RFL
Kigali

Umuraperi MD yahuje imbaraga na Olivier The Legend bakorana indirimbo 'Ndi Umutsinzi'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/03/2018 15:43
0


Umuraperi Mugema Dieudonne uzwi cyane nka MD yasohoye indirimbo nshya yise 'Ndi umutsinzi' yakoranye na Manzi Olivier uzwi mu muziki ku izina rya Olivier The Legend. Aba bombi ni abahanzi nyarwanda bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



MD na Olivier The Legend baherukaga guhurira mu ndirimbo bise 'Afrika Haguruka' bakoze bari kumwe na Eddie Mico. Ni indirimbo itaka Afurika nk'umugabane wahawe umugisha n'Imana na cyane ko irimo ubutumwa bukundisha abantu Afurika n'ubumenyasha umunyafurika uwo ari we, no kuyifuriza (Afurika) amahoro n’imigisha kuko ifite abavugabutumwa beza n’abantu beza. Kuri ubu MD yongeye gukora indirimbo nshya ayikorana na Olivier The Legend umusore w'umuhanga mu ijwi no mu miririmbire.

UMVA HANO 'NDI UMUTSINZI' YA MD FT OLIVIER THE LEGEND

Muri iyi ndirimbo 'Ndi umutsinzi', MD na Olivier The Legend bumvikana baririmba aya magambo: "Ndi umutsinzi muri Kristo naracunguwe nacungujwe amaraso y'agaciro kenshi, ku musaraba i Gorogota ni ho byabereye, yakubiswe imisumari akubitwa n'icumu, ni wowe nanjye yaziraga kubw'ibyaha byacu. Ndi umutsinzi, I am the winner, yamanutse ikuzimu akandagira satani azamukana icyubahiro n'ikuzo ryinshi,..Ndi umutsinzi no kurushaho natsindishirijwe n'amaraso ya Yesu, yatsinze satani amunyaga ubutware bwe, I am the winner. "

UMVA HANO 'NDI UMUTSINZI' YA MD FT OLIVIER THE LEGEND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND