RFL
Kigali

Umunyamakuru Rene Hubert yibarutse imfura ye na Mugorewera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/05/2017 17:19
2


Umunyamakuru Nsengiyumva Rene Hubert uyobora ikinyamakuru cya Gikristo cyitwa Ibyishimo.com yibarutse imfura ye yabyariwe n’umugore we Uwera Clementine yahimbye Mugorewera.



Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 ahagana isaa Cyenda z’amanywa ni bwo Rene Hubert yibarutse imfura ye. Nsengiyumva Rene Hubert yabwiye Inyarwanda.com ko umuryango we ufite ibyishimo bikomeye batewe no kwibaruka imfura. Umwana wabo w’umukobwa bibatutse bamuhaye izina rya ‘Uwera Renée Amelia’.

Rene Hubert

‘Uwera Renée Amelia’ umukobwa wa Rene Hubert

Tariki ya 13 Kanama 2016 ni bwo Rene Hubert yarushinze n’umukunzi we Uwera Clementine nyuma y’imyaka 5 bari bamaze bakundana. Uwo munsi bambikanye impeta, umuhango wo gusezerana imbere y’Imana ubera mu rusengero rwa Patmos of Faith Church ruri mu mujyi wa Kigali. 

Umunyamakuru Rene Hubert n’umukunzi we Uwera basezeranye imbere y’Imana-AMAFOTO

Clementine Uwera

Hano ni ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwitonze hope6 years ago
    Uwiteka ashimwe;toutes mes félicitations à vous;Ikaze Uwera Renee
  • Jimmy Rukundo6 years ago
    Nimwonkwe bana b'Imana bwahawe umugisha n'Imana yo mu Ijuru





Inyarwanda BACKGROUND