RFL
Kigali

Umunyamakuru Neema yakoze ubukwe bw’agatangaza arushingana n’umusore wamaze imyaka 7 ategereje YEGO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2017 14:21
5


Neema Marie Jeanne wakoze kuri Radio Authentic izwi nk’iya Apotre Gitwaza akaba n’umuririmbyi ukomeye muri korali Iriba y’i Huye mu itorero rya ADEPR yamenyekanye mu ndirimbo Ntakibasha, Witinya n’izindi, yakoze ubukwe bw’agatangaza arushingana n’umusore bamaranye imyaka 7.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2017 ni bwo Neema Marie Jeanne n’umukunzi we Aime Ndayambaje bambikanye impeta y’urushako basezerana imbere y’Imana kubana akaramata, mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR i Remera, nyuma ibirori bikomereza i Kimironko hafi n’aho MTN ikorera. Kuri uwo munsi kandi ni na bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu gihe mu mpera za 2016 ari bwo habayeho kwerekanwa mu nsengero babarizwamo ndetse haba n'imihango yo gusaba no gukwa.

Neema Marie Jeanne

Nyuma yo gusezerana basabiwe umugisha n'abashumba bayobowe mu isengesho na Bishop Sibomana

Ubukwe bwa Neema na Aime bwitabiriwe n’abantu benshi cyane barimo na bamwe mu byamamare mu Rwanda aho twavuga nka Depite Edouard Bamporiki, Bishop Sibomana Jean uyobora ADEPR mu Rwanda, Mani Martin wari wanambariye abageni, Patient Bizimana, Simon Kabera wanaririmbiye abageni n’abandi.

Ni ubukwe bwitabiriwe kandi n'abanyamakuru bakomeye bakora mu gisata cya Gospel bari bambariye gushyigikira mugenzi wabo Neema Marie Jeanne bakoranye igihe kitari gito. Abo banyamakuru ni Steven Karasira, Peter Ntigururwa, Noel Nkundimana, Ayabba Paulin, Rene Hubert, Justin Belis, Flory Nzabakira, Pastor Barbra, Isaa Noel Karinijabo, Pastor Desire Habyarimana n’abandi.

Udushya twaranze ubukwe bwa Neema na Aime

-Mu birori byo kwiyakira Neema yatunguwe n’abavandimwe be bamuha igikombe bamushimira ko yabanye nabo neza ndetse bamwifuriza kurwubaka rugakomera.

-Aime Ndayambaje yaririmbiye umukunzi we Neema, atera indirimbo ya Israel Mbonyi ivuga ngo ‘’Ndanyuzwe kuko ngufite,… Reba hirya reba hino urukundo rurangose,..” Nyuma yaho Aime yaje kuvuga umuvugo wuje imitoma.

-Aime yaje gushimira Neema kuba yaramubwiye YEGO nyuma y’igihe kinini yari amaze ategereje dore ko muri 2009 ari bwo yamusabye ko bakundana , mu mwaka wa 2016 akaba aribwo Neema yamwemereye.

-Neema na we yashimiye cyane umukunzi we Aime kuba yarihanganye muri iyo myaka yose igera kuri irindwi. Yamushimiye kandi kuba yaramutoranyije mu bakobwa bose bo ku isi. Neema na we yabwiye Aime ko amukunda bihebuje.

-N'ubwo ubu bukwe bwitabiriwe na benshi mu byamamare, byagaragaye nk'agashya ndetse benshi babyibazaho kuba bamwe mu bahanzi bakomeye muri ADEPR bakoranye na Neema batabonetse muri ubu bukwe. Abo ni: Dominic Nic Ashimwe, Alex Dusabe, Theo Bosebabireba, Stella Manishimwe, Mugabo Venuste, Thacien Titus n'abandi.

-Habonetsemo akandi gashya ko kubona umuntu ubwiriza ijambo ry'Imana mu gihe bitamenyerewe mu bukwe. Pastor Desire Habyarimana uyobora Agakiza.org akaba ari we wabwirije muri uwo muhango.

-Mu bukwe bwa Neema na Aime hakoreshejwe amazi ari mu macupa ariho ifoto ya Neema na Aime, ibintu wabonaga byishimiwe cyane n'inshuti zabo. Salle yabereyemo ibirori byo kwiyakira, yari yashyizwemo interineti y'ubuntu yanditswe ku mazina y'abageni.

- Mu gihe cyo gutanga impano, Patient Bizimana wari uhagarariye itsinda All Gospel Today rihuza abahanzi, abanyamakuru, abapasiteri, abayobozi b'amakorali n'abandi bo muri Gospel, yasabye abaseribateri basigaye gukora ubukwe bagatera ikirenge mu cya Neema, abantu benshi bahise bazamura amajwi bamusaba ko ari we ukwiriye kubabimburira. Ibi byatumye bamwe bari aho bavuga ko Patient Bizimana ari we watahanye igifunguzo.

-Ubukwe bwa Neema na Aime bwaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ndetse wabonaga bumeze nk’igitaramo cyo guhimbaza Imana. Ubwo Simon Kabera yajyaga kuririmba, yahamagaye abaririmbyi bose bari bahari kujya imbere bagafatanya kuririmbira Neema. Bahise bahera ku ndirimbo “Mbega urukundo” yaririmbwe n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda. Brian Blessed, Dorcas Ashimwe, Arsene Tuyi n'abandi bacye babyungukiyemo baririmbira imbaga yari aho yiganjemo abakristo ba ADEPR mu gihe ubusanzwe umuhanzi utabarizwa muri ADEPR biba bigoye cyane kuba yaririmba mu birori n'amateraniro y'abakristo ba ADEPR. Ahagana isaa moya n’igice z’umugoroba ni bwo umuhango wo kwiyakira warangiye nyuma yo gutanga impano.

AMAFOTO Y'UBUKWE BWA NEEMA NA AIME

Neema Marie Jeanne

Neema na Aime hamwe n'umupasiteri wabasezeranyije

Neema Marie JeanneNeema Marie Jeanne

Aime Ndayambaje yemereye imbere y'amategeko ya Leta kuba umugabo wa Neema

Neema Marie Jeanne

Neema ati "Nemeye kuba umugore wa Aime tukabana mu buryo bwemewe n'amategeko ya Leta"

Mani Martin

Mani Martin wahoze muri ADEPR yatashye ubukwe bwa Neema umwe mu baririmbyi bakomeye muri ADEPR

Neema Marie Jeanne

Barebanaga akana mu ijisho mu gihe cyo kwifotoza

Neema Marie JeanneNeema Marie Jeanne

Aime ati "Reka nkwambike neza inkweto udasitara mukunzi wanjye nategereje imyaka 7"

Neema Marie Jeanne

Neema Marie Jeanne

Neema Marie JeanneNeema Marie JeanneNeema Marie Jeanne

Aime ati "Stop kuri Neema wanjye, kuva ubu mubimenye yabaye uwanjye"

Neema Marie Jeanne

Neema Marie Jeanne

Neema n'abakobwa bamwambariye

Neema Marie JeanneNeema Marie Jeanne

Neema Marie Jeanne

Neema Marie Jeanne

Neema yaririmbiye umukunzi we

Neema Marie Jeanne

Amazi

Aya ni yo mazi yahawe abantu bose bitabiriye ubu bukwe

Simon

Nyuma y'igihe kinini atari mu Rwanda, Simon Kabera yongeye kwigaragariza abakunzi be

Bamboriki

Simon Kabera yaririmbye, Depite Bamboriki ajya mu Mwuka

Brian Blessed

Brian Blessed imbere y'inshuti za Neema na Aime n'abakristo bo muri ADEPR

Arsene Tuyi

Brian Blessed, Dorcas na Arsene Tuyi imbere y'abantu biganjemo abakristo ba ADEPR

Simon Kabera

Pastor Desire Habyarimana

Pastor Desire Habyarimana ni we wigishije ijambo ry'Imana

AMAFOTO: Moses Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyagatare7 years ago
    ko maneri ntamubona ra!
  • Eric7 years ago
    Birashimishije rwose kubona abakozi bimana nkaba bagera kuntambwe nziza nkiyi, tubasabiye umugisha utangwa nimana. Neema nge ndamukunda knd ndishimye cyane kubwe.
  • COCO7 years ago
    WELL DONE!!
  • PJ7 years ago
    Kuko ari ntajambo Imana ivuga ngo rihere,Mbifurije kuzagira urugo rwiza ruzira ikibi
  • cyusa7 years ago
    byiza cyane. ntajambo Imana ivuga ngo rihere. urugo ruhire uwiteka abubakire kd abashyigikire





Inyarwanda BACKGROUND