RFL
Kigali

Umunyamumaro Imana imubereye maso

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2017 9:16
3


Yesaya 43:4 Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n'amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.



Imwe mu mpamvu yatumye Imana iturema ni ukugira umumaro mu gihe cyo kubaho kwacu, aha ndavuga umumaro mu buryo bwose bwiza, harimo kwagura ubwami bw’Imana, kubera umumaro abantu baremwe nayo badafite undi wo kubitaho (1 Kor 10:24) ndetse no kubyo yaremye byose (Nature); (Zaburi 8:9, Itang. 1:23), ibi n’ubwo byakabaye umukoro ku bantu bose, ntabwo ari ko twese tubyitaho gusa ababikorana umwete n’urukundo Imana ubwayo ibafata nk’abo kubahwa kandi ibabera maso muri byose.

Umuhanuzi Yesaya mu bice 43 yahanuye ku migisha y’abisirayeli abavugaho imigambi ikomeye Imana ibabikiye, kuko bayibereye inkoramutima ko ari cyo kizatuma ibarinda, igatanga ingabo nyinshi ku bwabo, ngo nibanyura mu mazi atemba ntazabatembana, ndetse no mu muriro ntibazashya, Imana imunyuzemo ikomeza ibabwira ngo be Gutinya kuko bari kumwe n’Uwiteka Imana ikomeye, ubu buhanuzi ni ukuri ndetse ni ubwo kwizerwa kuko Ijisho ry’uwiteka rihora kubayumvira.

-Bibiliya itwereka abantu benshi bumviye Imana bagira umumaro mu gihe cyabo, twavugamo nka - Abulahamu umwe mu bo dufata nk’ikitegererezo mubyo kwizera, ndetse n’urugero mu guhosha amakimbirane: Imana ntiyemeye ko apfa atabyaranye n’umugore we Sara ibaha urubyaro.

-Mose yayoboye abisirayeli mu gihe cyari kigoye, abababana nabo ntiyabasiga baramugora arihangana.

Umwigishwa Doruka/Tabitha: mu gihe cye yitaye ku bacyene abapfakazi akabadodera imyenda, atitaye ku nyungu ze (Ibyakozwe n'Intumwa 9:36-), Kubw’umumaro we Imana ntiyemeye ko apfa imburagihe yaramuzuye.

-Intumwa Pawulo, Petero n’abandi aba bose bakoreye Imana mu gihe cyabo, bagira umumaro mubyo Imana yabashakagaho, kandi nayo ntiyigeze ibajya kure. Uru ni urugero rwiza kuri twe.

Nk’uko imihamagaro yacu iri natwe hari byinshi Imana idusaba ko dukora, bityo kuko bidusaba kwitanga, gutanga umwanya wacu, gutanga ubutunzi bwacu n’ibindi, hakaba hari ubwo bitewe no gutekereza ejo hazaza ku biturwanya se cyangwa ibindi bitugerageza, twe ubwacu cyangwa inshuti zacu zigera aho zikabibona nko kubura ubwenge, ariko siko biri, gukorera Imana nta gihombo kirimo, harimo inyungu ya hano ku isi ndetse na nyuma ya buno buzima kandi n’ubwo bivunanye, kuko bifitiye n’Imana umumaro ihora ikubereye Maso.

Petero intumwa yigeze kubaza Yesu ati twe twasize ibyacu tukagukurikira, Ese tuzamera dute? (Matayo 19: 29) Aramusubiza ati Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw'izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n'ubugingo buhoraho. Benedata nibyo koko kwitanga kwawe gutuma hari ubwo ugira impungenge z’uko uzabaho, Ariko humura Satani ntazigere agutera ubwoba, Imana ikubereye Maso.

Ibizakugeraho ni nk’iby’abandi ariko kuko wayibereye inkoramutima ukaba uw’umumaro kuri yo n’aho inzara yatera Imana izagukiza, Dawidi niwe wavuze ngo “Nari umusore none ndashaje sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.( Zaburi 37:25). Kandi Izere kuko Uwiteka atazemera ko umukiranutsi yicwa n'inzara, (Imigani 10: 3).

Mbifurije kuba ab’umumaro ku Mana no kubo muturanye kuko aricyo Imana idushakaho. Yesu abahe umugisha.

Yari Ernest RUTAGUNGIRA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane7 years ago
    Amen
  • 7 years ago
    Amen
  • camarade7 years ago
    amen ,God bless u!





Inyarwanda BACKGROUND