RFL
Kigali

Umunyamerikakazi Jessica Friberg yakoranye indirimbo na Africa Bora band na korali Deaf y'abafite ubumuga bwo kutavuga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2018 9:49
0


Umunyamerikakazi Jessica Friberg umwe mu bagize Equip Disciples Ministries ukoresha impano ye mu gukomeza abakristo no kuzana benshi kuri Yesu, yakoranye indirimbo n'abanyarwanda, bayita God is Always there ikaba iri mu cyongereza n'ikinyarwanda.



Jessica Friberg ni umuhanzikazi wo muri Amerika ukunze kuza mu Rwanda mu bikorwa by'ivugabutumwa mu bikorwa. Iyi ndirimbo ye nshya yayikoranye na Africa Bora band y'i Rubavu ndetse na Deaf choir igizwe n'abafite ubumuga bwo kutavuga. Deaf choir ni umutwe w'abaririmbyi babarizwa mu rusengero rwa EBCR (Evangelical Baptist Churches of Rwanda) i Rubavu, ikaba igizwe n’abafite ubumuga bwo kutavuga.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GOD IS ALWAYS THERE'

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo bise 'The One Who Truly Hears', kuri ubu bifashishijwe n’umunyamerikakazi Jessica Friberg bakorana indirimbo bise “God is Always there” ndetse kugeza ubu amashusho yayo ari hanze dore ko bayasohoye taliki ya 1 Mutarama 2018. Twabibutsa ko Deaf Choir na Africa Bora Band babarizwa mu itorero rya EBCR ifite amatorero mu ntara 4 z’igihugu ariko iyo korali yo ibarizwa ku ishami rya EBCR rya Rubavu.

Incamake ku ivuka rya korali Deaf

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Singura Patrick, umwe mu bagize Africa Bora Band, akaba ari nawe muyobozi wa korali Deaf y’abafite ubumuga bwo kutavuga, yatubwiye ko Deaf choir yatangijwe n’abantu bane nyuma bagenda biyongera banahuza umugambi wo guhimbaza Imana bifashishije ibindi bice by'umubiri. Singura Patrick ati:

Bazaga mu rusengero bakabona uko abandi baririmba baza kugira igitekerezo cy’uko nabo ingingo z’umubiri Imana yabahaye bazikoresha bagahimbaza Imana, batangira baririmba aho mu rusengero nyuma batangira no gukora ibitaramo.

Deaf Choir, korali igizwe n’abafite ubumuga bwo kutavuga yinjiye mu muziki –VIDEO NSHYA

Deaf choir y'i Rubavu

Nyuma yo gukora ibitaramo bakabona barakunzwe ngo ni ho havuye igitekerezo cyo gukora indirimbo y’amashusho, maze bahitamo ko bahera kuri iyi bise ‘Abumva’. Singura Patrick ati "Bagize igitekerezo cyo gukora video kugira ngo zigere ku banyarwanda nyuma hatoranywa iyo ndirimbo ko ari yo ikorwa mu zindi nyinshi bazajya basohora nyuma."

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Abumva'

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GOD IS ALWAYS THERE'


 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND