RFL
Kigali

Umuraperi Bright Karyango wari umaze imyaka hafi 4 yarahagaritse umuziki yamaze kugaruka-Ingamba azanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2018 9:20
4


Karyango Bright, umusore w'umuraperi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze kugaruka mu muziki nyuma y'imyaka hafi 4 yari amaze yarahagaritse umuziki. Yatangarije Inyarwanda.com ko yamaze gukaruka ndetse akaba yiteguye gukora cyane.



Bright Karyango azwi mu ndirimbo; Rubasha, Nguhumurize, Uratabawe, Mu buzima n'izindi. Ni umuraperi wakiriye agakiza mu mwaka wa 2012 ndetse aba ari bwo yinjira mu muziki wa Gospel avuye mu muziki usanzwe (secular music) aho yari azwi mu ndirimbo zitandukanye nk'iyo yise Umukino yakoranye na Daniellah, Isomo, Imfubyi zirarira n'izindi. Imyaka yari igiye kuba ine Bright Karyango atumvikana mu muziki aho utashoboraga no kumuca iryera yaba mu bitaramo by'abahanzi bagenzi be n'ahandi hahurira abantu benshi. Yari yaranakuyeho terefone ye igendanwa.

Karyango Bright

Umuraperi Karyango Bright

N'ubwo Bright Karyango yagarutse mu muziki, ntabwo atangaza yeruye impamvu yari yarahagaritse umuziki, gusa bivugwa ko ari amabwiriza yahawe n'abamukuriye mu kazi ke ka buri munsi aho ngo bamuhaye igihe agomba kuba ahagaritsemo umuziki. Kuri ubu ariko amakuru ahari atangazwa na nyiri ubwite ni uko yamaze kugaruka mu muziki nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Yavuze ko guhagarika umuziki, bitamuturutseho na cyane ko atigeze abyifuza ndetse avuga ko atakwifuza ikintu nk'icyo. Bright Karyango yahamije ko adateganya kongera kubura. Mu butumwa yageneye abakunzi b'umuziki wa Gospel by'umwihariko abakunda umuziki we, akabunyuza ku Inyarwanda.com, Bright Karyango yagize ati:

Shalom! Imana ni yo itanga byose igahinduranya byose mu gihe cyayo, Ndashimira buri muntu wese unzirikana mu ntekerezo ze by'umwihariko mu gice kimwe kigize ubuzima bwange ari cyo muzika, iyi muzika mvuga nari maze hafi imyaka itanu ntayikora nkuko byahoze ndetse numvaga bitanashoboka ko nakongera ariko ya Mana itibwira nk'uko abantu twibwira impaye andi mahirwe yo kongera gutanga igikwiye kandi mu gihe gikwiye gusa aya mahirwe ndayafata nk'aya nyuma niyo mpamvu nifuza gushyiramo imbaraga zange zose ntizigamye nkakomeza kuzamura izina ry'Imana kuko n'ubundi risanzwe riri hejuru ku bw'Imirimo yayo. Ndashimira itorero ryange Kanombe Worship Centre, Umuryango wange, Inshuti zange, Itangazamakuru muri rusange. Ndisegura k'uwari we wese utari bunyurwe n'ibi nanditse wenda ukabona si byo nakavuze nukuri sinifuzaga ko utanyurwa ahubwo niko mpagaze ikirenze kuri ibi nkeneye inama zanyu n'ubufasha ubwo ari bwo bwose. Ndabakunda Murakoze!! Muri make ngarutse muri muzika (The Hip hop gospel ku mutima).

Inyarwanda: Ese Karyango ntazongera akaburirwa irengera mu muziki?

Karyango: Ndumva kuva nava hanze kuko namazeyo umwaka ubundi nari ndi mu Rwanda mpugiye mu kazi kange gasanzwe ko hanze ya muzika mbese ubuzima nari mbayeho uko nabagaho kera ntaraza muri muzika. Kongera kuburabyo ndumva atari ikintu nteganya kuko burya ntawakwifuza guhagarika icyo akunda keretse iyo habayeho impamvu zikomeye rero ndahari kandi ndahamya ko nta zindi mbogamizi zakongera gutuma mpagarika umuziki.

Inyarwanda: Ni izihe ngamba Bright Karyango agarukanye?

Karyango: Ingamba ngarukanye ni ugukukora cyane nk'ubonye andi mahirwe ya nyuma kuko uyu mwanya ninjiyemo wo kugaruka muri muzika ni umwanya nasabye Imana cyane none irawumpaye rero ngomba kuwukoresha. 

Karyango ngo azibanda cyane mu gusenga

Karyango: Udushya ubundi muri muzika iyo akenshi ukora ibintu utigana uwo ari we wese usanga ibyo wakora byose ari bishya kuko ni wowe wa mbere biba biturutsemo so ndumva mfite ubutumwa muri njye icyo kuvuga kuri ya Mana kuko iteka ibyo ikora bimbera bishya. Nzibanda ku gusenga no kwegera Imana kuko ntanga icyo impaye ubwo mu gusenga kwange ubutumwa izashima gushyira muri njye ni bwo nzibandaho.

Incamake ku mateka ya Bright Karyango mu muziki wa Gospel

Mu mwaka wa 2013 ni bwo Bright Karyango yatwaye igikombe mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda, acyegukana nk’umuraperi mwiza wari ufite indirimbo nziza ya Hiphop ari yo ‘Rubasha’. Muri 2014 Karyango Bright yaje gushyirwa no ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo mu irushanwa rya Salax Awards mu cyiciro cy’abahanzi batanu baririmba indirimbo za Gospel, gusa ntiyabasha kwegukana igikombe kuko cyaje kwegukanwa na Gaby Irene Kamanzi.

Karyango Bright

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Groove Award mu mwaka wa 2013, Bright Karyango yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye yabaga yatumiwemo ndetse abasha no gukora indirimbo nshya. Muri 2014 yaje kujya mu Buhinde ku mpamvu z’amasomo, amarayo umwaka umwe agaruka mu Rwanda nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Kuva icyo agiye mu Buhinde ntabwo uyu muraperi Karyango Bright yongeye kumvikana mu ruhando rw’umuziki. Kuri ubu ariko yamaze kugaruka.

UMVA HANO 'RUBASHA' YA KARYANGO BRIGHT

UMVA HANO 'INTWARI KUBARUTA' YA KARYANGO BRIGHT

REBA HANO 'RUBASHA' YA KARYANGO BRIGHT YABAYE INDIRIMBO NZIZA YA HIPHOP MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2013






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jane5 years ago
    Your welcome Bright Uratabaweeee....
  • Zion temple 5 years ago
    Ahwiii! umuntu akize rwarusaku rya MD ngo yeyeee yoyoo Karyango Bright namugenziwe ntabakora gospel raper naho ibindi nurusakuuuuuu. ikaze musore wacu.
  • mimi5 years ago
    Vayo rata ni wowe wacu nyagatare boy hhhh nguheruka keraa skull utaraba umuntu ukaze courage musore muto.
  • Kalisa 5 years ago
    Bright Rubasha hit makerrr garagara muma concerts twongere twishimanane nawe uracyaceceka sana? Gusa courageee.





Inyarwanda BACKGROUND