Umunyamakuru Nsengiyumva Rene Hubert uyobora ikinyamakuru cya Gikristo cyitwa Ibyishimo.com yibarutse imfura ye yabyariwe n’umugore we Uwera Clementine yahimbye Mugorewera.
Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 ahagana isaa Cyenda z’amanywa ni bwo Rene Hubert yibarutse imfura ye. Nsengiyumva Rene Hubert yabwiye Inyarwanda.com ko umuryango we ufite ibyishimo bikomeye batewe no kwibaruka imfura. Umwana wabo w’umukobwa bibatutse bamuhaye izina rya ‘Uwera Renée Amelia’.
‘Uwera Renée Amelia’ umukobwa wa Rene Hubert
Tariki ya 13 Kanama 2016 ni bwo Rene Hubert yarushinze n’umukunzi we Uwera Clementine nyuma y’imyaka 5 bari bamaze bakundana. Uwo munsi bambikanye impeta, umuhango wo gusezerana imbere y’Imana ubera mu rusengero rwa Patmos of Faith Church ruri mu mujyi wa Kigali.
Hano ni ku munsi w'ubukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO