Cassiane Uwiringiyimana ni umuririmbyi wa Korali Hoziyana yo mu itorero rya ADEPR i Nyarugenge. Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2017 ni bwo Cassiane yibarutse impanga z'abana babiri nyuma y'imyaka 21 yari amaze ategereje urubyaro.
Cassiane Uwingiyimana utuye Kicukiro mu mujyi wa Kigali ni umuririmbyi wa korali Hoziyana kuva mu mwaka w'2000, iyi akaba ari imwe mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda by'umwihariko muri ADEPR. Cassiane hamwe n'umufasha we Umutesi Charlotte bari bamaze imyaka 21 bategereje urubyaro. Kuri ubu bamaze kwibaruka impanga z'abana babiri b'abahungu,bibarukiye mu bitaro bya CHUK tariki 25 Ukwakira 2017.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Cassiane yavuze ko kwibaruka kwe byashimishije cyane umuryango we n'inshuti ze n'abandi bumvise iyi nkuru. Yakomeje avuga ko byamugaragarije ko iyo Imana igusezeranyije ikintu, nta kabuza iba igomba kugikora. "Byadushimishije cyane, abantu benshi bari kuduhamagara bishimana natwe, Icyo Imana isezeranye iragikora" Mu matsiko menshi twamubajije niba aba bana be yamaze kubita amazina, adutangariza ko atari yabita amazina, gusa ngo si cyera.
Cassiane akikiye impanga ze
Kuba Imana ihaye Cassiane n'umufasha we umugisha w'abana byongeye bakabyara impanga nyuma y'imyaka myinshi bari bamaze bategereje urubyaro, ni ibyishimo bikomeye ku miryango yabo, inshuti zabo ndetse n'abaririmbana na Cassiane muri korali Hoziyana. Benshi mu bumvise iyi nkuru, bongeye gutangarira Imana bavuga ko isubiriza igihe.
Musafiri Mujiji Deo perezida wa Korali Hoziyana
Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge
TANGA IGITECYEREZO