RFL
Kigali

Umuraperi Deo wo muri ADEPR yongeye gukora mu nganzo azana iyo yise ‘Avumwe’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/01/2017 12:32
0


Deo Imanirakarama ni umuraperi ubarizwa mu itorero rya ADEPR i Gikondo akaba yararigiyemo nyuma yo kwatura akava mu biyobyabwenge no mu buraya byari byaramubase. Kuri ubu Deo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Avumwe’ yakoranye n'umuhanzikazi Annette Murava.



Deo Imanirakarama watangiye kuririmbira Imana mu mwaka wa 2016 kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ubariyemo n’iyi nshya yitwa ‘Avumwe’. Kuba ADEPR itemera injyana ya Hiphop kandi akaba aru ryo torero abarizwamo, Deo avuga ko atareka gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu njyana Imana yamushyize ku mutima ari yo Hiphop.

Deo Imanirakarama yabwiye Inyarwanda.com indirimbo ye nshya yakoranye na Annette Murava bakayita 'Avumwe', yayanditse agamije kugira abantu inama yo gukura amaso ku bantu no ku bintu bakiringira Imana. Yunzemo ko yakoresheje ibyanditswe byera biboneka muri Zaburi 125 na Yeremiya 17: 5. 

UMVA HANO AVUMWE YA DEO NA ANNETTE MURAVA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND