imana yaremye umuziki kugira ngo uyiheshe icyubahiro, yawuremye kugira ngo ugirire abantu yaremye akamaro.

Abantu bakora umuziki wangiza sosiyete ni abanyamuziki beguriye imitima yabo satani umwanzi w’abantu, we wahawe inshingano zo kuyobora urwego (department) rw’umuziki mw’ijuru igihe waremwagwa nyuma akaza kwirukanwa mw’ijuru kubera kwigomeka kwe. Yesaya 14:12-15 "Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w'umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka. Waribwiraga uti 'Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y'ubwami isumbe inyenyeri z'Imana', kandi uti 'Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk'Isumbabyose.'Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo.

Satani we mwanzi w’abantu kuba azi imbaraga z’umuziki nk’uwabaye umuyobozi w’urwego (department) rw’umuziki igihe waremwagwa bikaba byari byaranamugize umumarayika ukomeye nk’uko ijambo ry’Imana ribitwereka ko yitwaga “inyenyeri yo mu ruturuturu, umwana w’umuseke”…  (Yesaya 14:12 "Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w'umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa. Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka.), awukoresha nk’intwaro ye ikomeye mu kurimbura inyoko muntu abicishije mu cyitwa “secular music” (indirimbo z’isi).

Ntibishidikanywaho ko “secular music”(indirimbo z’isi) ziri kw’isonga mu gucegeza imico mibi mu nyoko muntu cyane cyane ubusambanyi ndetse n’ubwigomeke biciye mu byitwa “indirimbo z’urukundo” ndetse n’indirimbo za “hip hop”. Ibyo bigatuma abanyamuziki b’indirimbo za “secular” baza kw’isoga y’abagira uruhare runini mu kononekara kw’imyitwarire (moral decay) ya sosiyete.

Ku rundi ruhande hari abanyamuziki bakora umuziki uhesha Imana icyubahiro nk’uko intego y’umuziki iri nubwo badatanga umusaruro nkuko bikwiriye. Abo ni babandi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’umuziki usakaza amahame y’ubwami bw’Imana afasha abantu kubaho bagendera mu bushake bw’Imana, uwo muziki ukaba witwa “gospel music”(Indirimbo z’Imana)…

Kuba Imana ari yo yaremye umuziki nkuko nabikomojeho kare abakora umuziki bose bagomba kuwukora ku bw’icyubahiro cyayo, mu yandi magambo umuziki wose ugomba kuba “gospel”

Umunyamuziki wese ukora umuziki udahesha Imana icyubahiro aba arimo gukoresha nabi impano yo gukora umuziki Imana yamuhaye.Intego yo gukora umuziki igomba kuba “uguhesha Imana icyubahiro” ntigomba kuba “uguhesha satani icyubahiro. Intego yo gukora umuziki igomba kuba ari “ukumanura icyubahiro cy’Imana kiva ku ntebe yayo” mu rwego rwo kuzanira agakiza ubugingo bw’abantu, ntigomba kuba “ugufasha abantu kwidagadura” kubazanira kurimbuka.

2 Ingoma 5:11-14 Hanyuma abatambyi bavuye Ahera (kuko abatambyi bose bari bahari biyejeje, ntibaragakurikiza ibihe byabo,kandi n'Abalewi b'abaririmbyi bose, Asafu na Hemani na Yedutuni n'abahungu babo na bene wabo, bari bambaye ibitare byiza bafite ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, bahagaze iruhande rw'icyotero rw'iburasirazuba bari kumwe n'abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera).Ubwo abavuzaga amakondera n'abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n'amakondera n'ibyuma bivuga n'ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati"Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose." Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu y'Uwiteka.Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw'igicu, kuko icyubahiro cy'Uwiteka cyuzuye inzu y'Imana.

Nemera ko hari indirimbo zitari iza “gospel”(nkeya cyane) zijya zibasha kugirira sosiyete akamaro ariko ibyo ntibukuraho ko indirimbo zose zigomba kuba “gospel” kuko ibintu byose bigomba gukorwa ku bw’icyubahiro cy’Imana. 1 Abakorinto 10:31 Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.

Ikindi kandi uretse ko ibintu byose bikwiye gukorwa kubw’icyubahiro cy’Imana, ntibishidikanywaho ko umurimo mwiza wose ukozwe ku bw’icyubahiro cy’Imana ugira akamaro ndetse n’imbaraga nyinshi kurusha umurimo mwiza utakorewe guhesha Imana icyubahiro.Indirimbo za “gospel” nizo zonyine zibasha kuzana impinduka nyakuri mu buzima bw’abantu.

Abanyamuziki ba “gospel” ni bo bonyine bashobora kuba abanyamuziki batanga umusaruro

Noneho ubwo tumaze kubona ko umuziki wose ugomba gukorwa kubw’icyubahiro cy’Imana kandi ko abanyamuziki ba “gospel” aribo bonyine bashobora kuba abanyamuziki batanga umusaruro tugiye kureba uko umuntu yaba umunyamuziki utanga umusaruro kuko kuba umunyamuziki wa “gospel” bidahagije kugira ngo ubashe kuba umunyamuziki utanga umusaruro…

Ikindi kandi nuko ukuri aruko abenshi mu banyamuziki ba gospel usanga bari kure cyane yo kuba batanga umusaruro mu muhamagaro wabo. Uko kudatanga umusaruro kwabo kwatumye umugisha n’imbaraga by’Imana bituruka mu muziki bitagera kw’itorero rya Kristo ndetse n’isi yose muri rusange nkuko bikwiriye.

Ev Mugabo Joshua watanze iki gitekerezo ni muntu ki?

Mugabo Joshua ni umukristo wavutse ubwa kabiri akaba n’umuvugabutumwa ubimazemo imyaka 7. Kuri ubu afite imyaka 23 y’amavuko akaba ari umunyeshuri muri Architecture kuri NSPA (Nile Source Polytechnic of Applied Arts). Ni umukristo mu itorero Christian Life Assembly benshi bazi cyane nka CLA. Ev Mugabo Joshua avuga ko yakijijwe afite imyaka 14 y’amavuko, ubu ni umuyobozi w'umuryango w'ivugabutumwa Godly Living Conference Association (GLCA).

Mugabo Joshua yaje kwinjira mu muhamagaro atangira umurimo w’ivugabutumwa afite imyaka 15 y’amavuko ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali (LDK). Akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha, aherutse gutangaza ko gutorwa kwa Donald Trump nka Perezida wa USA ari ikimenyetso cy'ubyiyongere mu bubyutse ku isi.

Ubutaha tuzabagezaho ibintu bitanu uyu musomyi wacu abona byafasha umuntu kuba umunyamuziki utanga umusaruro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND