RFL
Kigali

Umuraperikazi The Pink yateye ikirenge mu cya Yesu abatizwa mu mazi menshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2017 9:52
0


Umuraperikazi The Pink ukunzwe n’abatari bacye mu muziki wa Gospel by’umwihariko mu njyana ya Hiphop yabatijwe mu mazi menshi atera ikirenge mu cya Yesu na we wabatijwe mu mazi menshi na Yohana Umubatiza. The Pink abatijwe nyuma y'imyaka 7 yakiriye agakiza ariko ngo akaba yumvaga hari ikintu abura ngo abe umukristo nyawe.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017 ni bwo Uwineza Clarisse uzwi nka The Pink yabatijwe mu mazi menshi, abatirizwa mu itorero Restoration church ry'i Masoro nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com. The Pink yakomeje abwira Inyarwanda.com ko yakiriye agakiza mu mwaka wa 2010, gusa ngo kuko atari yakabatijwe mu mazi menshi, yumvaga hari ikintu abura ngo abe umukristo wuzuye. Yagize ati

Ubu ndi muri Restoration church Masoro, ni ho nabatirijwe. Njyewe nakijijwe muri 2010 ariko ubu ni bwo mbatijwe, numvaga hari ikintu mbura ngo mbe umukristo wuzuye. Ni icyemezo nafashe, ntangira ubuzima bushya, narekuye ibyo nari naranze kurekura. Burya Imana yanga umuntu ukorera (ucyeza) abami babiri.

The Pink yakomeje avuga ko umunsi wo kubatizwa kwe yawuvugaho byinshi kuko ngo wamubereye uw'ibyishimo bidasanzwe, gusa ngo icyanditswe cyo muri 1 Petero 3:21 ni cyo yakwifashisha asobanura byinshi ku kubatizwa kwe. Icyo cyanditswe kigira kiti "Na n'ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw'igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri ahubwo ni isezerano ku Mana ry'umutima uticira urubanza ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo"

Ku bakristo kuvuka ubwa kabiri bivuga kubyarwa n’amazi n’umwuka ndetse Yesu Kristo ni we wasize abisobanuriye abigishwa be ababwira ko utabyawe n’amazi n’umwuka atazinjira mu bwami bw’Imana. Kubyarwa n’umwuka ni ugutangira ubuzima bushya wakiriye agakiza naho kubyarwa n’amazi ni ukubatizwa mu mazi menshi. Tubibutse ko The Pink wabatijwe mu mazi menshi, mbere yo gukizwa, yahoze akora umuziki usanzwe (secular music) ariko ubu akaba ahimbaza Imana mu njyana ya Hiphop.

The Pink

The Pink ubwo yari yiteguye kubatizwa mu mazi menshi

The Pink

The Pink abatizwa mu mazi menshi

The Pink

The Pink na Vava (Valentine) wamufashije mu rugendo rwo kwegera Imana kugeza afashe icyemezo cyo kubatizwa, hano bari barimo gushima Imana nyuma yo kubatizwa

REBA HANO 'NONGEYE GUTAKAMBA' YA THE PINK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND