RFL
Kigali

Umuryango AERA wateguye amahugurwa y’abana bo ku muhanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2017 20:08
1


Umuryango AERA w’Ivugabutumwa Rihembura Imitima (Association Evangelique pour la Restauration des Ames wateguye amahugurwa y’umunsi umwe y’abana bo mu ku muhanda.



Aya mahugurwa azaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 23/09/2017 guhera saa tatu za mu gitondo ku rusengero rwa EAR Kacyiru. Ni amahugurwa yateguwe mu rwego rwo kuganiriza no kugaragariza abana bo ku muhanda ko ari bo shyingiro ry’iterambere ryiza ry’ejo hazaza,aho bazafata amasomo atandukanye, bakigishwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Michel Zigirinshuti uzabigisha isomo rigira riti ’Umwana gukunda umurimo.’

Image result for Pastor Zigirinshuti Michel Inyarwanda

Pastor Zigirinshuti Michel azatanga impanuro ku bana bo ku muhanda

Bazaba bari kumwe kandi na Maitre Rev Nathan Ndyamiyemenshi aho azabaganiriza ku mwana no gukunda umuryango. Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’abateguye iki gikorwa, aba bana bazabona n’abazabaha ubuhamya nka Eng KAYIBANDA Patrick abereka uko umusore mwiza uri muri Yesu yitwara mu muzima busanzwe.

Abana bo ku muhanda

Rev Nathan Ndyamiyemenshi azatanga impuguro ku bana bo ku muhanda

Bazishimana kandi na Kwizera Pacifique abereka uko umusore n’inkumi bakwigobotora ibiyobyabwenge kugira ngo bagire ejo heza.Tubibutse ko aya ari amahugurwa y’abana bo ku muhanda n’urubyiruko rukijijwe mu rwego rwo kubumvisha ibyiza byo gukunda umurimo n’umuryango bababwiriza n’ubutumwa bwa Yesu Kristo.

Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal Umuvugizi Mukuru w’umuryango AERA yatangaje ko ibi ari bimwe mu bikorwa AERA ikora kandi ishyize imbere muri iyi minsi. Yagize ati: "Umuryango AERA ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’umugore,gushyigikira amatorero mu ivugabutumwa, kugira uruhare mu bikorwa by’ubwiyunge no kwita kubidukikije." Icyanditswe kiri muri Luka 15:11-32 kizifashishwa mu guhugura abana bo ku muhanda.

Uwanyirigira Chantal

Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal

Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal yakomeje adutangariza ko uyu murimo ari umutwaro yumva mu minsi ye agomba gusengera cyane kandi akurikije ko Imana yamugiriye neza yumva nawe yayitura kuyikorera neza azana abantu mu nzira nziza abagirira neza kandi yubaka umuryango mwiza w’ejo hazaza w'iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda hakoreshejwe ijambo ry’Imana.

Ikindi yatangaje ni uko Bwana Bosenibamwe Aime Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamucyo (National Rehabilitation Service) ko ari umwe mu bazafungura ku mugaragaro aya mahugurwa. Hazaba hari kandi na Ndanga Patrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru ari nawo aya mahugurwa azaberamo ndetse hazaba hari n’abandi bayobozi batandukanye.

Bosenibamwe Aime

Bwana Bosenibamwe Aime azaganiriza abana bo ku muhanda

Uwanyirigira Chantal

Madamu Uwanyirigira Marie Chantal

Uwanyirigira Chantal

Madamu Chantal Uwanyirigira aganiriza umuntu amusaba kuva mu biyobyabwenge

Hano hari hakozwe amahugurwa y'abagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo6 years ago
    Mbega byiza Uwiteka azabaremere ibihe byiza. Ibi nibyo urubyiruko rwacu rukeneye mu minsi yanone.





Inyarwanda BACKGROUND