RFL
Kigali

Umupasiteri yatawe muri yombi na Polisi azira kugurisha amatike yo kujya mu Ijuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2018 14:07
0


Pastor Tito Wats wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano kubera icyaha akurikiranyweho cyo kurya abaturage amafaranga akabagurisha amatike yo kujya mu Ijuru. Bivuze ko umuntu udafite iyo tike atazinjira mu ijuru.



Sinitaye ku byo abantu cyangwa Polisi bari kumvugaho, ndimo kugeragezwa kubera gukora umurimo w'Imana. Yesu yaranyiyeretse ampa amatike akozwe neza muri zahabu kugira ngo nyagurishe abantu bashaka agakiza. Pastor Tito

Ikinyamakuru Informationng dukesha iyi nkuru cyanditse ko Pastor Tito Wats yiregura ku byo ashinjwa akavuga ko arengana kuko amatike yo kujya mu ijuru ari kugurisha ngo ari Yesu Kristo wayamuhaye, akamusaba kuyagurisha abantu cyane cyane abanyabyaha bityo bakazabasha kwemererwa kwinjira mu ijuru. Ibi avuga bihuye n'ibyo yabwiye yabakristo be ubwo yabagurushaga aya matike.

Pastor Tito Wats yabwiye abakristo be ko yabonekewe na Yesu, nuko amuha amatike yo kwinjira mu ijuru, itike imwe ikaba igura 500$ angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi hafi 450 (430,000Frw). Pastor Tito Wats avuga ko adatewe impungenge n'ibyo abantu cyangwa Polisi bavuga na cyane ko ngo arimo kugeragezwa azira umurimo w'Imana. Hari abandi bantu batari bacye bashyigikiye Pastor Tito bagasaba Polisi kumurekura byihuse kuko barimo gukoresha amafaranga yabo bagura agakiza.

Kwinjira mu ijuru ngo birasaba kugura itike ifite agaciro k'ibihumbi hafi 450 y'amanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND