RFL
Kigali

Undi musore wo muri ADEPR witwa ‘Star 4’ yinjiye mu muziki mu njyana ya Hiphop akorana indirimbo na Deo na M Olivier

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2017 11:44
0


Iraguha Stephan ukoresha mu muziki izina rya Star 4 ni umuraperi mushya mu muziki wa Gospel akaba abarizwa mu itorero rya ADEPR Kinyinya nk’uko yabitangarije inyarwanda.com. Uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye na Deo Imanirakarama na M Olivier.



Star 4 avuga ko amaze gukora indirimbo ebyiri, akaba arimo gutegura amashusho. Kuba abarizwa muri ADEPR avuga ko bitamubuza guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop. Kuririmba mu njyana ya Hiphop ni ibintu bitari byemewe mu itorero rya ADEPR, gusa muri iyi minsi hakomeje kuboneka benshi bo muri iri torero bari kwinjira mu muziki muri iyi njyana. Mu baraperi babarizwa mu itorero rya ADEPR hari uwitwa Deo Imanirakarama usengera ADEPR Gikondo ari na we ubona uri gukora cyane. Hari n’umukobwa witwa Nyanzira Fanny usengera muri ADEPR ku Muhima wiyemeje kuririmba mu njyana ya Hiphop. Aba bose ariko bakaba babanjirijwe na P Professor ubarizwa muri ADEPR Remera.

Deo Imanirakarama yanyuze mu ntambara ikomeye ubwo yinjiraga mu muziki aririmba Hiphop, injyana yafatwaga nk’ikizira muri ADEPR, ariko kuri ubu imyumvire ya bamwe ikaba irimo guhinduka. Umwe mu bayobozi bo muri ADEPR ,Pastor Zigirinshuti Michel ufite ivugabutumwa mu nshingano ze, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko injyana atari ikibazo ahubwo ko amagambo n’imyitwarire by’umuhanzi ari byo bikwiye guhabwa agaciro. 

UMVA HANO 'UMURINGA' YA STAR 4 FT DEO & M OLIVIER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND