RFL
Kigali

Blaise Pascal yahimbaje Yesu wamubereye Umwami nyuma yo kubura umubyeyi we-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2016 12:41
1


Blaise Pascal umwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,muri iyi minsi akaba akunzwe cyane mu ndirimbo Kubera Imana, afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma ya byinshi bikomeye yanyuzemo.



Blaise Pascal uvuga ko ibyo afite byose ari ukubera Imana ndetse n’agasura afite akaba agakesha Imana, yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma yo kugira ibyago mu myaka hafi ibiri ishize, akabura nyina umubyara, ariko Imana igakomeza kumuba hafi, yaje kujya mu nganzo akora indirimbo yise My King bivuze ngo Umwami wanjye, akaba ari isengesho ry'umuntu wasaga n'ubabaye. Iyo ndirimbo ye yumvikana mu kinyarwanda n'icyongereza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com,Blaise Pascal yagize ati:

Iyi ndirimbo ndayikunda kuko nayikoze after the death of my mother feeling alone,buriya ni nk’isengesho wumvise neza chorus ni amagambo y’umuntu wasaga n’ubabaye. Imyaka 2 igiye gushira mama yitabye Imana. Nahimbaje Yesu mvuga ko ari umwami wanjye kuko ariwe utazigera areka abantu be yabambiwe, azahora ari umwami mu bamwemera. Ikindi kandi ijambo ry’Imana ritubwira ko kuyishima mu bibi no mu byiza kuko ntacyakuraho ko ari Imana kandi yo kubahwa.

Amwe mu mafoto yo muri iyi ndirimbo My King

Umuraperi Blaise PascalUmuraperi Blaise PascalUmuraperi Blaise PascalUmuraperi Blaise Pascal

REBA HANO MY KING YA BLAISE PASCAL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MY KING7 years ago
    YABIGENJE UTE





Inyarwanda BACKGROUND