RFL
Kigali

Umuraperi MD yahuje imbaraga na Eddie Mico na M Olivier bakorana indirimbo bise ‘Afrika Haguruka’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/07/2017 15:20
0


Umuraperi Mugema Dieudonne ari we MD uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Eddie Mico ndetse na M Olivier. Ni indirimbo bise ‘Afrika Haguruka’ yatunganyijwe n’aba Producer babiri ari bo Fax na Beat Killer bo muri Future Record.



Muri iyi ndirimbo 'Afrika Haguruka', aba bahanzi bavuga ko Imana yasize Afrika ubwiza, by'umwihariko iki akaba ari igihe cyayo cyo kurabagirana, abayituye bakazamura urumuri, uyu mugabane ukarushaho gutera imbere muri byose. Mu nyikirizo baririmba aya magambo: “Iki ni igihe cyawe Afrika cyo kurabagirana, Afrika ni umugabane wavuzwe n’ijambo ry'Imana, tukwatuyeho amahoro n’imigisha n’urukundo bikurange,.. igihe kirageze ngo umurike,..”

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'AFRIKA HAGURUKA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND