RFL
Kigali

Umuraperi Deo wo muri ADEPR yisunze Ariella baburira abakiri mu isayo y’ibyaha-INDIRIMBO NSHYA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/03/2017 12:16
1


Deo Imanirakarama ni umuraperi ubarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba afite ubuhamya bukomeye dore ko yihamiriza ko yahoze ari umunywi w’urumogi ndetse akaba yari yarabaswe n’ubusambanyi. Kuri ubu ari guhamya Yesu wamuhaye agakiza, akaba ari guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop.



Deo Imanirakarama yisunze umuraperikazi Ariella bakorana indirimbo bise ‘Hunga’ aho baburira abantu bakiri mu byaha bakabasaba kubivamo kuko iherezo ry’ibyaha ari urupfu. Icyitegetse Jeannette ari we Ariella wakoranye indirimbo na Deo Imanirakarama ni we mukobwa wa mbere winjiye mu muziki wa Gospel mu njyana ya Hiphop, gusa akaba amaze hafi umwaka wose atumvikana mu muziki.

Ariella

Umuraperikazi Ariella

Aya ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo Hunga ya Deo na Ariella “Hunga udapfa utazisanga gihenomu mu murimo utazima, tunganya inzira z’Uwiteka, sigaho kuko Imana ije guhemba no guhana. Imana yacu ijya kurimbura i sodomu ndetse n’i gomora, yumvise ugutaka kw’abaharega ibyaha bikomeye cyane, ituma abamarayika ngo nibagende barebe niba koko ibivugwa ari ukuri, abamarayika bahasanga ubutinganyi, ubusambanyi ibyaha Uwiteka yanga urunuka, Uwiteka araharimbura,..atsemba abantu bari bahatuye,…Tuve ku by’i sodomu nanjye mbabaze, ubutinganyi hano iwacu ntibuhari, ubusambanyi nabwo ntibwafashe intera, nyamara ibihembo by’ibyaha menya ko ari urupfu.“

UMVA HANO 'HUNGA' YA DEO & ARIELLA

Deo Imanirakarama yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye kwinjira muri gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo ze. Yagize ati 'Iyi ni yo ndirimbo yanjye ya nyuma, ubundi nkatangira gukora amashusho, abantu benshi barimo kuyansaba.'

Byahereye he kugira ngo Deo afate gahunda yo gukora iyi ndirimbo yise 'HUNGA', Deo yatangarije Inyarwanda aho byaturutse:

Deo yagize ati "Abanyarwanda bakiri mu byaha baze kwa Yesu abategeye amaboko ariko abatazareka ibyaha Imana izabarimbura nk’uko yarimbuye i Sodomu n’i Gomora, ubundi nagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo 2016 iri kurangira mu mpera zawo aho nari ndimo gusenga hamwe n’uyobora groupe nsengeramo yitwa Imirabyo (Abahisi n'Imana yatwise aya mazina uwo muyobozi yitwa Tomas, yuzuye umwuka w' Imana arahanura  Imana imuvugiramo itanga urugero ku bintu byabaye i Sodomu n’i Gomora aho Imana yohereje abamarayika bayo ngo bagende barebe ubutinganyi n'ubusambanyi buhari koko abamarayika basanze buhari ,Imana yafashe umwanzuro wo kuharimbura (Itangiriro 19:1...).

Imana yakomeje kuvuga ko ibyabaye i Sodomu n’i Gomora ko no mu Rwanda birimo ubusambanyi buhari ,ubutinganyi buhari n’ibindi byaha by' urukozasoni , Imana yavuze ko yatumye abamarayika bayo bari kubigenzura, ariko Imana iri kuburira abantu bose bakora ibyo byaha ngo babivemo itazabarimbura .Nahise ntangira gupanga uko nabishyira mu ndirimbo nshaka umuntu dushobora gufatanya tugatanga ubu butumwa, Aliella kuko nk’unda ukuntu arapa ndamubwira turafatanya anjyana kwa Devydenko nawe aradufasha."

Image result for Umuraperi Deo Imanirakarama

Umuraperi Deo Imanirakarama

UMVA HANO 'HUNGA' YA DEO & ARIELLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayambaje5 years ago
    Ariella bisobanura iku





Inyarwanda BACKGROUND