RFL
Kigali

Umuririmbyi wa Korali Hoziyana yibarutse impanga z'abana babiri nyuma y'imyaka 21 ategereje urubyaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/10/2017 9:25
11


Cassiane Uwiringiyimana ni umuririmbyi wa Korali Hoziyana yo mu itorero rya ADEPR i Nyarugenge. Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2017 ni bwo Cassiane yibarutse impanga z'abana babiri nyuma y'imyaka 21 yari amaze ategereje urubyaro.



Cassiane Uwingiyimana utuye Kicukiro mu mujyi wa Kigali ni umuririmbyi wa korali Hoziyana kuva mu mwaka w'2000, iyi akaba ari imwe mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda by'umwihariko muri ADEPR. Cassiane hamwe n'umufasha we Umutesi Charlotte bari bamaze imyaka 21 bategereje urubyaro. Kuri ubu bamaze kwibaruka impanga z'abana babiri b'abahungu,bibarukiye mu bitaro bya CHUK tariki 25 Ukwakira 2017.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Cassiane yavuze ko kwibaruka kwe byashimishije cyane umuryango we n'inshuti ze n'abandi bumvise iyi nkuru. Yakomeje avuga ko byamugaragarije ko iyo Imana igusezeranyije ikintu, nta kabuza iba igomba kugikora. "Byadushimishije cyane, abantu benshi bari kuduhamagara bishimana natwe, Icyo Imana isezeranye iragikora"  Mu matsiko menshi twamubajije niba aba bana be yamaze kubita amazina, adutangariza ko atari yabita amazina, gusa ngo si cyera. 

Hoziana

Cassiane akikiye impanga ze

Kuba Imana ihaye Cassiane n'umufasha we umugisha w'abana byongeye bakabyara impanga nyuma y'imyaka myinshi bari bamaze bategereje urubyaro, ni ibyishimo bikomeye ku miryango yabo, inshuti zabo ndetse n'abaririmbana na Cassiane muri korali Hoziyana. Benshi mu bumvise iyi nkuru, bongeye gutangarira Imana bavuga ko isubiriza igihe.

Hoziyana

Musafiri Mujiji Deo perezida wa Korali Hoziyana

HiziyanaHoziyana

Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UKURI6 years ago
    Imana yacu ntibeshya iyo ivuze irasohoza ni Imana isohoza icyo yavuze. keretse abarambirwa bakava mu byizerwa naho ubundi Yesu uko yari kera nubu niko ari kandi niko azahora. Nkuramburiye amaboko Mana urashoboye ngushimiye ibyo wakoreye uyu muryango
  • Yyy6 years ago
    Yoo...Imana ishimwe cyaneeee
  • Chantal6 years ago
    Mana we ishimwe ko isubiriza igihe Imana yacu irakomeye ntiryibeshya Impundu kubibarutse muhasubire ntamahwa
  • dodos6 years ago
    erega imana si nkabantu ngo ibeshye ibyo yavuze no kubikora izabikora kdi ibikubye inshuro nyinshi congl kuri hoziyana muri adepr ikomeje kutwiyereka amen
  • 6 years ago
    IMANA IHABWE ICYUBAHIRO
  • Aline6 years ago
    Niyo kwizerwa yo kabyara ndayishimye.
  • Diane tuyisenge6 years ago
    Imana yacu Irashoboye kandi isezereno ry'Imana riratinda ariko ntirihera umpundu kumuryango wa cassiane
  • majyambere felicien 6 years ago
    Amen Amen Allellua himbazwa Mana .icyubahiro kibe icyawe mu isi no mw'ijuru. natwe twiringiye impuhwe zawe . igihe cyose werekana ko ukwiringiye atazakorwa nisoni.
  • Ruzigamanzi Ildephonse6 years ago
    Mwabaye intwari gutegereza mwihanganye.Nituyitunganira ntacyo izatwima.Nanjye nageze kuri byinshi kubera Imana.Mudusabire guhors ducyereye kwakira imigisha yayo.
  • vava6 years ago
    Gutinda kw'Imana si ukwibagirwa
  • 6 years ago
    Imana ishimwe kuko icyo ivuganye nu muntu iragisohoza nanjye ndishimye nifatanije namwe kuyiha icyubahiro





Inyarwanda BACKGROUND