Yitwa Michael akaba umuramyi ubarizwa mu itorero rimwe n’ikirangirire Sinach, yaraye atunguranye mu gitaramo cy’Ineza n’amashimwe aririmba mu kinyarwanda anyura benshi. Ibi byabereye mu gitaramo mbaturamugabo cyakozwe n’umunyamuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Aline Gahongayire .
Michael witabiriye igitaramo cya Aline Gahongayire abarizwa mu itorero rimwe na Osinachi Joseph wamamenyekanye nka Sinach, akaba ari umunyamuziki ukomeye mpuzamahanga, umuramyi uvuka muri Nigeria, akaba umwanditsi w’indirimbo, n’umuririmbyi mu ndirimbo zihindura imitima ya benshi.
Hejuru y’ibyo ayoboye itsinda ry’abaramyi rizwi nka ‘Believes’ Loveworld International’. Yakoze indirimbo nyinshi zomoye ibikomere bya benshi nka 'Way Maker', 'I Know Who I Am', 'Great Are you Lord', 'Rejoice', 'He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed' , 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive' n’izindi nyinshi zatumye yegukana amashimwe atandukanye.
Aline aganira na Michael mbere y'uko ataramira abari Zion Temple Nyamata
Iki gitaramo cyabaye ku murogoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018, kibera mu mujyi wa Nyamata ku itorero rya Zion Temple, ni mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Cyitabiriwe n’urubyiruko, abakuze n’abana bato bacyuye ineza mu miryango yabo.
Aline Gahongayire yafashishwe n’abaramyi basize amavuta barimo Diana Kamugisha, Patrick Karyongo, Olivier Kavutse, Stella Manishimwe, aba bose bashimishije abantu mu buryo bwihariye kandi bukomeye, bamwe mu bari muri iki gitaramo bataha bakiriye Yesu/Yezu.
Michael ni umuramyi ukomeye ukomoka muri Nigeria ku mugabane wa Afurika, yageze muri Zion Temple i Nyamata ari kumwe na Aline Gahonganyire. Yinjiye mu rusengero benshi batamenye ko ari umuhanzi ukomeye usengera mu rusengero rumwe na Sinach uherutse mu Rwanda, mu gitaramo cy’ubuhanuzi yakoreye kuri sitade Amahoro, imvura y’umuzajoro ntiyabujije abitabiriye igitaramo cye kuramya no guhimbaza Imana mu majwi yo hejuru.
Yaririmbye mu kinyarwanda binyura benshi
Amasaha akuze, Aline yaje kumuhagamagara ku rubyiniro abwira abari bateraniye muri Zion Tempole ko ari musaza wa Sinach mu mwuka. Yafashe indangururamajwi aririmba indirimbo zitandukanye ze ziri mu rurimi rw’icyongereza asobanurirwa na Aline Gahongayire, akanyuzamo akavuga ikinyarwanda, ibintu byashimishije benshi.
Mu kiganiro kihariye Michael yahaye Inyarwanda.com yavuze ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda cyane ko anahafite umuryango mugari. Yagize ati “Umugore n’abana banjye bari hano. Nkunze kuza mu Rwanda kenshi, nyuzwe n’igitaramo umuvandimwe wanjye Aline akoze.” Abajijwe isano afitanye n’umuramyi Sinach yasubije ko ‘mufata nka mushiki wanjye, dusengera mu rusengero rumwe, ni umwe mu bo mfatiraho urugero mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana byimazeyo, ubuzima bwanjye nawe bwarahuye.”
Aline Gahongayire wakoresheje ingufu nyinshi ku rubyiniro, yatubwiye ko ashimye imirimo y’Imana ikomeje kumukorera mu rugendo rw’’ineza Tour’ ruzagera mu turere 11 ikambukanwa no ku mugabane . Yagize ati “Ndashima Imana, ndashima Imana, yambaye hafi na n’ubu iracyakora imirimo. Ndashima buri wese wiyibagirwa akita ku bandi. Iyo n’iyo neza twamamaza umunsi ku munsi.”
Yavuze ko nyuma yo kuva i Nyamata mu karere ka Bugesera, ibitaramo by’’ineza Tour’ bikomereje mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Aline kandi yanashimye byimazeyo Sina Gerard nyiri Urwibutso Enterprise, yavuze ko ari umugabo w’Imana ufasha kandi uhorana umutima w’Ineza. Ati “Imana ihe umugisha Sina Gerard waduhaye aya mazina ‘akandi’ twakoresheje muri iki gitaramo. Ni ukuri mbikuye ku mutima, Imana imwagure mubyo akora."
AMAFOTO:
Ab'Ineza bahorana akanyamuneza
Umuhuzabikorwa wa 'ineza Tour' Gatera Joshua
Akanyamuneza kari kose mbere y'uko igitaramo gitangira
Ineza Family mu mwambaro ubaranga
Ubwo Mama wa Aline yari ageze ahabereye igitaramo
Kavutse Olivier ageze kuri Zion Temple i Nyamata
Aline Gahongayire ageze ahabereye igitaramo
Diana Kamugisha yazanye na Aline mu modoka imwe
Umuramyi Michael wo muri Nigeria yazanye na Aline
Azaph Choir ni bo babanje ku ruhimbi
Mu majwi azira amakaraza basingije Imana
Pastor Muhire Fidele yigisha ijambo ry'Imana
Pastor Muhire yashimye Nkusi Francis Murenzi umwe mu bafite uruhare rukomeye mu itegurwa ry'Ineza Tour
Umubyeyi wa Aline ari kumwe na Diana Kamugisha
Pastor Muhire Fidele yashimye abatekereje igikorwa cy'Ineza
Aline yahamagaye Michael ku rubyiniro
Umunyamakuru Isaa wa Radio Authentic ni we wayoboye iki gitaramo
Igitaramo kigeze hagati, Pastor Mugabo yashimwe
Kavutse Olivier
Stella Manishimwe wamamaye mu ndirimbo 'Ni njye wa mugore'
Yanyuzwe n'ubutumwa bwiza
Umuraperi Bright Karyango yaririmbye muri iki gitaramo nyuma y'imyaka ine yari amaze yarahagaritse umuziki
Aline yakoresheje ingufu nyinshi ku rubyiniro
Ab'ineza Family
Diana, Eddie na Aline ku ruhimbi
Michael wo muri Nigeria akurikiranye amateraniro
Yatahanye ifoto y'urwibutso
Diana Kamugisha yafashijwe
Stella Manishime atambira Imana
Eddie Mico yashimishije benshi
Aline yashimye byimazeyo Nkusi Francis Murenzi (Vice-Mayor wa Huye)
Mama wa Aline Gahongayire [i bumoso] na Madamu wa Pastor Muhire Fidele
Pastor Museveni yatanze ibihumbi ijana asaba ko indirimbo 'Warampishe' isubirwamo
Michael yanyuze benshi
Michael na Aline Gahongayire ku rubyiniro
Yatambiye Imana
Abagize 'ineza Family' bahimbaje Imana mu mashyi no mu mudiho
"Aline ni umugore w'imbaraga"Mama wa Aline Gahongayire niko yavuze
Baturiweho umugisha
Sina Gerard washimwe ku neza yagiriye 'ineza Family'/ Ifoto: The New Times
AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO