Umupadiri witwa Krzysztof Charamsa yirukanywe ku nshingano zo kuyobora Intama za Kiliziya Gaturika, nyuma yo gusobanura ko n’ubwo yihaye Imana ajya akora imibonano mpuzabitsina kandi akaba ayikorana n’umugabo mugenzi we, ibi bikaba bitarashimishije cyane ubuyobozi bwa Vatican.
Krzysztof Charamsa ukomoka mu gihugu cya Pologne, yari umwe mu bapadiri bazwi kandi bakomeye muri Kiliziya Gaturika. Tariki 3 Ukwakira 2015 nibwo yatangarije itangazamakuru ko ari umutinganyi, akaba anafite umukunzi we w’umugabo bajya baryamana, ndetse akaba yaranashyize hanze amafoto ari kumwe n’uwo mukunzi we, aza gucisha mu binyamakuru baganiriye by’iwabo muri Pologne n’ibyo mu Butaliyani.
Uyu mupadiri( wambaye iby'umukara) aha yari kumwe n'umukunzi we Eduard yatwawe n'urukundo amukunda
Yavuze ko yishimira kandi akaba atewe ishema no kuba umupadiri w’umutinganyi, anahishura ko afite umukunzi witwa Eduard ari nawe yagaragaje ku mafoto bari kumwe. Akimara kuvuga ibi, yahise yirukanywa avanwa mu bashumba ba Kiliziya Gaturika, ariko umuvugizi wa Vatican; Federico Lombardi we aganira n’ikinyamakuru The Mirror yanze kwerura ko ibi aribyo byatumye yirukanwa.
Padiri yatwawe n'urukundo akundwa na Eduard; umugabo mugenzi we bajya baryamana
Uyu mupadiri witwa Charamsa ariko n’ubwo yirukanywe we avuga ko kugeza n’ubu agikomeje kuba umupadiri kuko atazira kuba yaravugishije ukuri akerekana uwo ari we, mu gihe ubuvugizi bwa Vatican ku ntebe y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gaturika, bemera ko Kiliziya izashaka izindi ngamba izamufatira.
Yareruye anatanga ubuhamya imbere y'abanyamakuru ko atewe ishema no kuba umupadiri uryamana n'umugabo mugenzi we
Padiri Krzysztof Charamsa yabwiye abanyamakuru ko yari amaze igihe abangamirwa no kwibikamo uko kuri, akaza kumva ari ngombwa ko yabishyira ku mugaragaro abantu bakamenya uwo ari we, kuko kuba ari umupadiri w’umutinganyi abyishimira akaba anatewe ishema nabyo.
TANGA IGITECYEREZO