RFL
Kigali

Umuraperi MD yisunze Aline Gahongayire bakorana indirimbo bise 'Nzabana nawe'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/07/2018 10:00
0


Umuraperi Mugema Dieudonne uzwi nka MD mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gushyira hanze indirimbo 'Nzabana nawe' yakoranye na Aline Gahongayire. MD avuga ko gukorana indirimbo na Aline Gahongayire ari ibintu byamushimishije cyane.



Aganira na Inyarwanda.com, MD yatangiye avuga uko yakiriye gukorana indirimbo na Aline Gahongayire. Yagize ati: "Gukorana nawe byaranshimishijecyane nk'umuhanzi wambanjirije muri uyu murimo. Nk'umuhanzi nakundaga kuva na cyera ni kenshi nari narabishatse kuko burya gukorana n'uwagutanze mu kintu hari ibyo agukosora cyagwa akwigisha. Ikindi nkunda uburyo aca bugufi atitaye ku ntera ariho cyangwa abe yahakana bitewe n'injyana uba ukora kuko hari benshi ubwira bakabyanga."

Aline Gahongayire

Ku bijyanye n'ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo 'Nzabana nawe' yakoranye na Aline Gahongayire, MD yagize ati: "Indirimbo yitwa Nzabana nawe. Imana ni yo ibivuga ko aho twaba turi hose iri kumwe natwe mu byago no mu makuba iyo uyiringiye iragutabara icya mbere wowe menya ko ari yo ukorera udashidikanya. Ikindi tugomba kumenya Imana duhamya iyo ariyo nayo yiteguye kubana natwe."

MD yunzemo ati: "Nimba tugeze mu byiza tukamenya ko ariyo yabikoze kandi iri kumwe natwe yewe no mu byago aho ikora cyane kurusha uko twe twabyumva wowe yizere gusa nk'uko ba Saduraka babikoze ati naho 'itadutabara ntituzigera turamya ibitaramika bidafite umumaro.'" MD azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Kutumvira, Yesu ni Umwami, Arahambaye, Itangiriro n'izindi.

UMVA HANO 'NZABANA NAWE' YA MD FT ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND