RFL
Kigali

Kigali: Hagiye kuba umunsi wahariwe Kristo ‘Jour du Christ’ uzarangwa no gusengera igihugu n’umuryango

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/12/2018 17:41
0


Umuryango Campus Pour Christ International wateguye amasengesho bise “Jour du Christ” azaba ku italiki ya 16 Ukuboza 2018 kuri PSF Expo Ground i Gikondo mu mujyi wa Kigali.



Umuryango Campus Pour Christ International wateguye amasengesho yo gusengera igihugu ndetse n’umuryango aho bifuza ko hazajya haba umunsi uhuza abanyarwanda bose bagasenga ndetse bakanashima Imana ku byo yabakoreye n’ibyo bagezeho. Pastor Emmanuel Rutunda uyoboye Campus pour Christ International mu Rwanda yasobanuye intego ndetse n'umwihariko w'uyu munsi bahariye Kristo aho agize ati:

Turifuza kujya duhura ari uko dufite umutwaro wo gushima Imana aho tugeze nk'igihugu Imana yakoreye ibikomeye ariko ntabwo umwanzi abikunda ni ukuvuga y'uko tugomba kugira ngo twebwe abafite umutwaro abantu b'ingeri zose dushire hamwe dukomeze kuzamura Kristo muri iki gihugu ari nako dukomeza gusigasira ibyiza dufite ariko dukomeza kujya imbere n'amahanga azaze kureba umuco wacu nkuko bibiliya ivuga.

Yakomeje agira ati: "Turifuza ko m ubihe bizaza tuzajya dusenga dufite (Abinginzi) abasengera umudugudu, abasengera akagari, Abasengera umurenge, abasengera intara ndetse n'abasengera igihugu kugeza igihe twese tuzahaguruka, ntabwo ari ukuza kwuzura stade gusa ngo ni ibiterane ahubwo buri wese azaza azanye umutwaro kugira ngo dushigikire igihugu kandi ibyo twagezeho tubisigasire kandi Imana irusheho kwihesha icyubahiro.”

Campus Pour Christ

Pastor Emmanuel Rutunda bamwe n'umufasha we Pastor Bibiche Rutunda

Biteganyijwe ko uyu munsi wa Kristo uzabera kuri Expo Ground Gikondo kuwa 16 Ukuboza 2018 kuva ku isaha ya saa tatu za mu gitondo (09:00 Am-18:00 Pm) naho kwinjira bizaba ari ubuntu dore ko hategerejwe abantu baturutse mu ntara zitandukanye ndetse no mu bindi bihugu baje kwifatanya na Campus Pour Christ International mu Rwanda.

Campus Pour Christ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND