RFL
Kigali

Umuramyi Sam Muvunyi yateguye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzaba kuri pasika

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:23/03/2016 13:03
2


Kuri iki Cyumweru tariki 27 Werurwe 2016 ubwo abantu batandukanye hirya no hino ku isi bazaba bizihiza umunsi mukuru wa Pasika, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Muvunyi azataramira abifuza gufatanya nawe mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.



Mu kiganiro Sam Muvunyi yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yadutangarije ko ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cy’umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana aho azifatanya n’abantu muri iki gikorwa cyo guhembura imitima kuri uyu munsi wibukwaho izuka rya Yesu.

sam muvunyi

Ubu ndashima Imana kandi nishimiye aho imyiteguro igeze, hari ishusho twatangiye kubona y'uko bizaba bimeze. Abantu bose baratumiwe kuri Pasika izaba kuri iki Cyumweru mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzaba guhera saa munani kuri ADEPR Gikondo -Karugira kandi kwinjira bizaba ari ubuntu, abazaza mbaye mbasabiye umugisha ku Mana – Sam

sam muvunyi

Sam Muvunyi kandi yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Sinabaho ntagufite”, irimo ubutuma yifuza ko bwafasha buri wese kandi bukaba impamba buri wese yitwaza, agahora azirikana ko kugirango umuntu abeho akeneye Yesu mu buzima no mu mibereho ye ya buri munsi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "SINABAHO NTAGUFITE"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mazimpaka Deo8 years ago
    tukuri inyuma Muvunyi Imana igufashe
  • Majo Safari8 years ago
    Komeza utere imbere Sam mu kuririmba utanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo zituma abantu barushaho kwegera Imana. Tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND