RFL
Kigali

Umuryango ‘Ineza’ washinzwe na Aline Gahongayire watanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 250-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2018 13:24
1


Umuryango ‘Ineza’ washibutse mu bitekerezo n’igihango yagiranye n’Imana; Aline Gahongayire watanze ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de Sante’ ku bantu 250 batuye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.



Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2018 ubwo habaga igitaramo ‘Ineza Tour’ cyakomereje mu karere ka Huye cyabimburiwe n’ibindi bitaramo byanyuze mu turere twa Gasabo, Bugesera na Muhanga. Umuryango ‘Ineza’ ufatanyije na Come and See Ministries bashyikirije abantu 250 ubwisungane mu kwivuza aho Umuyobozi w’Akarere ka Huye ari we wakiriwe sheki y’ibihumbi magana atanu. Mu ijambo rye, Mayor yavuze ko kuva yatorwa ari bwo bwa mbere yinjiye mu rusengero, ngo ahagiriye ibihe byiza kuko asanganiwe n’abantu b’Imana bafasha abandi.

ineza Family

Umuryango 'Ineza Initiatives' washinzwe na Gahongayire wagaruye icyizere cy'ubuzima ku miryango 250

Uwitwa Bampire utuye i Cyarwa wahawe ubwisungane mu kwivuza yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo yakorewe n’Umuryango ‘Ineza’ byamurenze kubyakira abasabira umugisha ku Mana no gusubiza aho bakuye. Yavuze ko asanzwe afite umuryango w’abantu barindwi ariko ko ubuzima babayemo butaborohera kubona uburyo biyushyurira ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Ubu ng’ubu byandenze kubona bemera kundihira mituelle de Sante y’ibihumbi makumyabiri na birindwi ntaho nari kuzabikura abana ntibavurwe urumva n’ibintu bitangaje ukuntu. Nari niyicariye gutya nta kintu ndiho.” Yavuze ko n’ubusanzwe yahabwaga ubwisungane mu kwivuza n’abagiraneza.

Gatera Joshua, Umuhuzabikorwa wa ‘Ineza Tour’ yasobanuye byimbitse iby’uyu muryango, avuga ko ‘Ineza Family’ bafasha abatishoboye mu buryo bwo kubateza imbere, kwishyurira abanyeshuri amashuri n’ibindi bakora bigarura icyizere cy’ubuzima kuri benshi.

Yavuze ko guhitamo abo baha ubwisungane mu kwivuza, baganirije Akarere ka Huye kabahuza n’abakeneye ubufasha bwo kubona ‘Mituelle de Sante’. Ati "Twarebye igishoboka cyose ko tugifashisha abantu turagikora. Ni yo mpamvu rero ubona i Huye, abakecuru barishimye, si naho honyine kuko twanambitse ababyeyi cumi na babiri baturuka mu rusengero rwa Assemblies of God twasengeye mu gitondo.” Avuga ko bazagaruka muri Huye kugira ngo bashyikirize abo babyeyi ibyo babemereye.

Yakomeje avuga ko batanze ibihumbi Magana atanu bizavamo ubwisungane mu kwivuza ku bantu 250. Abajijwe aho ubushobozi buva mu gihe ibitaramo bakora kwinjira ari ibintu, yasubije ko ari “ineza y’Imana”.Yunzemo ko aramutse akubeshye yakubwira ko hari ikirombe bakuramo amafaranga yo gufasha abatishoboye.

Gatera avuga ko ‘Ineza Family’ ari umuryango mugari uhuriwemo n’abantu benshi batandukanye bafite umutima wo gufasha, ngo iyo hari igikorwa runaka cyo gukorwa buri wese arabimenyeshwa hanyuma mu kwizera kwe anayobowe n’umwuka w’Imana agatanga uko yifite.

Yanavuze kandi ko nyuma ya Huye, bagiye gufata ikuruhuko cy’ibyumweru bibiri bitegura gukomereza ibikorwa by’’Ineza Tour’ mu karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru na Rubavu ko mu Ntara y’Uburengerazuba.

Umuryango ‘Ineza’ washyikirije ubwisungane mu kwivuza imiryango 250, aho Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange ari we wakiriye sheki y’ibihumbi magana atanu. Mu ijambo rye, Mayor Sebutege yavuze ko kuva yatorwa ari bwo bwa mbere yinjiye mu rusengero, ngo ahagiriye ibihe byiza kuko asanganiwe n’abantu b’Imana bafasha abandi. Ati “Mu kwezi kose maze, gukora inshingano z’Akarere mu iterambere ry’Akarere no gufatanya n’ibindi kuva natorwa, uyu ni wo munsi wa mbere nijiye mu nzu y’Imana. Atari uko ndi umupagani ahubwo n’uko iminsi yose ari iy’akazi."

Yavuze ko yari asanzwe yumva umuryango ‘Ineza’ ariko atazi birambuye ibikorwa n’ibindi bikorerwamo ariko ko ashima byimazeyo abawutangije. Yabasabye gukomeza kubiba mu bandi kuko ari rwo rukundo nyarwo nyagasani yaraze abana bayo. Yagize ati “Nshimire ‘Ineza Family’, bahisemo ineza ngira ngo ni nabyo batugaragarije uyu mugoroba. Gufasha abatishoboye ngira ngo ni nako Imana ibivuga….Tubashimire ku bw’ineza bagiriye abaturage b’Akarere ka Huye.

Yasabye abateguye iki gitaramo kuzasha undi munsi bakagaruka i Huye bagakora ikindi gitaramo, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwiteguye kubatiza sitade ya Huye bakayikoresha mu kwamamaza ineza y’Imana. Ati “Mbijeje y’uko dushobora gufatanya na sitade tukaba twayibatiza.”

AMAFOTO

ababyeyi bafashijwe

Bamwe mu babyeyi bafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza

mayor wa Huye

Mayor Ange wa Huye [uri ibumoso] ashyikirizwa sheki.. Pastor Murenzi [uri iburyo] uri ku ruhembe rw'abatekereje 'Ineza Initiatives'

abo uyu muryango wagiriye neza

Abo uyu muryango wagiriye neza bashimye

joshua

Gatera Joshua, Umuzabikorwa wa 'Ineza Tour'

AMAFOTO: JANVIER IYAMUREMYE(INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murenzi5 years ago
    Murakoze,kunkuru nziza mwakosora, Murenzi ni umufanya bikorwa ntabwo ari Vice maire.





Inyarwanda BACKGROUND