RFL
Kigali

Umuhanzi Mugabe Happy ukunzwe i Musanze yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Jugu jugu baransize'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2018 9:16
0


Mugabe Happy ni umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe i Musanze, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Jugu jugu baransize’. Avuga ko yayihimbye agendeye ku bantu bashishikajwe no kureba iby’isi gusa birengagiza Imana.



Happy akomoka mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaraguru. Ni umuramyi ukunzwe muri aka karere no mu Ntara yose muri rusange. Ni umugabo wubatse, afite imyaka 29, abarizwa mu Itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi i Ruhanga ho mu Kinigi.

Mu myaka icumi amaze akora umuziki wo guhimbaza Imana, yakoze Alubumu imwe yitiriye indirimbo ‘Jugu jugu baransize’ yashyize hanze. Amaze gukora indirimbo nka ‘Arakomeye’, ‘Iwabandi haravuna’, ‘Ngukomeyeho Mana’ n’izindi nyinshi zatumye uyu muhazi akundwa.

Happy

Happy yihaye intego yo kwagura umuziki we ukagera mu Rwanda hose

Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘Jugu Jugu baransize’ yayanditse agamije kubwira abantu ko batahugira mu kwirukanka ku iterambere gusa ahubwo ngo bagakwiye no kwibuka Imana. Yagize ati “Nashatse kuvuga ukuntu abantu bahugiye mu iterambere ry’isi ariko ntibibuke umuramyi w’abo.

Tuzi ko Imana ari yo ishobora byose hanyuma nza kuvuga y’uko basigaye birukanka ku iterambere gusa ariko ntibibuke Imana, ugasanga bayibutse ari uko habayeho ingorane, habayeho ibyago bakabona kwibuka Imana.” Yavuze ko adashaka kuba umuhanzi w’i Musanze gusa ahubwo ngo arashaka ko n’abanyarwanda bose bamenya ubutumwa bwe.

Iyi ndirimbo ‘Jugu jugu baransize’ yakorewe muri Jordan High Studio, yayanditse mu gihe kingana n’amezi atatu. Uyu muhanzi ari mu bahanzi bazifashishwa mu minsi iri imbere mu rugendo rw’ibitaramo bitegurwa na Aline Gahonganyire bigamije kwamamaza ineza y’Imana yise ‘Ineza Tour’.

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'JUGU JUGU BARANSIZE'YA MUGABE HAPPY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND