RFL
Kigali

Umupadiri yirukanywe na Kiliziya Gaturika nyuma yo guhishura ko aryamana n'umugabo mugenzi we

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/10/2015 15:33
15


Umupadiri witwa Krzysztof Charamsa yirukanywe ku nshingano zo kuyobora Intama za Kiliziya Gaturika, nyuma yo gusobanura ko n’ubwo yihaye Imana ajya akora imibonano mpuzabitsina kandi akaba ayikorana n’umugabo mugenzi we, ibi bikaba bitarashimishije cyane ubuyobozi bwa Vatican.



Krzysztof Charamsa  ukomoka mu gihugu cya Pologne, yari umwe mu bapadiri bazwi kandi bakomeye muri Kiliziya Gaturika. Tariki 3 Ukwakira 2015 nibwo yatangarije itangazamakuru ko ari umutinganyi, akaba anafite umukunzi we w’umugabo bajya baryamana, ndetse akaba yaranashyize hanze amafoto ari kumwe n’uwo mukunzi we, aza gucisha mu binyamakuru baganiriye by’iwabo muri Pologne n’ibyo mu Butaliyani.

Uyu mupadiri( wambaye iby'umukara) aha yari kumwe n'umukunzi we Eduard yatwawe n'urukundo amukunda

Uyu mupadiri( wambaye iby'umukara) aha yari kumwe n'umukunzi we Eduard yatwawe n'urukundo amukunda

Yavuze ko yishimira kandi akaba atewe ishema no kuba umupadiri w’umutinganyi, anahishura ko afite umukunzi witwa Eduard ari nawe yagaragaje ku mafoto bari kumwe. Akimara kuvuga ibi, yahise yirukanywa avanwa mu bashumba ba Kiliziya Gaturika, ariko umuvugizi wa Vatican; Federico Lombardi we aganira n’ikinyamakuru The Mirror yanze kwerura ko ibi aribyo byatumye yirukanwa.

Padiri yatwawe n'urukundo akundwa na Eduard; umugabo mugenzi we bajya baryamana

Padiri yatwawe n'urukundo akundwa na Eduard; umugabo mugenzi we bajya baryamana

Uyu mupadiri witwa Charamsa ariko n’ubwo yirukanywe we avuga ko kugeza n’ubu agikomeje kuba umupadiri kuko atazira kuba yaravugishije ukuri akerekana uwo ari we, mu gihe ubuvugizi bwa Vatican ku ntebe y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gaturika, bemera ko Kiliziya izashaka izindi ngamba izamufatira.

Yareruye anatanga ubuhamya imbere y'abanyamakuru ko atewe ishema no kuba umupadiri uryamana n'umugabo mugenzi we

Yareruye anatanga ubuhamya imbere y'abanyamakuru ko atewe ishema no kuba umupadiri uryamana n'umugabo mugenzi we

Padiri Krzysztof Charamsa yabwiye abanyamakuru ko yari amaze igihe abangamirwa no kwibikamo uko kuri, akaza kumva ari ngombwa ko yabishyira ku mugaragaro abantu bakamenya uwo ari we, kuko kuba ari umupadiri w’umutinganyi abyishimira akaba anatewe ishema nabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cola8 years ago
    Aba ba padri bakomeje kurutanga bashatse bajya bakora amakwe kumugaragaro nkabandi,ntibazongere kwigira aba malayika bya bananiye kwihangana pe.
  • S8 years ago
    MANA NDAKWINGINZE UKURE UYU MUPADIRI MU BUYOBE BW'UBUTINGANYI UMUMURIKIRE UMUCYO WAWE AKUGARUKIRE UMUVANE MU BUTINGANYI KUKO NI MU NZIRA Y' IRIMBUKIRO BITYO NUMARA KUMUGARURA AZONGERA AKORE UMURIMO WAMUSHINZE ANABWIRE ABANDI UBURYO UBUTINGANYI ARI IKIZIRA MU MASO HAWE NYAGASANI YEZU UMUTABARE
  • claude8 years ago
    njye uyumugabo ndamushyigikiye kuko yateye intambwe abandi ibagora yokwiyakira nokubaho ubuzima bwe nubwo byamuviriyemo kwirukanwa ariko ntacyo bitwaye azabaho erega abatinganyi nabantu nkabandi kandi nabo bamuciriye urubanze nabo sintungane bagakwiye kubaha buriwese ukwari ubundi twese tukazategereza umunsi wurubanza kuko ushobora kwanga abatinganyi akabaribyo bizakurimbura nyamara wendabo bakazabona ubugingo kuko wenda mubutinganyi bwabo bitwararitse
  • Gafaranga 8 years ago
    Reka ibyo nibintu byabo,,birazwiko ,kiliziya gaturika ari indili yibibi byose,,,[iraguye,iraguye baburoni wa mudugudu ukomeye,,,,,,,,]nutabizi abimenye,,,,,illluminati.com,,
  • muliisa8 years ago
    yewe, uwo ni ugaragaye
  • Emmy8 years ago
    Yemwe Nimureke Isi Irarangiye! Uyu Niwamunsi Wimperuka Bavuze!
  • john8 years ago
    ndabona n'ikinyo cyuruhande yaragikuje! uyu arwaye mumutwe pe!
  • TrĂ©sor Emmanuel 8 years ago
    Mana we ibi ni bimenyetso byerekana iyo isi irikwerekeza nshuti bavandimwe musabwe guhanguruka tugasenga cyane kuko ntabwo byumvikana ko na bapadiri bakora ibi bintu niyo mpamvu dukwiye nguhaguruka tugasenga cyane ngaho ni mugire amahoro yImana umurakoze.
  • Umwizerwa8 years ago
    Ibyo Ntabwo Aribyo Bazamwirukane
  • 8 years ago
    yakoze iki?
  • Didi8 years ago
    Muzababwirwa n'imbuto bera.Mbega abashumba!
  • Julius 8 years ago
    Haha polite hio ahandi name kwasababu chakwanza habali ahandi na kinding team hasitaili ao Hawaii kuongonza kabisa lbwana akiwa yeye ni GAY mukubwa
  • 8 years ago
    Hafaii huo achaneni nae hafai kuongoza kondo zabwana akiwa yeye ni GAY wahali yajuuu !!
  • Aljun 8 years ago
    Gusa niba aribyo yahisemo niyemeze kamwe ave mu kwigisha Ijambo ry'Imana KD bitamurimo gusa wenda ntitwabura kumushimira ukuri Ko yashyize Ku mugaragaro ahubwo iyaba abantu bose bagiraga ukuri muri byose byaba byiza kurushaho!
  • Nadine8 years ago
    Mureke tumusabure muri uyu mwaka w'impuhwe maze Imana izamukure mu menyo ya rubamba we na mugenziwe. Nta kinanira Imana. Bikira Mariya utabara abakristu udusabire!





Inyarwanda BACKGROUND