Umuraperi Willy Karuta yateguye igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere y’amashusho yise ‘Yarabirangije’ igizwe n’indirimbo 10. Icyo gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2016 kibere mu Gakinjiro ka Gisozi ku rusengero rwa Bethesda Holy Church nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com
Muri iki gitaramo Willy Karuta azaba ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye barimo: Ari Tayali, M Olivier, Sano Olivier, Clapton uzwi nka Kibonke n’amatsinda anyuranye arimo: Kingdom of God Ministries, Bethesda choir, Sawuti Hewani choir n’ihuriro ry’abaraperi baririmba Gospel rizwi ku izina rya Street Light. Willy Karuta avuga ko kwinjira muri iki gitaramo cye ari ubuntu ku bantu bose.
TANGA IGITECYEREZO