Blaise Pascal umwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,muri iyi minsi akaba akunzwe cyane mu ndirimbo Kubera Imana, afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma ya byinshi bikomeye yanyuzemo.
Blaise Pascal uvuga ko ibyo afite byose ari ukubera Imana ndetse n’agasura afite akaba agakesha Imana, yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma yo kugira ibyago mu myaka hafi ibiri ishize, akabura nyina umubyara, ariko Imana igakomeza kumuba hafi, yaje kujya mu nganzo akora indirimbo yise My King bivuze ngo Umwami wanjye, akaba ari isengesho ry'umuntu wasaga n'ubabaye. Iyo ndirimbo ye yumvikana mu kinyarwanda n'icyongereza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com,Blaise Pascal yagize ati:
Iyi ndirimbo ndayikunda kuko nayikoze after the death of my mother feeling alone,buriya ni nk’isengesho wumvise neza chorus ni amagambo y’umuntu wasaga n’ubabaye. Imyaka 2 igiye gushira mama yitabye Imana. Nahimbaje Yesu mvuga ko ari umwami wanjye kuko ariwe utazigera areka abantu be yabambiwe, azahora ari umwami mu bamwemera. Ikindi kandi ijambo ry’Imana ritubwira ko kuyishima mu bibi no mu byiza kuko ntacyakuraho ko ari Imana kandi yo kubahwa.
Amwe mu mafoto yo muri iyi ndirimbo My King
REBA HANO MY KING YA BLAISE PASCAL
TANGA IGITECYEREZO