RFL
Kigali

Umuraperi Willy Karuta wari ufite ubwoba bwinshi mbere y'igitaramo avuga ko icyo yakoze atazacyibagirwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2017 13:21
0


Umuraperi Willy Karuta uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop ku nshuro ye ya mbere yakoze igitaramo amurika album ye ya mbere y’amashusho mu gitaramo cyabereye kuri Bethesda Holy church ku Gisozi. Willy Karita yatunguwe no kuba igitaramo cye cyitabiriwe cyane ndetse ashimishwa n’uburyo abantu batashye bishimye.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Willy Karuta yavuze ko mbere yo gukora icyo gitaramo cye yari afite ubwoba bwinshi kuko yibwiraga ko atazabona abantu na cyane ko ari we muraperi wa mbere muri Gospel ukoze igitaramo cyo kumurika albumu. Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko Willy Karuta yabonye abantu bagera muri 400 na we bikaba byamutunguye kuko ngo Karuta atazwi cyane.

Kuba Willy Karuta ari we muraperi wa mbere muri Gospel ubashize kumurika album ya mbere byongeye y’amashusho, ibi byatumye abakunda Hiphop bishimira urwego umuziki wa Gospel urimo gutera by’umwihariko abakora injyana ya Hiphop.Ibyo yabihuje no kuba mu mpera z’iki cyumweru kuri Women Foundation Ministries, hateganyijwe igitaramo kizahuza abaraperi bose bahuriye mu muziki wa Gospel.

Willy KarutaWilly Karuta

Willy Karuta

Karuta yari afite abaririmbyi bamufasha kuririmbira abakunzi be mu muziki ubyinitse

Willy KarutaWilly Karuta

Kingdom of God Ministries yafashije Karuta muri iki gitaramo

Willy Karuta

Willy Karuta avuga ko yari afite ubwoba bwinshi mbere yo gukora igitaramo

The Chrap

Nk'ibisanzwe The Chrap yagaragaje ubuhanga kuri stage

Willy KarutaWilly KarutaKaruta ni we muraperi wa mbere muri Gospel umuritse Album y'amashusho


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND